Mu myaka 22 Dr Gitwaza na Nyinawingeri bamaranye babyaranye abana bane ariko umwe yitabye Imana amaze iminota 10 avutse.
Ku wa 30 Kanama 2019, Apôtre Dr Gitwaza na Pasiteri Nyinawingeri bizihije isabukuru y’imyaka y’urushako rwabo mu birori byabereye muri Zion Temple Gatenga.
Ubwo Dr Gitwaza yari afashe ijambo agiye kubwiriza aho yatanze inyigisho ivuga ku buryo bukwiye bwo gutura “Giving as real Worship”, yavuze ko yishimira uburinzi Imana yashyize mu buzima bwe n’umuryango we.
Iyi nkuru akiyikomozaho yakiranwe ibyishimo n’abayoboke b’itorero rye, bakoma amashyi menshi; yahise ahamagara umugore we ngo basenge baragize Imana urugo rwabo n’imiryango y’abakirisitu.
Mu ijambo rye yagize ati “Imyaka 22 si myinshi kandi si mike. Hari abagize itanu barambiwe. Dufite indi imbere iruta iyo.’’
Yasobanuye ko ubundi “Imyaka itanu ya mbere ni iyo guhuzagurika. Kuva aho kugera kuri 25 ni iyo gutangira kumenyana. Imyaka 25 kugeza kuri 50 ni ukwemerana uko umwe ateye aho ugera ukavuga uti sinaguhindura, ndakwemeye uko uri. Hagati ya 51 kugeza kuri 80 ni imyaka y’urukundo, ni cyo gihe abagabo n’abagore bagendana bagakundana.’’
Gitwaza ari mu bakozi b’Imana bavuzwe cyane ndetse aheruka gukomoza ku muntu wigeze amushinja gusambanya umugore we.
Yagize ati “Hari umuntu wampamagaye ambwira ko ambonye ndi kumwe n’umugore w’abandi ariko igitangaje icyo gihe nari ndi mu rusengero, nsoje amateraniro. Abo bantu ndabamenyereye’’
Muri ayo magambo yavuzweho n’ibindi bibazo byose banyuzemo, Gitwaza na Nyinawingeri bakomeje kwihanganirana cyane, ubu baracyari kumwe.
Dr Gitwaza yagize ati “Iyo myaka yose mbabwira ikintu gikomeye kibaho ni ukwihanganirana, mugatungwa n’amasengesho. Twaciye muri byinshi ariko turashima Imana ko tugihagaze.’’
Ahawe umwanya, Pasiteri Nyinawingeri na we yashimangiye ko bafite ishimwe mu mitima yabo.
Yakomeje ati “Twanyuze muri byinshi ariko Imana yabanye natwe kandi yatugiriye neza iduha ibyo yari yaraduteganyirije byose. Twizeye ko no mu biri imbere izakomeza kubana natwe.’’
Mu butumwa yahaye abanyetorero, Gitwaza yavuze ko urugo rufite umusingi ukomeye ari urwubakiye kuri Yesu.
Uyu mugabo usanzwe ari n’umuhanzi yavuze ko kurongora hari impinduka byazanye mu buzima bwe by’umwihariko bijyanye n’umuhamagaro we.
Yagize ati ‘‘Kera ntararongora nararirimbaga, ndongoye mbikora gahoro, mbaye pasiteri mbivamo, njya mu ijambo (yerekana Bibiliya). Ndasaba ngo musenge singasaze ntarasubira mu ndirimbo. Imana izazane abantu bavuga ubutumwa, nisubirire mu ndirimbo, njye sinabwirizaga ntararirimba.’’
Yakomeje ati “Abanzi bazi ko nabanzaga kuririmba nkajya nabwiriza. Nibwo numvaga nshobora kumanura ukubonekerwa kw’Imana mu ndirimbo.’’
Mu bifurije Gitwaza n’umugore we isabukuru nziza barimo Viviane watashye ubukwe bwabo, bwakurikiwe n’amasengesho yo kurara.
Yagize ati ‘‘Isabukuru nziza y’ubukwe bwanyu. Abana banyu ni abacu. Imana yanyu ni iyacu. Ndabakunda kandi ndabasengera.’’
Nyinawingeri Angelique yavutse ku wa 18 Werurwe 1971 mu gihe Gitwaza yaboneye izuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Kanama 1971. Bafitanye abahungu batatu b’imyaka 20, 17 na 15 baba muri Amerika.
TANGA IGITEKEREZO