00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bushaririye bwa Pasiteri Majyambere witandukanyije na ADEPR kubera ‘Agakombe’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 31 December 2018 saa 05:16
Yasuwe :

Pasiteri Majyambere Joseph, umushumba w’Itorero Umuriro wa Pantekote, yavuze ukuntu yatotejwe, agakubitwa agafungwa inshuro nyinshi hagatangwa n’amafaranga ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku ifunguro ryera.

Mu 2001 nibwo ngo Itorero ADEPR, ryasabye abapasiteri gusinyira ko bashaka impinduka mu bijyanye n’uburyo batangaga ifunguro ryera/igaburo cyangwa se guhazwa ku Bakirisitu Gatolika.

Icyo gihe Pasiteri Majyambere Joseph n’abandi bapasiteri babwiwe impamvu zitandukanye bagomba guhindura uburyo bajyaga ku ifunguro ryera zirimo kuba iri torero riri kugenda ritera imbere ari nako rizamo abantu basobanutse (bajijutse) badashaka gusangira n’abaciriritse ku gikombe, kuba hari indwara zandurira mu gusangirira n’izindi mpamvu zitandukanye.

Aba bapasiteri ntibabyemeye maze bayobowe na Pasiteri Majyambere, bakora icyitwa ‘kwicomokora’ ni ukuvuga kwitandukanya na ADEPR, bashinga itorero ryabo. Ibi ariko ntibyabujije abasigaye muri ADEPR gukoresha udukombe twinshi ku igaburo.

Mu muhango wo kwimika abapasiteri bane n’abadiyakoni 201 mu Itorero Umuriro wa Pantekote, wabaye tariki ya 30 Ukuboza 2018, Umuyobozi w’iri torero, Pasiteri Majyambere, yavuze ko yanze kunyuranya na Bibiliya bikamuviramo gutotezwa bikomeye n’abayoboraga ADEPR.

Ati "Ndababwira mwebwe muhawe inshingano z’ubupasiteri ko uru rugendo rutoroshye. Si icyubahiro, si umunyenga ahubwo ni ukwemera kwikorera umusaraba wa Kirisitu. Ni ukwemera kurengana uzira Yesu […] narakubiswe, nafungiwe ahantu hatandukanye hatanzwe amafaranga ngo nicwe nzira ko nanze kunyuranya n’ijambo ry’Imana nkanga kunywera ku gakombe kuko ijambo ry’Imana rimbwira ko Yesu yavuze ngo mwakire igikombe. Ibyo kunenana ni abantu babyizaniye.”

Nk’uko akomeza abivuga ngo abayoboraga ADEPR mu myaka 18 ishize ntibashimishijwe n’icyemezo cye kuko babonaga ko agiye kubatwara abayoboke dore ko icyo gihe asohoka, abakirisitu basaga 3000 muri ADEPR mu Mujyi wa Kigali bamugannye.

Ati “Umunsi Itorero ryanjye ryari rivuye mu ijambo ry’Imana. Imana yansabye kutabikora. Buriya abantu bakora ibintu babikinisha, ntabwo inzira ijya mu ijuru bayikinamo. Pawulo yandikiye 1 Abakorinto 11:33 ngo ntimuyobe kuko kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza. Kuva ubwo nibwo natangiye gutotezwa ndarenganywa ariko mpagarara ku ijambo rivuga ngo ‘ntimuyobe”.

Pasiteri Majyambere uvuga ashize amanga, yatangaje ko hari n’igihe yafunzwe umwaka n’igice muri Gereza ya Nyarugenge yahoze yitwa 1930, azira ko yitandukanyije na ADEPR, akaza kugirwa umwere kuko basanze ibyo yashinjwaga nta kuri kurimo.

Itorero Umuriro wa Pantekote rigizwe n’abasaga ibihumbi 10 biganjemo abitandukanyije na ADEPR. Icyicaro cyaryo kiri i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite Ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Abapasiteri bane bimikiwe kuba abashumba mu Itorero Umuriro wa Pantekote ryashinzwe na Pasiteri Majyambere wahoze muri ADEPR
Korali yo mu Itorero Umuriro wa Pantekote yataramiye abitabiriye umuhango wo kwimika abapasiteri bashya
Umuhango wo kwimika abapasiteri bane n’abadiyakoni 201 bo mu Itorero Umuriro wa Pantekote witabiriwe n'abakirisitu benshi
Pasiteri Majyambere Joseph uyobora Itorero Umuriro wa Pantekote yavuze uko yatotejwe, agafungwa inshuro nyinshi azira kwanga kunywesha agakombe ku ifunguro ryera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .