00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’umuhanzi wahinduye icyerekezo nyuma y’ imyaka umunani aririmbira mu tubari

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 14 November 2017 saa 08:38
Yasuwe :

Mushimiyimana Yvonne wari umuhanzi w’indirimbo zisanzwe ndetse akenshi akaririmbira mu tubari akitwara mu buryo yita ko budakwiye kuko yari ageze ku nzoga n’itabi, yahinduye icyerekezo, arabatizwa yinjira mu byo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Mushimiyimana yavukiye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru ariko ubu abarizwa mu Karere ka Kamonyi ari naho akorera akazi ko kwigisha.

Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro mu Kiganiro Duhumurizanye yavuze ko kuva muri 2009 ubwo yinjiraga mu buhanzi yahise atangira kubihirwa no gusenga ndetse bimubera nko kunywa umuti usharira.

Avuga ko ibyo kwinjira mu muziki yabitangiye yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aho yigaga muti TTC Bicumbi.

Yatangiye yitabira ibitaramo byaberaga mu kigo byabaga mu mpera z’icyumweru bizwi, kugaragarizwa ko yishimiwe bituma arushaho kubikunda cyane.

Muri 2012 ubwo yatangiraga kaminuza mu ishuri nderabarezi ryahoze ryitwa KIE, ngo yarushijeho kumenyekana.

Ati “ Aho niho natangiye kuba icyamamare menya aho amaradiyo abarizwa , studio zigezweho maze noneho mbijyamo neza. Iwacu, barabyangaga cyane baranyamaganye ubwo batangiraga kunyumva kuri radiyo na televiziyo ariko ndakomeza.”

Bimwe mu byo yambaraga atarakira agakiza ngo yarabitaye kuko asanga bikojeje isoni Imana

“Ubwo nyine ngeze muri kaminuza natangiye kubona uko abandi bahanzi babaho, niba witegereje neza izuru ryanjye rirapfumuye, buri gutwi gupfumuye inshuro eshatu, ‘tatouage’ ubwo mba nkubiseho, reka sinakubwira.”

Mushimiyimana yakoze indirimbo icyenda z’amajwi ndetse n’izindi ibyiri z’amashusho mu myaka umunani yamaze mu buhanzi harimo iyitwa ‘ Agasaro Kanjye’ ari na yo yatangiriyeho.

Gukora umuziki yabifatanyije no gucuruza imyenda no kwiga muri kaminuza ndetse ariko bimuhombera abireba.

Acyeka ko ariho yatangiye kujya agirira agahinda gakabije kuko ubucuruzi butagendaga, amasomo akayatsindwa ndetse n’abatunganya umuziki bakamutenguha.

Arizwa n’igihe yamaze aririmbira mu kabari

Muri Werurwe uyu mwaka , nyuma y’imyaka umunani adaheruka mu rusengero ngo uyu mukobwa yakomeje kugira agahinda gakabije bigeze aho afata icyemezo cyo gusenga kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kubatizwa, atangira inzira nshya yo kuririmbira Imana.

Ati “Nk’iyo mpagaze imbere y’imbaga y’abantu mu rusengero ndimo kuririmba nkongera nkagereranya n’igihe nabaga mpagaze mu tubari ndimo kuririmbira abanywi ,ngira ikiniga gikomeye cyane.Ndavuga ngo Mana umbabarire igihe nataye kuko ijwi wampaye mba nararikoresheje mvuga ubutumwa aho kuririmbira abasinzi.”

Yemeza ko mu muziki mushya yatangiye gukora, adategereje ko agira abafana cyangwa ngo abe ikirangirire kuko ashaka kumenyesha abantu inzira y’Imana.

Aragira inama ababyeyi n’urubyiruko

“Ndagira ngo mbwire urubyiruko ndetse n’ababyeyi kuba maso kuko imyaka y’ubwangavu n’ubugimbi bibateza gutuma bashaka kwamamara cyane no mu bitari byiza. Ababyeyi bafite abana baba bakwiriye kubitaho muri iriya myaka y’ubugimbi n’ubwangavu kuko niho nanjye nahereye.”

Kuri ubu Mushimiyimana Yvonne ni umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba ari nawo muziki asigaye akora, arimo gutegura album ye ya mbere akaba amaze gukoraho indirimbo eshatu harimo iyitwa ’ Nditanze’ ivuga uburyo yahindutse.

Ibyo kwipfumuza amazuru ngo yabyiganye abandi bahanzi
Aha yari amaze kubatizwa mu Badivantisiti b'Umunsi wa karindwi aho yahoze
Mushimiyimana Yvonne asigaye aririmba indirimbo zihimbaza Imana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .