00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’umushoferi wari utwaye imodoka yahiriyemo abagororwa i Karongi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 August 2017 saa 11:01
Yasuwe :

Tariki ya 9 Nyakanga 2015 humvikanye inkuru y’inshamugongo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, ko habereye impanuka ikaze yahitanye abagororwa barindwi ako kanya nyuma y’uko imodoka barimo ihiye igakongoka.

Ku bw’amahirwe, Uwingabire Valens wari utwaye iyo modoka yararusimbutse, none mu ijwi riranguruye agenda atanga ubuhamya ko Imana yamukijije urupfu, bigatuma abona amahirwe yo kuyubaha no kuyizera.

Uyu mugabo w’imyaka 41 atuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe Akagali ka Ruli, asengera mu itorero ry’Abadiventiste rya Gahogo.

Mu buhamya yahaye Radiyo Ijwi ry’Ibyiringiro mu kiganiro kivuga ku buhamya bw’aho Imana iba yarakuye abantu ndetse naho ibagejeje mu bijyanye n’ubukirisitu, Uwingabire yashimangiye ko kurokoka kwe ari igitangaza atakwihererana.

Yagize ati “Nkurikije aho Imana yamvanye, ikankura mu rupfu nkongera nkaba muzima, numvise ko nkwiriye gutanga ubuhamya kuko ibyo Imana yankoreye byamvanye mu kutizera nkaba numva nanjye hari uwo byafasha.”

Avuga ko ubumya bwe ari burebure kuko bavutse ari abana icyenda, Jenoside yakorewe Abatutsi irabahitana barokoka ari batatu gusa. Ibi byo yirinze kubitindaho cyane nubwo na byo byamukozeho kuko abavandimwe be n’ababyeyi babishe areba, we arusimbuka.

Uko impanuka yahitanye abagororwa yari atwaye yayibonye

Uyu mugabo wakoze akazi k’ubucungagereza akaza no kuzaba umushoferi, tariki ya 9 Nyakanga 2015 nibwo yakoze impanuka ikomeye ubwo yari atwaye imfungwa yerekeza i Karongi.

Ati “Uwo munsi twari turenze Rebengera ahantu hitwa mu Kayenzi, nibwo twakubitanye n’imodoka ya coaster ya Capital iraza iratugonga, isa n’iyari itaye umuhanda iratugonga, imodoka yanjye ihita ihirima igeze mu muyoboro w’amazi (bordure) aho yari ihirimye wagira ngo ni abadayimoni bari bayiteye ifatwa n’inkongi y’umuriro irashya.”

Yakomeje agira ati “Iicyo nibuka ni uko tumaze gukora impanuka ni uko habayeho uburinzi bw’Imana. Ibaze ko twatabawe hagombye kwitabazwa indege ya Gisirikare, yaje iturutse i Kigali, yaje ifata abantu bari bagihumeka iratujyana itugeza i Kigali.”

Amagufa y’uyu mugabo yarashenjaguritse yageze muri CHUK amarayo ukwezi n’ibyumweru bitatu ari muri koma (atumva atanavuga).

Umudamu wa Uwingabire wari wamuherekeje mu gutanga ubuhamya kuri radiyo yavuze ko indege yabagejeje i Kigali yabonye uko bameze, asanga aribwo bagiye kugaragurika.

Ati “Nabanje kubona umuntu wahiye wamaze kwikunjakunja ku buryo utanamumenya noneho nkibaza uwari umushoferi uko ameze, hashije akanya uyu nawe baramuzanye[avuga umugabo we].”

“Amaso yari yashotse yamanutse, uko imodoka yakiyubitse we bamukururiye mu kantu gato cyane bapfumuye munsi aho icyuma gifashe hose kigashishimura n’amagufa gituraguritsa. Igice cy’umutwe ibirahure byari byarinjiyemo biramupfumagura bigenda byinjiramo.”

Uyu mugabo witaweho n’abaganga mu buryo bukaze, yabaye mu bitaro igihe cy’umwaka, abagwa inshuro icyenda.

Uwingabire ati “Ubu hano mu itako bahabaze inshuro icyenda kuko igufa ryari ryaracagaguritse.”

Uyu mugabo agendera mu mbago kuko hari amagufa amwe bamuvanyemo yari yaravunitse amaguru yombi, umugongo, ijosi n’uruti rw’umugongo.

Uyu mugabo avuga ko ibijyanye n’ubuhamya bwe ashobora kubivuga icyumweru cyose adaceceka kuko yagiye aca mu bintu biruhije byinshi ariko Imana ikamwiyereka.

Ati“Nabonye ko Imana ihambaye, nyivuga nk’uwahuye nayo, ubundi ntabwo byashobokaga ko mbaho ariko ndiho. Hari ibyo nashidikanyagaho ariko ubu singishidikanya”

Ubuzima bukomeye Uwingabire Valens yanyuzemo, butumwa abwira buri wese ko nta mpamvu yo kwivovotera ubuzima kuko we yiboneye abahise bapfa, abacitse amaguru ariko we akarokoka mu buryo yita igitangaza, bivuze ko hari impamvu Imana iba imusigaje nyamara ataruta abagiye.

Imodoka Uwingabire Valens yari atwaye yahiye bagororwa bamwe barapfa we arararokoka

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye barindwi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .