00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuramyi wize karate! Aimé Uwimana yabuze amahirwe yo kwiga yihebera umuziki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2020 saa 04:11
Yasuwe :

Iyo wumvise indirimbo ‘‘Iminsi yose’’, ‘‘Inkovu z’urukundo’’, ‘‘Tu es mon refuge’’, ‘‘Thank u’’, ‘‘Muririmbire Uwiteka’’, abatari bake bahita bakubita agatima byihuse kuri Uwimana Aimé kubera ubutumwa bwe bwigaruriye imitima y’abakunda kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi afatwa nk’icyitegererezo ku bahanzi baririmba indirimbo zicurangwa mu nsengero, dore ko abatari bake batazuyaza kubyatuza akanwa kabo bamushimira nk’imwe mu nkingi za muzika ya gospel mu Rwanda.

Aimé Uwimana yavukiye mu Burundi, igihugu yaje kuvamo yinjira mu Rwanda mu 1994. Muri icyo gihe, icyibanze kuri we yumvaga ari ukwiga akazakomeza umuziki nyuma.

Ati ‘‘Iby’Imana ni bigari. Ikintu nashoboraga gukora ni ukureba umuntu acuranga gitari. Nisanze kwiga bidashoboka kubera uburwayi, icyo nashyiraga imbere cyaranze mpita mfata inzira y’umuziki. Iyo ikintu kikurimo hari igihe utaba uzi imbaraga zikirimo. Hari igihe nabaga nicaye nkandika imivugo, iyo ufite umwanya, ibikurimo nibyo biza.’’

Umuramyi Uwimana avuga ko yatekerezaga amashuri kubera ubuzima ariko kuririmba no kuramya byari bimurimo imbere gusa atazi neza agaciro kabyo.

Mu buhamya bwe, Uwimana Aimé, avuga ko yagerageje kujya mu ishuri ariko ntibyamuhire nkuko yabyifuzaga ndetse bimuviramo kumera nk’uwahungabanye, byanatumye batekereza kumujyana i Ndera ngo barebe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe.

Ati ‘‘Byatumye mpora nikingiranye mu nzu ntashaka gusohoka hanze kugira ngo ntabona abandi bana baca imbere y’iwacu bava ku ishuri bikanyibutsa ko njye kwiga byanze.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Nibuka ko iki kiri mu bigeragezo bikomeye nagize kuko iby’ishuri bihagaze nabaye nk’uguye mu mutima. Ndibuka ko navuze nti iyi Mana ntacyo imariye...’’

Uwimana Aimé avuga ko amaze kubona ko kwiga byanze yiyeguriye muzika kugeza ubu ndetse ni urugendo rwamuhiriye dore ko na yo yari impano ye.

Guhungabana kwa Uwimana byatumye umubyeyi we yibaza byinshi ariko akomeza kumuba hafi ndetse ibyo byatumye ashimangira ko ari intwari ikomeye mu buzima bwe.

Uwimana avuga ko gutanga ubuhamya ari byiza kuko bifasha undi muntu ukiri mu bihe bisa n’ibyo wanyuzemo gukomera no kwizera Imana ko ibasha guhindura amateka y’umuntu akaba mashya.

Ni umugabo uzi kuganira atebya cyane, muri ubu buhamya bwe yahishuye impamvu yatumye ajya kwiga umukino wa Karate n’uko yabanje gukora injyana ya Rap mbere yo gutangira umuziki abantu bamuziho umunsi wa none.

Uwimana Aimé, izina rye ryazamuwe n’indirimbo nyinshi zirimo ‘‘Muririmbire Uwiteka’’, ‘‘Une Lettre d’Amour’’, ‘‘Ngwino mukiza twibanire’’, ‘‘Iminsi yose’’, ‘‘Urwibutso’’, ‘‘Inkovu z’urukundo’’ n’izindi.

Uyu muhanzi bagenzi be bita ‘Bishop w’abahanzi’ aherutse no gushyira hanze album ya gatatu y’indirimbo zo mu gitabo kizwi nk’igitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana n’iz’agakiza, kandi iboneka kuri YouTube channel ya Aimé Uwimana.

Izi ndirimbo yazikoranye n’abahanzi baririmbira Imana barimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Patrick Nyamitari, Tonzi, Guy Badibanga, Dominic Ashimwe, Israel Mbonyi, Patient Bizimana n’abandi.

Uwimana ufite umugore n’abana batatu, yatangiye gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza we, aho yakundaga kuririmba ariko akabura aho abihera n’ubwo ngo kugeza magingo aya ataragera aho yifuza kugera.

Uyu mugabo avuka mu muryango w’abana batatu. Kuva ku myaka 16 yari umuririmbyi aho yatangiye aririmba muri korali yo muri Eglise Vivante i Bujumbura, kugeza ubu afite 43 ntarava muri uwo murongo.

Uwimana Aimé afatanya ubuhanzi n’akazi ko gutunganya indirimbo (Producer).

  Reba ubuhamya burambuye bwa Uwimana Aimé bugaruka ku buzima bwe

Sogokuru ni indirimbo Uwimana Aimé aheruka gusohora

Uwimana Aimé yatangije gahunda yise "Ibihe byo kuramya" igamije gususurutsa abakunzi ba gospel

Uwimana Aimé yahishuye impamvu yatumye ajya kwiga umukino wa Karate n’ibindi bimwerekeye mu rugendo rwe rwa mbere na nyuma yo kwinjira mu muziki
Aimé Uwimana ari mu bahanzi b’icyitegererezo kandi bubashywe mu muziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .