00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira y’inzitane! Ukwamamara kwa Apôtre Serukiza n’uko yirukanywe mu Burundi n’ubutegetsi bwa Nkurunziza

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 8 November 2020 saa 06:34
Yasuwe :

Ni umugabo utuje, uvuga amagambo make yabanje gushungura. Yakunzwe bihebuje mu Burundi, izina rye riba ikimenyabose.

Afatwa nk’umubyeyi wa benshi mu by’umwuka kuko yabaye igikoresho Imana yanyujijemo ibitangaza byatumye hari ababohoka, abakize indwara n’abakiriye agakiza.

Ni Apôtre Serukiza Sosthène, Umuyobozi wa Guérison des Âmes, itorero ryatangirijwe mu Burundi mu 2002.

Imyaka yamaze mu Burundi, Apôtre Serukiza yayibayemo nk’uri mu kwezi kwa buki ariko yahavuye nabi, umuhamagaro we awukomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda.

Mu 2014 nibwo Leta y’u Burundi yatanze itegeko risaba Apôtre Serukiza kuva ku butaka bwayo, icyo gihe hari imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu, nyakwigendera Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza akaza no kuyitsindira.

  Uko Apôtre Serukiza wavukiye muri Zaïre yageze i Bujumbura

Apôtre Serukiza Sosthène yavukiye mu cyahoze ari Zaïre, mu muryango w’abana barindwi. Ni we wamamaye cyane kubera indirimbo nyinshi ziganjemo iz’Ibisirimba yasohoye.

Yatangiye gukorera Imana mu buto, kuko ababyeyi be bamutanzeho ituro mu nzu y’Imana.

Ati “Nararwaye cyane nkiri muto, nanga gupfa no gukira, abantu baravuga ngo nimumusengere Imana imuruhure agende, mama aravuga ngo noneho reka tumusengere ariko tumuhe Imana, nakira azakorere Imana, nashaka twebwe ntazadukorere.’’

Ahagana mu 1970, abakobwa ni bo batangwagaho ituro bakura bagashaka, inka 15 bakowe zikajyanwa mu rusengero zose.

Yakomeje ati “Ababyeyi banjye rero ni bo babaye aba mbere batanze umuhungu, baravuga ngo azagende akorere Imana kuko nta mukobwa bari bafite.’’

Kubera ibitaramo byakorwaga, Serukiza nk’uwatuwe Imana yajyanwaga kurara avuza ingoma.

Yakomeje ati “Naje gukura ndarongora, ndabyibuka no mu cyumweru narongoyemo nahise njya mu ivugabutumwa mara ukwezi ntaragaruka mu rugo.’’

Imirimo y’itorero yatumye Apôtre Serukiza asigara wenyine mu gihe bagenzi be bajyaga ku rugamba rwo kubohora igihugu mu 1993.

Ati “Nari mu itsinda ry’abasaza basengera ibihugu, bamwe mu bajyaga kubohora igihugu twarabasengeraga bakagenda.’’

Na nyuma yo kubohora igihugu, abandi baragiye ariko we Apôtre Serukiza asabwa gukomeza gufasha abo mu rusengero, ndetse buri mwaka yasabaga kujya mu Rwanda ariko bakamubwira ko Imana yabyanze.

Mu 1998, Serukiza yasabye uruhushya rwo gukora ivugabutumwa, anyura mu Burundi akomereza mu Rwanda asanga abandi basenganaga baratuye, ariko ntiyahatinda asubira muri Congo.

  Inzira igana i Burundi yaharuwe n’ubuhanuzi

Mu 2000 ubwo yari mu Mujyi wa Bukavu, Serukiza yahanuriwe ko Imana ishaka ko ajya kuvuga ubutumwa mu Burundi.

Serukiza yageze mu Burundi aza no kuhakomereza Ishuri rya Bibiliya, abantu benshi bamusabaga kujya kubwiriza mu nsengero zabo.

Ati “Ndi gusezera ngo ntahe, haje abantu barambwira ngo Imana impaye gukora umurimo w’ivugabutumwa muri icyo gihugu nka Pawulo, kandi sinemerewe kukivamo, ngo izambwira igihe nzahavira.”

Apôtre Serukiza Sosthène yavukiye mu cyahoze ari Zaïre, mu muryango w’abana barindwi. Ababyeyi be ni abakozi b’Imana, yageze ku Isi asanga baririmba, bakanavuga ubutumwa, na we akurira muri iyo nzira

  Serukiza yagwije igikundiro, ibitangaza birakoreka

Yashinze icyumba cyo gusengera abarwayi kugeza n’aho abantu bakijyanagamo abo bakuye mu bitaro, akabasengera bagakira, abayoboke bakiyongera.

Yagize ati “Aho nabaga hari umubyeyi wavuye mu kibikira arashaka, ariko abura urubyaro. Nza kuzamusengera aratwita, maze ansaba kuhaguma kugeza abyaye. Maze abantu bakajya baza gusenga bakuzura muri urwo rugo, ndetse bakihana, ngasaba abapasiteri kuza kumfasha kubabatiza, hanyuma ababatijwe nkabajyana mu matorero.’’

Nyuma yo kubona abantu benshi bari kumukunda, abanyamadini bamusabye ko bafatanya umurimo ariko arabyanga, ndetse uwabimubwiraga ntiyasubiraga kubwiriza iwe.

Icyumba yakoreragamo kimaze kuba gito, Apôtre Serukiza yashinze Guérison des Âmes, ngo afashe abantu gukira ibikomere.

Mu mwaka umwe gusa yavuye muri shitingi, yubaka urusengero rw’abantu 4000 ariko ntibyatinze ruruzura. Icyo gihe hatangiye kwagurwa amashami y’itorero mu tundi duce.

Ati “Najyagayo ngakora igiterane cy’iminsi itatu ngahita mbatiza abantu nka 300, tukahashyira umuvugabutumwa, twamara nk’amezi atatu tukamusiga amavuta y’ubushumba agakomeza tukajya mu yindi ntara.”

Muri icyo gihe yaje no gusabwa kujyana umugore we mu Burundi kugira ngo abakirisitu bizere ko bamufite, atazabacika kuko babonaga yifuzwa.

  Ibanga ryo kwamamara kwa Serukiza

Kumenyekana kwa Serukiza gushingiye cyane ku bihe by’amasengesho yagize kugeza n’aho bamushyiraga ufite ubumuga bwo mu mutwe, bamuboshye ati "yagera inyuma y’igipangu akikubita hasi tutaranabonana ba bazimu bakamuvamo, rwose narabyiboneye n’amaso yanjye."

Ibanga ryatumye akundwa kandi ni uko atacaga abantu amafaranga ngo abasengere, ndetse yavuze ko uzaza ayitwaje atazamwakira cyane ko hari benshi byavugwaga ko basengera abantu ari uko "babahaye akantu."

Iyi mikorere yatumye hatekerezwa gufungura amashami muri Congo no mu Rwanda, ariko bibanza kugorana. Umuvugabutumwa w’i Goma amaze kubona ibibera muri iri torero yasabye ko ritangizwa iwabo, ariko $2000 yahawe yo kubishyira mu bikorwa ayakenyereraho arigendera.

Icyo gihe bafashe umwe mu bo bari bafatanije ayobora itangizwa ry’itorero muri Congo mu 2006, mu gihe mu Rwanda byagoranye kugeza mu 2015, ubwo inzozi zabaga impamo.

Yagize ati “Mu Burundi niho hantu twabashije kubona abakirisitu benshi mu mijyi yose twakoreyemo, kandi abo baradukundaga cyane ku buryo tubyibazaho, hamwe uvuga ko ugiye kujya mu ivugabutumwa ukabona ntibabishaka ko ugenda.’’

  Serukiza yashyamiranye na Perezida Nkurunziza

Nkurunziza Pierre akiri Perezida yanyuzagamo agasengera muri Guérison des Âmes. Ni itorero ryari rigezweho, aho wasangaga abadiyakoni baribarizwamo barimo n’abaminisitiri n’abandi bantu bakomeye mu gihugu.

Nkurunziza yagiye ku butegetsi itorero rimaze imyaka itanu rikora, ndetse ni we watumye ryandikwa byemewe n’amategeko.

Serukiza avuga ko nyakwigendera yakundaga gusengera mu itorero rye, ati “Yarazaga hashira nk’ibyumweru bibiri akagaruka, yaraje akunda n’igisirimba twagiraga, bakajya bagikoresha mu rusengero rwe kugera n’aho yaje kudutumira nsanga basirimba indirimbo nasohoye.’’

  Urujijo ku buryo Serukiza yahawe amasaha yo kuva mu Burundi

Serukiza yagiriye umugisha mu Burundi kuko yahereweyo inshingano z’ubushumba n’izo kuba Intumwa.

Umwaka wa 2014 wabaye umwaka ukomeye cyane kuri benshi mu Burundi, ahanini bishingiye ku cyemezo cya Nkurunziza washakaga manda ya gatatu yo kuyobora iki gihugu.

Serukiza avuga ko yatunguwe no kumva umwe mu bapasiteri bagenzi be avugira mu nama ko umwuka watutumbaga mu Burundi ushobora kutagwa neza abanyamahanga.

Ati “Umwe aratura aravuga ngo ushobora kubona bibaye bikanagwamo abantu bazwi bameze nka ba Sosthène, numva birantangaje. Ndavuga ngo abapasiteri ko nta politiki tubamo, tuzahurira he nabyo ko twe dusengera igihugu gusa?’’

Ku wa 23 Ukwakira 2014 nibwo Serukiza yafashwe akuwe ku rusengero aho yakiraga abakirisitu.

Ati “Iyo nama yabaye ku Cyumweru, ku wa Kabiri ngiye kwakira abantu ku rusengero nabonye urupfu mu maso yanjye. Mbona umwijima mu maso yanjye, ngeze hepfo uragenda nk’inshuro eshatu, numva ijwi rimbwira ngo “Subira inyuma hari ibibazo” riza inshuro eshatu ndanga ndakomeza.’’

Yamaze kwakira abantu nka babiri, abona abapolisi baraje bamujyana kumufunga, aho yamaze iminsi itandatu akaza kurekurwa nyuma y’inkuru zacicikanye ko umukozi w’Imana yaburiwe irengero.

Ati “Kugeza ubu sinjya menya neza icyaha banshinjaga kuko bambazaga abo dukorana ngo niba ari u Rwanda cyangwa Abanyamerika. Ikindi bambazaga inyigisho zo kwihesha agaciro nigishaga nibanze ku Rwanda, bambaza no ku byo nasubije ubwo umwe mu bapasiteri yabajije perezida mu nama yari yateguye aramubaza ati “Kuki mutareka ngo natwe abapasiteri bajye mu Nteko Ishinga Amategeko bahagararire amatorero. Byose ndabasubiza.”

“Bavugaga ko abakozi b’Imana batemera ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza ngo kandi njye ndi mu bantu bazi kumvisha abantu bakaba bakwanga kumutora.”

Yafunzwe mu buryo bw’amayobera kuko telefoni yayisize mu biro ku buryo nta wamenye aho ari, kereka abazamu babonye ajyana n’imodoka z’abashinzwe umutekano.

Imodoka yarimo ayiheruka ubwo, kuko yasigaye aho yari afungiye. Mu gihe yamaze afunzwe ntacyo bamutwaye kuko ‘Perezida’ Nkurunziza yari yatanze itegeko ngo ntihagire umukoraho.

Ati “Bamwe bavugaga ko Perezida yavuze ko nta wugukoraho abandi ngo ni umugore we. Nyuma baje kumbwira bati hari amasaha ntagomba kurenza nkiri ku butaka bw’u Burundi, uko babimbwiraga amasaha aza gushira biba ngombwa ko bantwara banzana mu Rwanda ntanyuze mu rugo.’’

Inama yakozwe yanzuye ko Serukiza ajyanwa muri RDC kuko babuze icyaha bamushinja cyatuma bamwohereza mu Rwanda.

Abakora ku mupaka bamukubise amaso baramumenya, bamufasha kujya kuba muri hoteli, ariko ntiyaharamba kuko Abarundi bamenye ko ariho ari bakomezaga kumugenderera ari benshi cyane.

Serukiza yaje kujya kuvuga ubutumwa muri rya torero rya Goma ari naho yavuye yinjira muri Kigali, aho yatangije itorero mu 2015.

Apôtre Serukiza Sosthène yavuze ko kwirukanwa kwe mu Burundi kwatewe n'abanyamadini bamugiriye amashyari

Mbere yo gutangiza Guérison des Âmes mu Rwanda, ngo yahamagawe n’abantu batandukanye muri Amerika bamubwira kujya kubayo ariko arabyanga.

Ni icyemezo yafashe avuye gusengera muri Tanzania, aho yaherewe ihishurirwa rimubuza kujya muri Amerika [muri icyo gihe umuryango wose wari wamaze kwitegura n’ibyangombwa byashatswe] akabwirwa ko agomba gukorera umurimo mu rwa Gasabo.

Yatangiye umurimo mu buryo bugoye ari kumwe n’abantu 12, ariko itorero rigenda ryaguka buri munsi. Serukiza avuga ko yizeye ko mu Burundi hazaboneka amahoro agasubirayo gusura ‘abana banjye mu mwuka.’

Ati “Ndabisengera ngo Imana izahagwize amahoro tujye tugenderanira kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa.’’

Bitewe n’izina afite mu Burundi ndetse amatorero ya Guérison des Âmes akaba agihari, hari abagihuza Serukiza na politiki yo muri iki gihugu.

Abajijwe ku biherutse gutangazwa ko yahanuye ko Perezida Gen. Ndayishimiye Evariste nta gihe afite ku bu buyobozi, kuko agiye guhirikwa na Agathon Rwasa, yasobanuye ko ayo makuru ari ibihuha.

Ati “Mu kuri kiriya kinyamakuru cyarabeshye. Impamvu bakunda kumpuza na politiki ni uko iyo babona abantu bazamutse bashaka kugira ibyo babakoresha. Hari n’ababikora bashaka kuguteranya bitewe n’amashyari cyangwa akaba afite ikintu kimukomereye akakikuvugaho.’’

Serukiza avuga ko n’ubuhanuzi bwatanzwe mu 2010 ko mu Burundi ko hagiye kumeneka amaraso atari we wabutanze, kuko we yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko ‘Imana bizeye itazatuma hongera kumeneka amaraso.’

  Reba ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Apôtre Serukiza Sosthène


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .