00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Thacien Titus yatunguye umugore we amuha impano y’imodoka (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 February 2022 saa 09:56
Yasuwe :

Tuyishime Thacien wamenyekanye nka Thacien Titus mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatunguye umugore we Mukamana Christine amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka umunani bamaze bamenyanye ndetse n’irindwi y’urushako.

Umuhanzi Thacien Titus na Mukamana Christine bafitanye abana babiri. Imfura yabo yitwa Tuyishimye Gitego Leila, yabonye izuba tariki 22 Kanama 2016 mu gihe ubuheta bwabo yitwa Tuyishime Jovia The Champions wavutse ku wa 22 Kanama 2017.

Kuva bamenyanye kugeza uyu munsi, hashize imyaka umunani. Tariki 24 Gashyantare 2022 ni bwo bizihije imyaka bamaze bamenyanye mu birori byabereye muri Hôtel des Mille Collines mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Thacien Titus yavuze ko guha umugore we imodoka ari ikimenyetso cy’urukundo ruhambaye amukunda.

Yagize ati “Naramutunguye. Twari twujuje imyaka umunani tumenyanye, n’irindwi tubana. Kumuha impano y’imodoka ni ikimenyetso cy’urukundo karundura mukunda. Nari nzi ko akunda imodoka ya RAV4 yari yarigeze kubimbwiraho.”

“Naramutunguye muha imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 ya 2010 yakorewe ku Mugabane w’u Burayi.”

Agaciro k’imodoka Thacien Titus yahaye umugore we ni miliyoni 22 Frw.

Uyu muhanzi yavuze ko umugore we amukunda kuko amwubaha ndetse akanakira neza abamugana.

Yakomeje ati “Umugore wanjye mukundira kuba akunda Imana ndetse akaba ananyubaha.”

Nyuma yo guha umugore we imodoka, na we yahise agabirwa inka n’inshuti ye yishimiye intambwe amaze gutera mu kubaka urugo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavandimwe, inshuti z’umuryango n’abandi bakunze kuba hafi yawo.

Mukamana Christine yavuze ko yakozwe ku mutima n’impano y’imodoka yahawe n’umugabo we Thacien Titus.

Yavuze ko umugabo we amukunda mu buryo bushimishije. Yagize ati “Ni umugabo w’indashyikirwa, arankunda kandi nanjye ndamukunda. Ambera mushya buri gihe.”

Thacien Titus na Mukamana Christine bambikanye impeta y’urudashira tariki 22 Kanama 2015, ibisobanuye ko habura amezi make bakuzuza imyaka irindwi bamaze bakoze ubukwe.

Thacien Titus yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Aho ugejeje ukora”, “Uzaza ryari Yesu”, “Uzampe iherezo ryiza”, “Mpisha mu mababa”, “Rwiyoborere”, “Haburaho gato”, “Impanuro”, “Nshyigikira” n’izindi.

  Reba indirimbo Thacien Titus yaririmbiye umugore we

Thacien Titus yatunguye umugore we amuha impano y’imodoka
Thacien Titus n'umugore we bahoberanye bishyira kera
Aba bombi bafatanyije gukata umutsima mu kwishimira igihe bamaze babana
Thacien Titus yateguriye umugore we ururabo rwiza cyane
Imodoka yahawe ni iyo mu bwoko bwa RAV4 yakozwe mu 2010
Pasiteri Ngamije Viateur wasabiye Thacien Titus na we yitabiriye iki gikorwa
Bikorimana Prosper yishimiye intambwe yatewe na Thacien Titus yiyemeza kumugabira inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .