00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Ilibagiza Immaculée yahuye na Papa Benedigito XVI na Papa Francis kubera igitabo kuri Jenoside

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 June 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Yari iminsi idasanzwe kuri Immaculée Ilibagiza n’urwibutso rw’iteka ryose guhura na Papa Benedigito XVI n’uwamusimbuye Papa Francis i Vatican, akabasangiza ibyabaye mu Rwanda mu 1994, urugendo rwo kwiyubaka no kubabarira.

Ilibagiza Immaculée ni umwanditsi w’ibitabo bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amabonekerwa ya Kibeho. Igitabo yise “Left to Tell: Discovering God Amidst the Rwandan Holocaust” cyaramenyekanye cyane kubera uburyo cyerekana ubukana n’ubugome iyi jenoside yakoranywe.

Muri iki gitabo Ilibagiza avugamo uburyo yarokotse Jenoside akihisha mu bwiherero bw’urugo rw’umupasiteri wari umuhutu bari baturanye, agaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi 91 yamaze muri ubu bwiherero.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Ilibagiza yahishuye uko yaje kuba umwe muri bake bahuye amaso ku yandi na ba Papa babiri.

Muri Nzeri 2012 nibwo yagize amahirwe yo guhura na Papa Benedigito wa XVI ubwo yari mu Butaliyani mu mwiherero w’amasengesho i Vatican.

Ilibagiza avuga ko guhura na Papa Benedigito XVI yabyifuzaga ariko atazi uko azabigenza, inzozi ze ziba impamo ubwo hari itsinda ryashakaga ko ajya kurivugisha rimutumira i Roma ngo arigezeho ubutumwa ku kubabarira. Bitewe nuko iryo tsinda ryagombaga guhura na Papa, Ilibagiza yagize amahirwe gutyo.

Ati "Bari bamubwiye n’igitabo cyanjye, wabonaga ko afite n’amashyushyu yo kumbona, abantu bari batumiye bari bamusobanuriye byose. Yarishimye, aranyakira, arambwira ati ’nshaka kuguha umugisha kandi warakoze kwandika, andamburiraho ibiganza ampa umugisha, aha umugisha ishapure yanjye".

Papa Benedigito XVI yabwiye Ilibagiza ati "Namenye ibyakubayeho, ukomere, ukomere ku Mana ukomeze unayigishe"

Ilibagiza wiyeguriye cyane iby’amabonekerwa ya Kibeho, yanabonye umwanya wo kubisangiza Papa Benedigito XVI icyo gihe, amusaba gusura u Rwanda no gusengera abanyarwanda.

Mu 2014 nibwo Ilibagiza yahuye na Papa Francis amusangiza amateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Guhura na Papa Francis ni inkuru ndende

Mu Ukwakira 2014, Ilibagiza yahuye na Papa Francis wishimiye cyane igitabo Left to Tell by’umwihariko inzira igaragaza uburyo yarokotse Jenoside ntaheranwe n’agahinda no kwijundika abishe umuryango we ahubwo akiyubaka ari nako asakaza ubutumwa bw’amahoro no kubabarira muri bagenzi be no ku Isi muri rusange.

Ilibagiza avuga ko guhura na Papa Francis ari inkuru ndende kuko na we atamutumiye. Avuga ko hari umuryango wo mu gihugu cya Argentine wari bafite umuhungu w’ikimenyabose [star] ukina Polo, noneho arwara ikibyimba mu mutwe atakaza ubushobozi bwo kuvuga, bamujyana gusura Papa Francis.

Uwo muryango wageze i Vatican uwo muhungu akagerageza kuvuga bikamunanira amarira akagwa kubera ko atari gushobora kuvuga.

Papa Francis yaramubwiye ati "Humura wivuga, uzasome igitabo cyitwa ’Left to Tell’ muzakimusomere. Iki gitabo ni icya Ilibagiza.

Papa Francis yabwiye uwo musore ati "Umukobwa wamaze amezi atatu mu bwiherero avugana n’Imana kandi avuga imbere atavuga hanze, nawe humura we kuvuga ariko jya uvuga imbere".

Uyu muryango washatse cya gitabo ugisomera umwana wabo kugeza ubwo yapfuye hashize iminsi mike igitabo kirangiye. Nyuma yo kubona amahoro umwana wabo yapfanye, uyu muryango washatse Ilibagiza umujyana muri Argentine gutanga ibiganiro birangiye bamusabira kubonana na Papa.

Ilibagiza yahishuye ko mu byo yaganiriye na Papa Francis icyamushimishije ari uko yamubwiye ko yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda hanyuma akamukomeza.

Ati "Namuhaye ishapure y’ububabare nari mfite, mubwira Kibeho ni yo indi ku mutima, namusaba ko yazadutera inkunga mu buryo bwo kubaka Kiliziya za Bikira Mariya yasabye i Kibeho kandi ko ntekereza ko atari amafaranga yabuze ahubwo habuze gufata icyemezo".

Yarambwiye ngo "Nzahamagara Musenyeri kandi koko ngo byarabaye".

Immaculée Ilibagiza yavukiye mu Rwanda mu mwaka w’1972, Jenoside yabaye afite imyaka 22 y’amavuko. Yize mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande mu ishami rya Electronic and mechanical engineering.

Mu 1994 Jenoside rabaye ihitana benshi mu muryango we ndetse na we bimusubiza inyuma mu mitekerereze n’ubuzima bwe bucika intege. Interahamwe zishe abo mu muryango we bose asigarana na musaza we umwe witwa Aimable wigaga mu gihugu cya Senegal.

Nubwo Immaculée asa n’uwasigaye wenyine nyuma y’uko umuryango we wamariwe ku icumu, ntiyaharanwe n’agahinda ahubwo yashyize imbere isengesho by’umwihariko agakunda Bikira Mariya. Muri we yiremyemo icyizere cyo kubaho ndetse mu bitabo byose yanditse agaragaza ko icuraburindi yanyuzemo ritafunze amayira yose.

Nyuma y’imyaka ine yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nabwo yatangiye gukora muri Loni mu Mujyi wa New York. Ubu ni Umuyobozi w’umushinga yise ‘Left to Tell Charitable Fund’ wita ukanafasha impfubyi za Jenoside mu Rwanda.

Ilibagiza yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro muri kaminuza ya Notre Dame and Saint John’s University. Mu mwaka wa 2007 ahabwa igihembo gikomeye cya Mahatma Gandhi International Award kubera imbaraga n’ishyaka yagize mu gusakaza amahoro n’ubwiyunge.

Ilibagiza yamusangije iby'amabonekerwa ya Kibeho amusaba kubafasha kubaka Kiliziya Bikira Mariya yasabye
Ilibagiza amaze kuzenguruka amahanga yigisha kubabarira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .