00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Pasiteri Niyonshuti Théogène, mayibobo yahindutse umuvugabutumwa muri ADEPR (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 November 2019 saa 09:35
Yasuwe :

Inzira z’Imana zirenga 1000! Abemeramana bo bavuga ko Nyagasani ari ‘Rutabura uko abigenza’ kuko ashobora kunyuza umuntu mu bikomeye ariko amutyariza kuzavamo umuntu udasanzwe uzahangamura ibibazo bikomeye.

Ikura ku cyavu koko! Mu 1995, Niyonshuti Théogène yari umwana wo ku muhanda, icyizere cy’ubuzima cyari cyarayoyotse yariyakiriye nk’uzabaho mu muhanda kugeza Yesu agarutse kujyana itorero rye.

Nyuma y’imyaka 23, ubu ni umugabo wubatse, afite abana batatu yabyaranye na Uwanyana Assia ndetse yanagiriwe icyizere n’Itorero rya ADEPR rimuha inshingano za gipasiteri.

Niyonshuti yinjiye mu buzima bwo ku muhanda yirwanaho nyuma y’ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize umuryang0 we wishwe.

Umwana wari waravukiye mu muryango wishoboye, mu mezi atatu gusa ubuzima bwe bwarahindutse, agana iy’umuhanda, akawirirwaho, akanaharara.

  Ku muhanda yitwaga Muhwere, ubu Sawuli yahindutse Pawulo.

  Yigisha akoresha amagambo yisanisha n’ubuzima bwa kera bwo kunywa urumogi no kurara mu tubyiniro.

  Yasohokaga mu rusengero abadiyakoni bakamuhobera atari urukundo ahubwo bashaka kumva ko nta cyo yahishe.

Pasiteri Niyonshuti yivugira ko ari umwe mu bakozi b’Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no gutanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo.

Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.

Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 nibwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse ahamya ko akigahagazemo yemye na bugingo n’ubu.

Mu kiganiro na IGIHE yafungutse avuga ku buzima bwe bwo ku muhanda, uko yakiriye agakiza n’uko azirikana abo babanye agasubira kubabwiriza ko nubwo barushye, baremerewe ariko Yesu yabaruhura.

Urusengero yinjiyemo bwa mbere mu 2003, ubu nirwo abereye umuyobozi mu Kove muri Paruwasi ya Kimisagara.

Mu buzima bwe yaminutse imisozi, azamuka indi. Afite ubuhamya bukubiye mu bice nka bitatu birimo ubuzima bwo ku muhanda, uko yakiriye agakiza [uko yakiriwe n’abakirisitu, kurambagiza no kwerekanwa yambaye inkweto z’abagore yari yatiriye] no kwicara mu bisubizo by’inshingano za gipasiteri.

Pasiteri Niyonshuti avuga ko nyuma yo kubura ababyeyi be, Imana yamushumbushije ikamuha abana basa na bo ku buryo iyo abivuga aba afite ishema ko umuryango utazimye kuko ko hari abandi bantu bamukomotseho.

Yibuka uko iwabo bari bakize, bafite imodoka imujyana ku ishuri ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igasiga abo mu muryango we bose bishwe, nta we bafitanye isano uhari.

  Niyonshuti mu buzima bwo ku muhanda

Mu 1995 nibwo Niyonshuti yatangiye ubuzima bwo ku muhanda, icyo gihe we na bagenzi be babaga [abyita kugangika] Rwandex.

Ati “Igihe kimwe umugabo yaje kogesha imodoka ye hafi n’aho twagangikaga, aramenya, atangira kunganiriza ambwira ko umunsi navukaga yari umukozi w’iwacu. Ambwira ko yahavuye nkiri muto mu 1982, data amukuye mu buboyi amujyanye mu bukomvwayeri amwigisha imodoka.’’

Yamusabye kumukura mu muhanda ku bwa se wamuremeye ubuzima yari afite aramwemerera ariko aza kumunanira yisubirira Rwandex.

Aha niho yatangiriye kuzenguruka utubyiniro twose twari tugezweho muri Kigali, akarara amajoro abyina.

Yakomeje ati “Ubwo nasubiraga muri bwa buzima bwo mu muhanda nibwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga. Twararaga mu tubyiniriro za Cosmos Nyamirambo, Matimba, za Muhima aho bita Kaninja, tukamanukira za Cassablanca ku Muhima, tukagera Cadilac, tumanukira Sodoma, Migina, sodoma Juakali n’ahandi. Ibyo byose nabinyuzemo kubera ingaruka z’amateka.’’

Mu buhamya bwe avuga ko ibyo biyobyabwenge yabinywaga kubera agahinda n’ibikomere yasigiwe na Jenoside.

Muri ubwo buzima yicuza ubuzima bubi yabayeho. Ati “Twakubiswe inkoni z’ubuginga, ibiyobyabwenge bikwangiriza ubuzima ndetse ni uko mvuga ni ingaruka z’ibiyobyabwenge, si kwa kuniga ijwi by’abapasiteri ahubwo ryarapfuye. Ikindi bikwicira ejo hazaza ndetse ugasanga ari n’ipfunwe mu muryango uvukamo.’’

Pasiteri Niyonshuti Théogène yanyuze mu buzima bwo ku muhanda, ari nabyo byatumye yiyemeza gutanga ubutumwa burimo n'ubuhumuriza abari aho yahoze ko Yesu ariwe wabaruhura

  Urugendo rwo kwakira agakiza

Niyonshuti yabaye ikimenyabose mu gihe cye, yari azwi cyane mu banyabirori, yarataramaga agakesha.

Umunsi umwe ubwo hari mu ijoro nibwo umucyo wamuviriye, mu buryo bw’iyerekwa abona ubuzima yabagamo afata umwanzuro wo kubireka.

Uburyo uwari Sawuli ku muhanda, yahindutse Pawulo mu rusengero ni inzira itangaje cyane.

We avuga ko ari umugambi w’Imana kuko yakijijwe yaraye mu kabari ka Carvados i Nyabugogo.

Ati “Nari naraye mbyina, nywa inzoga simenye ko ari zo za nyuma nafataga. Nijoro aho nari ngangitse nagenderewe mu buryo bw’iyerekwa, mbona ubuzima bwanjye uko bukurikirana bwose, uko nabuze ababyeyi, uko natangiye gushaka amafaranga, uko nayapfushije ubusa, uko nagiye mu biyobyabwenge, inzoga nanyoye n’ibindi. Iryo yerekwa rirangiye nibwo natatse ndavuga ngo Mana igihe namaze nkorera Satani kirahagije, uhereye none nje kugukorera.’’

Icyo gihe yegereye umugore w’umukirisitu bakoranaga aho yozaga imodoka, aramuganiriza amubwira ko Imana imufiteho umugambi mwiza.

Ati “Naratuye ndabohoka, andambikaho ibiganza, akinsengera nabonye umucyo mwinshi imbere yanjye, niyemeza ko ngiye guhaguruka nkagenda mvuga ko Yesu ari we wenyine utanga amahoro.’’

“Bwakeye njya muri nibature, niga inyigisho shingiro z’itorero baza kunyakira ndushaho kwegera Imana cyane, nayo igenda imvugaho byinshi kugeza mbaye pasiteri.’’

Agikizwa yahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kutizerwa kuko abamubonaga bakekaga ko yahinduye amayeri ashaka kubacuza utwabo.

Mu kubara inkuru y’ubuzima bwe avuga ko yageze aho yasohokaga mu rusengero, abadiyakoni bakamuhobera; babikoraga atari urundi rukundo ahubwo bakeka ko hari ibyo yaba yibye akabihisha.

Yavuze ko ‘‘Negeraga umukirisitu agakikira ishakoshi. Byanteraga agahinda nkarira nkibaza ubuzima navuyemo nubwo njemo ariko Imana ikambwira ngo nige ishuri ryanjye neza, igihe nikigera izanjyana aho ishaka kungeza.’’

Abo babanaga bo akibakoza inkuru yuko yakijijwe baramusetse cyane kuko ntibabyumvaga.

Ati “Narababwiye ngo nakijijwe baraseka bavuga ngo uyu mutipe yakijijwe! Baraseka cyane bambariza icyarimwe ngo none se Babiloni zakurangije mwana (ubwo bavugaga ngo abarokore bandambitseho ibiganza) ndavuga nti babindambitseho mwana. Baravuga bati ‘Babiloni zamurangije tuu!’’

Yakijijwe amaramaje kuko kuva yakandagiza ikirenge cye mu rusengero yazinutswe burundu icyitwa ibiyobyabwenge cyose.

Urundi rwibutso afite ni ubwa mbere ajya gutereta, yabwira umukobwa bari bamaranye imyaka [icyo gihe ntiyagiraga aho aba] ko yifuza ko barushinga akamutera utwatsi bitewe no kutagira ubushobozi.

Yavuze ko ‘‘Kumenya umugambi w’Imana mu muntu biragoye, uwo mukobwa yarebaga aho ariko atazi iby’ahazaza. Yahise ambenga ampakanira.’’

Umugore we babana nawe yamurambagije bigoye ariko byamutwaye iminsi 82 ngo abe yamwambitse impeta.

Ati “Nta kumujyana muri Simba, nta kintu nari nifitiye, nigeze kwihagararaho muha agahumbi, maze kukamuha nibuka ko ariko nari mfite konyine. Nshima Imana ko yanyemeye kandi turakundana.’’

Ubuzima bwa Niyonshuti bwarahindutse, amateka ye arahinduka! Nyuma yo kugera ku nshingano z’ubutambyi, yatangiye gukoresha ibitaramo byagutse birimo ibyibanda ku kubwira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.

Atumirwa mu biterane n’ibitaramo byagutse bigamije guhashya ibiyobyabwenge biri mu byugarije urubyiruko rw’u Rwanda. Mu nyigisho atanga yumvikana akoresha amagambo [“gucoma” cyangwa “gukora ijisho’’ bisobanura kunywa urumogi n’ayandi] yo kwisanisha n’ubuzima bwabo kugira ngo bamwiyumvemo abagezeho ubutumwa yifuza.

Umunsi asengerwa ngo abe pasiteri yatumiye abana babanye ku muhanda ndetse yatangiye kwigisha bamwe, barakizwa bemera kwakira Yesu ngo agenge ubuzima bwabo.

Pasiteri Niyonshuti Théogène akoresha amagambo ndetse akitwara bijyanye n'abantu ashaka guha ubutumwa. Aha yabwirizaga mu gitaramo yari yatumiwemo i Nyamirambo

Video: Mugwiza Olivier na Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .