00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite b’u Bwongereza bagaragaje impamvu Leta yabo igomba kwihutisha amasezerano n’u Rwanda ku bimukira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2022 saa 11:42
Yasuwe :

Abadepite bo mu Bwongereza basabye imbaraga muri gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bakomeje kwinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma y’uko muri iyi minsi imibare iri kwiyongera.

By’umwihariko u Bwongereza buhangayikishijwe n’ubwinshi bw’abimukira binjira muri icyo gihugu baturutse muri Albania. Binjira bakoresheje ubwato buto bwinjirira mu nzira y’amazi iri hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa izwi nka English Channel.

Hari raporo itarajya hanze ariko bimwe mu biyirimo byagiye hanze, ivuga ko bane mu bimukira icumi banyuranyije n’amategeko binjira mu Bwongereza, baba bavuye muri Albania.

Mu byumweru bitandatu byabanjirije tariki 12 Nyakanga, mu Bwongereza hinjiye Abanya-Albania 1075 mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bangana na 3,5 % by’abimukira bose binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri icyo gihe.

Abadepite bo mu Bwongereza basabye ko hagira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo ubwo bwiyongere buhagarare, by’umwihariko bashyira mu bikorwa amasezerano bagiranye n’u Rwanda muri Mata uyu mwaka, yo kwakira abimukira binjiyeyo binyuranyije n’amategeko mu gihe hagisuzumwa ubusabe bwabo.

Depite Natalie Elphicke yavuze ko abo bimukira bakwiriye guhagarikwa mu maguru mashya dore ko badahunga intambara.

Ati “Birigaragaza ko aba Banya-Albania baza mu Bwongereza bari mu bwato buto, badahunga intambara cyangwa ubugizi bwa nabi, ni abimukira bahunga ibibazo by’ubukungu. Ni ibintu bibi cyane ku buryo hakenewe ubwihutirwe mu gushyira mu bikorwa gahunda zisa nk’izo twinjiyemo n’u Rwanda.”

Benshi muri aba bimukira binjizwa mu Bwongereza n’abantu babigize ubucuruzi kwinjiza mu Burayi abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Binjirayo bishyuye akayabo abo ba rushimusi ndetse bakajyanwa mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Depite Tom Hunt yagize ati “Iyi mibare iteye inkeke, ni ikimenyetso cy’uburyo byihutirwa ko Guverinoma yacu ishyira mu bikorwa gahunda yayo n’u Rwanda. Ibi bintu tugomba kubihagarika. Itegeko risaba ko amasezerano n’u Rwanda yubahirizwa rigomba kuba ku isonga ry’ibyo Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’akaruhuko.”

Mu bakandida bari kwiyamamariza gusimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe naho harimo benshi bashyigikiye amasezerano u Bwongereza bwasinye n’u Rwanda yo kohereza abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Daily Mai yatangaje ko mu migabo n’imigambi ya Liz Truss wiyamamaza harimo kwihutisha kohereza mu Rwanda abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko, kugira ngo bahagarike ubwinshi bw’abakomeje kwinjira uri icyo gihugu.

Ni nako bimeze kuri Rishi Sunak, ufite muri gahunda guhagarika mu maguru mashya ubwinshi bw’abanyamahanga bakomeje kwisuka mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Leta y’u Bwongereza iri kwiga uko yashyiraho ibihano bikakaye ku bantu bishoye mu bikorwa byo kwinjiza abimukira binyuranyije n’amategeko, mu rwego rwo guca intege ubwo bucuruzi.

Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bavuye mu Bwongereza bagera mu Rwanda mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka ariko byigijwe inyuma nyuma y’uko abimukira n’imiryango idashyigikiye icyo cyemezo, bajuririye urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, bamagana icyo cyemezo.

Depite Tom Hunt yagaragaje ko u Bwongereza bukwiriye kwihutisha amasezerano ku bimukira bwagiranye n'u Rwanda
Depite Natalie Elphicke na we ashyigikiye ko u Bwongereza bushyira mu bikorwa bwangu, amasezerano bwagiranye n'u Rwanda ku bimukira binjiye binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .