00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwemeje Antoine Anfré nka Ambasaderi w’u Bufaransa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 June 2021 saa 10:24
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yemeje Antoine Anfré uvugwa muri Raporo Duclert nka Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu iki gihugu nta Ambasaderi kigira mu Rwanda.

Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda mu kwezi gushize nibwo yagennye ugomba guhagararira igihugu cye nka Ambasaderi.

Ambasaderi Anfré umaze kwemezwa n’u Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali. Ni mu gihe ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda byayoborwaga na Chargé d’affaires witwa Jérémie Blin wasimbuye Etienne de Souza, kuva aho Michel Flesch, wasoje imirimo ye muri Nzeri 2015 nka Ambasaderi agendeye.

Anfré w’imyaka 58 asanzwe ari amenyereye dipolomasi; yari Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

Izina rye rigaragara muri Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert.

Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Muri raporo Duclert agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda.

Antoine Anfré yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 yagizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger kugeza muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.

Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015.

Anfré (uri ibumoso imbere) yahoze ari Ambasaderi w'u Bufaransa muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .