00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kenya baramukiye mu matora ya Perezida: Uko igikorwa cyagenze (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 August 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Abanya-Kenya bagejeje imyaka y’ubukure, baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta usoje manda ze ebyiri. Abakandida bane nibo bagomba gutoranywamo umwe uyobora igihugu muri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.

Abahataniye uyu mwanya ni David Mwaure wo mu Ishyaka Agano, Raila Odinga w’ihuriro Azimio la Umoja, William Ruto wa United Democratic Alliance na George Wajackoyah wa Roots Party.

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha y’i Nairobi muri Kenya nibwo ibiro by’itora byafunguwe. Hamwe na hamwe, abatora bari bahageze hakiri kare ndetse ahandi si ko byari bimeze.

UKO AMATORA YAGENZE

 Mu gihe gito, ibiro by’itora birafungwa hose hanyuma hatangira gahunda yo kubarura amajwi y’agateganyo. Ugomba gutorwa, agomba ku mwanya wa Perezida agomba kuba yarengeje amajwi 50%.

 Hari ibiro by’itora byagaragaje umubare muto ku kigero cyo hejuru mu bwitabire bw’abatora. Hari nk’aho byarinze bigera saa 11:30 nta nyoni itamba ku biro by’itora mu gihe ahandi hari imirongo miremire.

 Hamwe na hamwe kubera umurongo muremure, abantu bize amayeri yabafasha gutora mbere.

Urugero ni urw’umugore wo mu gace ka Thika, witwaje igipupe agifureba imyenda kimera nk’umwana. Yashakaga ko yaza kubona uko atambuka yigize nk’umubyeyi ufite umwana ukwiriye ubufasha.

Ubusanzwe, abagore bafite abana bato bari guhabwa umwanya, bagatambuka mbere y’abandi bagatora. Ni cyo kimwe n’abagore batwite hamwe n’abantu bafite ubumuga.

 Umwe mu banya-Kenya yazindutse kare ajya gutora, kugira ngo yirinde umurongo w’abantu bashoboraga kujya imbere ye, akenyera “essuie-mains” afata n’uburoso bw’amenyo agenda mu nzira ayoza.

 Komisiyo y’Amatora muri Kenya, yatangaje ko kugera saa sita, Abanya-Kenya bangana na miliyoni 6,5 bari bamaze gutora. Ni umubare ungana na 30,6% by’abatora bose muri rusange.

  • AMAKURU MASHYA: Umukandida Perezida, Prof George Wajackoyah, ntiyatoye

Prof George Wajackoyah, Umukandida w’Ishyaka Roots ntabwo yigeze atora kuko ikoranabuhanga riri gukoreshwa mu kureba abari kuri lisiti y’itora ryanze gukora kuri site yagombaga gutoreraho.

Prof Wajackoyah yageze ku biro by’itora saa yine z’igitondo [11:00 i Kigali]. Ubwo yahageraga, abakozi ba Komisiyo y’Amatora bamubwiye ko ikoranabuhanga rya Kiems ritari gukora.

Abo bakozi ngo bari bamenyesheje ababishinzwe ku cyicaro gikuru, kugira ngo bakurikirane ikibazo.

Bamumenyesheje ko mu gihe ikibazo kiraba gikemutse, we n’abandi baturage baraza kugira amahirwe yo gutora.

Prof Wajackoyah yabwiye umukozi wa Komisiyo y’Amatora ati “Ntabwo numva impamvu. Kuki bitari gukora? Ntabwo mushobora kugenzura indangamuntu zacu kugira ngo dutore? Ariko ntimugire ikibazo, ibintu nk’ibi bibaho. Mu gihe bitaza kurenga uyu munsi, twizeye ko ikibazo kiza gukemuka.”

 Alice Wambui w’imyaka 103 yafashijwe kugera ku kigo cy’amashuri cya Ndikwe mu gace ka Kiharu. Yavuze ko agiye gutora kugira ngo abazamukomokaho bazabeho mu buzima bwiza


 Raila Odinga yasezeranyije abaturage kwishyira bakizana

  • Abanya-Kenya 1000 nibo batoreye mu Rwanda

Mu banya-Kenya basaga ibihumbi icumi baba mu Rwanda, abiyandikishije gutora ni 1090 nk’uko byatangajwe na Ambasade ya Kenya mu Rwanda.

Ambasaderi w’Agateganyo wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundia Githiora, yabwiye IGIHE ko ubwitabire bumeze neza ukurikije uko abaturage bari kuza gutora, kandi bizeye ko birakomeza gutyo kugeza ibiro by’itora bifunze.

Yagize ati “Ikoranabuhanga Komisiyo y’Amatora iri gukoresha ririzewe kandi ntabwo ritwara umwanya munini. Bitwara hagati y’umunota umwe n’ibiri.”

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bifitanye amateka akomeye cyane cyane mu by’ubucuruzi. Benshi mu bacuruzi bo mu Rwanda bakoresha icyambu cya Mombasa bavana mu mahanga cyangwa boherezayo ibicuruzwa byabo. Ikindi ni uko hari umubare w’abanya-Kenya benshi bakorera ubucuruzi mu Rwanda.

Benshi bafite impungenge ko imvururu zakurikiye amatora ya Perezida wa Kenya mu 2007 zishobora kwisubiramo bikabangamira ubucuruzi mu karere.

Githiora yavuze ko nta mpamvu yo kugira ubwoba. Ati “Abantu bakwiriye kumenya ko amateka y’ibyo twanyuzemo ahahise yatwigishije, bikaba byaratumye haba impinduka zigaragara mu kubaka inzego zihamye no gukora ubukangurambaga mu baturage mu bijyanye n’amatora.”

“Ibi biduha icyizere ko tugiye kugira amatora aciye mu mucyo. Ndizeza abacuruzi, Abanya-Kenya n’abandi batuye Afurika y’Iburasirazuba ko nta kintu bakwiriye kugirira impungenge.”

Abanyakenya baba mu Rwanda batoreye kuri Ambasade yabo
Amatora yabereye ku cyicaro cya Ambasade ya Kenya mu Rwanda ku Kacyiru. Lisiti y'abatora yari yamanitswe ahirengeye
  • Ibyifuzo by’Abanya-Kenya baba mu Rwanda

Olive Wairimu waganiriye na IGIHE asohotse mu cyumba cy’itora, yavuze ko bakeneye ituze nyuma y’amatora.

Ati “Ubutumwa naha Perezida uratorwa, ni ukwibuka ko Abanya-Kenya turi umwe. Uzatorwa wese azayobora Kenya nk’igihugu kimwe. Ndasaba kandi bagenzi banjye b’Abanya-Kenya kugira ituze uko ibyavuye mu matora byaba bimeze kose.”

Rose Muri na we umaze umwaka umwe mu Rwanda yavuze ko utsinda amatora wese icyo abanya-Kenya bamushakaho atari imvururu ahubwo ari iterambere n’amahoro.

Ati “Ndumva meze neza nyuma yo gutora Perezida wacu utaha. Tutitaye ku wo twatoye, icyo dukeneye ni amahoro. Uzatsinda wese icyo tumwitezeho ni iterambere, akunda abaturage kandi akamenya icyo bakeneye.”

  • Uko amatora ari gukorwa

Igikorwa cy’itora kiraza kurangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Ni saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’i Nairobi.

Utora ari kwitwaza irangamuntu ye, nyuma yo kugenzura imyirondoro ye, nibwo ari guhabwa urupapuro rw’itora.

Impapuro z’itora ziri gutangwa ni esheshatu. Rumwe ni urw’umweru ruriho abakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, urw’icyatsi rw’Abadepite, urwa beige rw’abagize Inteko Rusange y’Intara, urw’ubururu rwa Guverineri, umuhondo ruriho abashaka kuba Abasenateri ndetse n’urwa Pink ruriho abakandida bahagarariye abagore.

Nyuma yo guhabwa izo mpapuro, ziterwaho kashe, hanyuma umuntu akajya gutora.


 Umugore wa Uhuru Kenyatta yafotowe ari ku murongo nk’abandi baturage ategereje ko agerwaho kugira ngo atore uzamubera Pereziida mu myaka itanu iri imbere

  • Ni amatora ahenze

Raporo yasohowe mbere gato y’uko amatora aba, yagaragaje ko imyiteguro n’amatora ubwayo bizatwara nibura miliyari 49,9 z’amashilingi ni ukuvuga miliyoni 480 z’amadorali.

Muri ayo mafaranga hakoreshejwemo hafi miliyoni 413,2 z’amadorali mu gushaka abakozi, ibikoresho by’amatora, guhugura abakarani b’amatora n’andi agomba kuzifashishwa mu kwegeranya ibyavuye mu matora.

Hari kandi miliyari 4 z’amashilingi zigomba gukoreshwa mu bikorwa byo gucunga umutekano hirya no hino mu gihugu no ku mipaka, koroshya imitangire y’indangamuntu n’ibindi bikorwa bigamije gutuma amatora agenda neza.

 Nyuma yo gutora, byari ingorabahizi kugira Odinga abashe gusubira mu modoka ye kubera ubwinshi bw’abantu bamushyigikiye.

 Prof George Wajackoyah ushaka guteza imbere urumogi nawe yamaze gutora

Uyu mugabo wize amategeko ari kwiyamamazanya na Justina Wambui. Bombi bemereye abaturage ko nibaramuka batowe, ikintu cya mbere bazakora ari ukwemeza urumogi.

Prof Wajackoyah yavuze ko abandi bayobozi barumbiye igihugu ku buryo badashobora gutanga ibisubizo by’ibibazo bo ubwabo bateje.

Yagize ati “Gahunda yanjye ni ukuzahura ubukungu, bugashingira ku gutunganya urumogi. Urumogi ni intwaro ikomeye ku gihugu cyacu kugira ngo cyongere gisubirane agaciro.”

 Abashyigikiye Raila Odinga baramukiye mu muhanda, bakora urugendo rurerure bamuherekeje ubwo yari agiye ku biro by’itora.

  • Mu mibare

 Abatora bose hamwe ni 22.120.458. Barahitamo Perezida wa Repubulika mu bakandida 4. Ni igikorwa bari bukorere ku biro by’itora 46.229. Baraza gutora kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko, ba Guverineri, Abasenateri, Abahagarariye Abagore n’abagize Inteko Rusange z’Intara, ni inzego 6.

Imyanya itorerwa yose hamwe mu gihugu ni 1882 mu gihe urebye abakandida bayihatanira, bose hamwe ni 16.108.

 Perezida ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta, yatoye umusimbura we. Ni umuntu wakunze kugaragaza ko ashyigikiye Raila Odinga aho kuba William Ruto usanzwe ari Visi Perezida we.

Kenyatta yatoreye ku kigo cy’amashuri abanza cya Mutomo. Yahageze saa tatu za mu gitondo ku isaha y’i Nairobi, ubwo hari saa mbili z’i Kigali. Yari acungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru, aratora agaragiwe n’abanyamakuru benshi bari bari kumufata amafoto.

Yari aherekejwe n’umugore we, Margaret Wanjiru Gakuo hamwe n’abandi bantu b’inshuti zabo.

Yabajijwe niba yizera ko amatora ari bube mu mahoro ati “Ni cyo cyifuzo cy’Abanya-Kenya bose kandi ndabyizeye.”


 Mu Rwanda, amatora yatangiye 6:00 z’i Kigali

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha y’i Kigali [saa moya zo muri Kenya] nibwo amatora yatangiye mu Rwanda. Abantu batoraga ari umwe ku wundi, bahita bajya mu mirimo yabo.

Batoreye ku Biro bya Ambasade ya Kenya mu Rwanda ku Kacyiru.

Wycliffe Aganda uyobora Diaspora ya Kenya mu Rwanda. Yabwiye IGIHE ko Abanya-Kenya baba mu Rwanda bitabiriye ku bwinshi kugira ngo bakore ibyo amategeko abemerera nk’abaturage.

Yavuze ko icyo bifuza kuri Perezida mushya, ari amahoro. Ati “Icyo dushaka kuri Perezida mushya, ni amahoro, turashaka Perezida uzunga Abanya-Kenya bose, akita no ku bikorwa by’iterambere.”

Abajijwe uko abona imiyoborere ya Perezida ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta, yavuze yabaye umuntu urangwa no kwimakaza amahoro mu karere. Ati“Yagerageje uko ashoboye ngo amahoro aboneke mu bihugu by’ibituranyi. Icyo navuga ni uko ari umuntu waharaniye amahoro.”

Yavuze ko icyo bifuza kuri Perezida mushya, ari ukunga Abanya-Kenya no gukomeza urugendo rw'iterambere
Perezida wa Diaspora ya Kenya mu Rwanda, yari yishimiye gutora Umukuru w'Igihugu mushya

 Amatora ari kuba agamije gushaka Perezida, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’intara. Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari aho amatora atatangiye nk’uko byari byitezwe.

Urugero ni mu gace ka Rongai aharamukiye imyigaragambyo nyuma y’uko impapuro z’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko zibuze. Muri ako gace, impapuro z’abakandida depite bagomba kuhatorerwa zavanzwe n’izindi ku buryo byari bigoye kugira ngo abantu b’aho bazibone, babashe gutora abakandida depite bashaka.

 Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yatoye mu gitondo cya kare cyane. Saa Moya zo ku isaha y’i Kigali yari ku ishuri ribanza rya Kosachei mu gace ka Turbo.

Yageze ku cyumba cy’itora mbere y’iminota ibiri kugira ngo ibiro by’itora bifungurwe. Yari aherekejwe n’umugore we, Rachel Ruto.

Yabwiye Abanyamakuru ati “Buri wese hano hano akeneye amatora ari mu mahoro. Amasengesho yacu mbere y’aya matora agamije ko aba mu mahoro. Nishimiye ko uru rugendo rw’amateka ruzaduherekeza mu rugendo rushya ku gihugu cyacu. Ndashaka gusaba ko amatora aba mu mahoro.”

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yageze ku cyumba cy'itora mbere ya saa kumi n'ebyiri zo muri Kenya
Abashinzwe umutekano baramukiye ku biro by'itora bareba niba nta kintu na kimwe gihungabanya iki gikorwa
Mu bice bitandukanye bya Kenya, abatora bageze ku biro by'itora mu museso wa kare

 Amatora ari gukorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Umuntu yireba kuri lisiti akoresheje ikoranabuhanga ryashyizweho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Iryo koranabuhanga ryitwa KIEMS. Rifite ibikumwe by’abatora boso, ku buryo uhageze bihita bibika amakuru y’uko yatowe, ku buryo nta bantu bashobora gutora kandi batari kuri lisiti kuko harebwa ifoto ya nyirayo.

KIEMS ikora muri tablet, izifashishwa n’indorerezi mu kugenzura ubuziranenge bw’aya matora. Izanafasha mu guhuza amajwi uhereye ku rwego rwo hasi kugera ku rwego rukuru rw’igihugu.

Mu gihugu hose hakwirakwijwe KIEMS zigera ku 55100. Ntabwo kugira ngo zikore bisaba ko zifashisha internet nubwo zikoranye ikoranabuhanga rya 4G na 3G.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .