00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blinken yagarutse ku byo yaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo bya RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 August 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yaganiriye na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rw’iminsi ibiri uyu muyobozi ari kugirira mu Rwanda.

Mu byaganiriweho hagati y’abayobozi bombi, harimo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze iminsi cyarabaye ihwa mu mubano w’u Rwanda na RDC.

Blinken yageze mu Rwanda avuye muri RDC aho yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi, icyo gihugu kigatunga agatoki u Rwanda ko ruri inyuma y’Umutwe wa M23 umaze iminsi usaba RDC kubahiriza amasezerano bemeranyije atarubahirijwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane i Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagize ati “Twaganiriye no ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo uhangayikishije cyane u Rwanda, tukaba twagaragaje ko dushyigikiye ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere zirimo ibiganiro bya Nairobi n’izindi ngamba z’u Rwanda zigamije umutekano n’ituze mu karere kacu.”

Yongeyeho ko “Twemeranyije ku kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo FDLR n’indi bikorana. Twagaragaje iyenyegezwa ry’imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC n’impamvu ari ngombwa kubyamagana. Twongeye gusaba kandi iyubahirizwa ry’ubusugire bw’ibihugu byose mu karere.”

Nubwo Congo ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 rwo rurabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gufatanya na FDLR ndetse no kubahuka ubusugire bwarwo, hashingiwe ku bisasu byagiye biraswa n’ingabo za Congo (FARDC) ku butaka bw’u Rwanda mu minsi ishize.

Blinken yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yamubwiye ko Amerika ihangayikishijwe na raporo zivuga ko u Rwanda rufasha M23.

Ati “Nagaragaje ibibazo biduhangayikishije nka raporo zivuga ko u Rwanda rushyigikiye Umutwe wa M23 ndetse ko ingabo zarwo ziri muri RDC. Turabizi ko u Rwanda narwo ruhangayikishijwe n’umutekano warwo harimo n’ubufatanye bw’igisirikare cya Congo na FDLR.”

“Ubutumwa bwanjye ku bakuru b’ibihugu byombi, Tshisekedi na Perezida Kagame ni bumwe, ubufatanye ubwo ari bwo bwose buhawe imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo bushyira mu kaga abaturage n’umutekano w’Akarere. Kandi buri gihugu mu Karere kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi.”

Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Tshisekedi ndetse n’ibyo yagiranye na Perezida Kagame, yabasabye gukomeza inzira y’ibiganiro yatangijwe n’ibihugu by’akarere ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Blinken yavuze ko Amerika ishyigikiye ibiganiro bya Nairobi bisaba Congo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro.

Ati “Abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kuganira, biteguye gusubukura ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro nk’uko biri muri gahunda ya Nairobi kandi bombi bemera ubuhuza bwa Afurika Yunze Ubumwe bushyigikiwe na Amerika.”

Blinken yagarutse ku kibazo cy’imvugo zihembera urwango kimaze iminsi muri Congo ku baturage bavuga Ikinyarwanda, babwirwa ko ari abagambanyi kandi atari abenegihugu, hamwe na hamwe bakicwa cyangwa bagahutazwa.

Yavuze ko “Amerika izakomeza kwamagana izo mvugo mbi kandi nabwiye Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye kubigenza gutyo.”

Antony Blinken yijeje ko Amerika izakomeza gufasha u Rwanda, anagaragaza ko igihugu cye cyishimiye aho rwavuye mu myaka isaga 25 ishize.

Ati “Urugendo rw’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize ni ntagereranywa. Mwavuye mu ngaruka zikomeye za Jenoside none ubu muri icyitegererezo ku Isi mu guhanga udushya, ishoramari n’ubukerarugendo. Muri imbere ku rwego mpuzamahanga, ibintu dusangiye twembi.”

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye umubano mu bya dipolomasi guhera mu 1962

Mu mwaka wa 2021, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 147 z’amadolari agamije guteza imbere inzego za demokarasi, imiyoborere, ubuzima, uburezi, ubukungu no kurengera ibidukikije.

Mu myaka itatu ishize, buri mwaka Amerika igenera urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda miliyoni 116 z’amadolari. Amerika kandi yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 23 z’amadolari yo guhangana na Covid-19. Guhera muri Kanama 2021, icyo gihugu biciye muri COVAX imaze guha u Rwanda inkingo 5.550.030.

Mu 2021, mu bucuruzi ibyo Amerika ivana mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 31,4$ mu gihe ibyo u Rwanda ruvanayo bingana na miliyoni 49,9$.

Mu bijyanye n’umutekano, mu 2021 Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya 500.000$ iciye mu bijyanye no kurinda imipaka, gutoza abajya mu butumwa bw’amahoro, umutekano wo mu kirere n’ibindi.

Perezida Kagame na Blinken baganiriye ku bibazo by'umutekano muke muri RDC
Blinken na Perezida Kagame bemeranyije ko ibibazo bya RDC bizakemurwa n'ibiganiro
Blinken yavuze ko umutekano muke muri RDC ari ikibazo ku Karere kose
U Rwanda rwagaragarije Amerika ko rurajwe ishinga n'ibibazo bibera muri Congo kuko birugiraho ingaruka
Perezida Kagame yagaragarije Amerika ko ibibazo bya RDC bikwiriye gukemurwa mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .