00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ni zose muri EAC mu gihe habura iminsi mike ngo habe amatora muri Kenya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 July 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike ngo muri Kenya habe amatora ya Perezida uzasimbura Uhuru Kenyatta, impungenge ni zose ku bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, byifashisha icyambu cya Mombasa mu kohereza cyangwa kuvana mu mahanga ibicuruzwa.

Hari impungenge ko amatora azaba tariki 9 Kanama ashobora gukurikirwa n’imvururu, bigakoma mu nkokora ubuhahirane mu nzira zivana ibicuruzwa i Mombasa zibijyana mu bihugu nka Uganda, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Byarabaye mu 2007/2008 ubwo hadukaga imvururu zishingiye ku matora, imihanda igafungwa, ibicuruzwa bikibwa bigahombya abacuruzi akayabo.

The East African yatangaje ko muri Uganda, bamwe mu bacuruza ibikomoka kuri peteroli batangiye kwitabaza icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, kubera impungenge z’ibishobora kubabaho baramutse bakomeje kwizera Kenya.

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu kandi, abadepite baherutse gusaba Perezida Yoweri Museveni kwizeza abaturage ko amatora yo muri Kenya atazabangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Byinshi mu bicuruzwa Uganda ivana cyangwa yohereza mu mahanga, binyura ku cyambu cya Mombasa.

Kenya kandi iherutse kuzamura ingano ya peteroli abacuruzi banyuza muri icyo gihugu igomba kumenyekanishirizwa umusoro, bituma benshi mu bacuruzi bayo muri Uganda bagana inzira ya Dar es Salaam muri Tanzania.

Byahuje n’uko na Tanzania yagabanyije amafaranga yishyurwa ku birometero imodoka zitwaye ibicuruzwa zagenze, akurwa ku madolari 16 ashyirwa ku madolari 10 ku birometero 100.

Ibyo wongeyeho impungenge z’amatora, bishobora kugabanya umubare w’abacuruzi benshi bo muri Uganda bajyaga bitabaza icyambu cya Mombasa, kinyuzwwaho 80 % bya peteroli Uganda ikenera.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Macharia Kamau yavuze ko Perezida Kenyatta atifuza ko amatora y’uzamusimbura yarangwa n’imvururu zihagarika ubucuruzi mu karere.

Ati “We bwite yarabyiyemeje, amaze igihe aharanira ko imipaka ifungurwa kandi ni nabyo byazamuye ubucuruzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Minisitiri w’Ubucuruzi na Minisitiri w’Umutekano muri Kenya, baherutse gusohora itangazo bizeza ibihugu byo mu karere ko nta kizakoma mu nkokora imikorere y’icyambu cya Mombasa mu gihe cy’amatora.

Amashyaka ya politiki muri Kenya yijeje ko bazaharanira ituze mu matora, nyamara raporo y’ikigo International Crisis Group mu kwezi gushize yerekanye ko hashobora kuzabaho kutemera ibyavuye mu matora, kuko Komisiyo iyashinzwe itiziwe.

Mu myaka itanu ishize ibicuruzwa binyura ku cyamba cya Mombasa byariyongereye cyane, biva kuri toni miliyoni 27 mu 2017, bigera kuri toni miliyoni 34.55 mu 2022 nkuko biri muri raporo ya Northern Corridor Observatory yo muri Mata uyu mwaka.

Tariki 9 Kanama nibwo abanya-Kenya bazazindukira mu matora yo gutora uzasimbura Uhuru Kenyatta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .