00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni bande bari inyuma yo gushinja u Rwanda ko rukoresha Pegasus? Dr Biruta yasubije

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 July 2021 saa 03:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko gushinja u Rwanda ko rukoresha Porogaramu ya Pegasus mu bikorwa by’ubutasi, byihishwe inyuma n’abantu cyo kimwe n’ibihugu byumva ko Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba adakwiriye kuba ari imbere y’urukiko.

Inkuru y’uko hari ibihugu bikoresha iyi porogaramu mu butasi yatangiye gukwira Isi yose guhera ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga itangajwe bwa mbere na Washington Post n’ibindi binyamakuru 16 byihurije hamwe, aho bivugwa ko hari nimero ibihumbi 50 zinjirirwa.

U Rwanda rushyirwa mu majwi mu bihugu bikoresha iyo porogaramu cyo kimwe n’ibindi icumi birimo Mexique, Azerbaijan, Kazakhstan, Hongrie, Togo, Maroc, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Arabie Saoudite.

Dr Biruta yasobanuye ko kuva mu 2019 ubwo iyi porogaramu yatangiraga kuvugwa, u Rwanda rwagaragaje ko rutayikoresha, ko nta n’impamvu rufite mu ikoreshwa ryayo.

Ati “Ibirebana na biriya bya Pegasus byavuzwe ko u Rwanda rwaba rukoresha buriya buryo bwo kugira ngo rushakishe amakuru ku bantu bamwe barimo n’abayobozi b’ibihugu bamwe duturanye abandi ba kure, Icyo navuga kandi nasubiramo ni uko u Rwanda ntabwo rukoresha buriya buryo. Twarabivuze n’Umukuru w’Igihugu mu 2019 kiriya kibazo kiza bwa mbere yarabisobanuye.”

U Rwanda rukora ubutasi mu buryo bwemewe

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku Isi, rufite uburyo bwewe rushakamo amakuru yaba ajyanye n’umutekano; gusa ko bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “ U Rwanda n’ibindi bihugu dufite uburyo butandukanye bwo gushaka amakuru cyane cyane amakuru y’abahungabanya umutekano w’igihugu, abakora ibyaha bitandukanye, ibyo leta zose zirabikora.”

“Hari n’inzego zibishinzwe ziba ziriho, buri gihugu kirazifite, ntabwo ari ibanga ko Guverinoma yashakisha amakuru ku birebana n’umutekano w’igihugu, ibyo ni ibisanzwe kandi hari n’abagiye bafatwa bajya no mu nkiko uko amakuru yabonetse birasobanutse.”

U Rwanda rufite inzego z’ubutasi ziyubaka umunsi ku wundi. Hari nk’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS); Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, J2 (benshi bita DMI – Directorate of Military Intelligence), Urwego rushinzwe Ubutasi mu by’Imari, FIC (Financial Intelligence Centre) n’izindi zibarizwa muri buri rwego rw’umutekano.

Biruta ati “ Ntabwo ari u Rwanda rubikora gusa, nta gihugu na kimwe kitagira urwego rwo gutara amakuru ku mpamvu zitandukanye ariko buriya buryo bwa Pegasus ntabwo ari uburyo inzego zacu zikoresha.”

Hari ababyihishe inyuma
Ubwo u Rwanda rwasohokaga ku rutonde rw’ibihugu bishinjwa gukoresha Pegasus, hahise hakurikirana inkuru z’umufiririzo zivuga ku bo u Rwanda rwumvirije.

Mu binyamakuru byiganjemo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, inkuru yavugwaga cyane ni iy’uko abana ba Paul Rusesabagina bumvirijwe n’u Rwanda, ko nimero zabo iri muri nyinshi zirenga 3000 rwinjiriye.

Havuzwe kandi abandi bantu bari mu mitwe y’iterabwoba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka RNC n’indi.

Ku rundi ruhande, itangazamakuru ryo mu karere naryo ryihutiye kuvuga kuri iki kibazo, maze nk’irya Uganda rivuga ko u Rwanda rwumvirije uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi, uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda. Aba biyongeraho Joseph Ochwet ukuriye ubutasi bwo hanze y’igihugu.

Byarakomeje kandi rushinjwa kumviriza abayobozi batandukanye bo muri Afurika y’Epfo.

Dr Biruta yasobanuye ko mu bigaragara, hari abantu bari bihishe inyuma y’ibi byose, ariko ahanini ari abasanzwe bashyigikiye Rusesabagina n’abagamije guteranya u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ati “ Umunyamakuru wanyoherereje ibibazo bwa mbere, yavuze kuri iriya Pegasus, ariko ibyakurikiyeho byaganishaga ku bibazo biri mu nkiko, bya Rusesabagina, umuryango we, ukabona ko ibyo bintu bigomba kuba bifite aho bihurira.”

“Ugasanga ni ibintu biganisha kuri bya bihugu bavuga ngo uriya muntu ni Umubiligi, yari atuye muri Amerika ugasanga byose bisa n’ibikurura biganisha ku kwerekana ko ubwo buryo bwakoreshejwe kugira ngo uburenganzira bw’uwo buhungabanywe cyangwa se ibiri mu rukiko nabyo bibe byateshwa agaciro bishingiye ko haba harakoreshejwe buriya buryo kugira ngo hashakwe amakuru.”

Dr Biruta yavuze ko kuba u Rwanda rwarashinjwe gukoresha Pegasus bishingiye ku mpamvu za Politiki gusa.

Ati “Hari impamvu za politiki, hari ikintu cyo kuvuga ngo bifite intego reka tubyegeranye tubigire binini cyane hanyuma bize kuganisha ko ruriya rubanza rutubahirije iby’ibanze byatuma ibizavamo bihabwa agaciro. Nicyo byari bigambiriye.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko hari abishishe inyuma y'ibihuha by'uko u Rwanda rukoresha Pegasus kugira ngo baruteranye n'ibindi bihugu

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo kuba nta kintu na kimwe rwishinjaga, rutarigeze rukoresha iriya porogaramu byari bihagije ngo rwumve ko nta gikuba cyacitse.

Ati “Twebwe kuva tuzi ngo buriya buryo ntabwo bukoreshwa na Guverinoma y’u Rwanda n’inzego za leta zishinzwe gushaka amakuru, ntabwo byigeze bidutera impungenge kuko icyo kitariho. Ibisigaye byose ni ukubitegereza ukareba uko bagenda babyubaka n’icyo bigambiriye.”

Dr Biruta yavuze ko ku ikubitiro byavugwaga ko hari telefoni zigera ku bihumbi bitatu zumvirijwe n’u Rwanda, nyuma birahinduka havugwa ko ari icya kabiri cyazo bityo bityo.

Ati “Bati telefoni iyi n’iyi, ukagenda ugasanga ni telefoni ifite aho ihuriye na rwa rubanza cyangwa nyirayo afite aho ihuriye n’urwo rubanza kandi bakagenda bagahita bakururiramo umuyobozi w’igihugu runaka kugira ngo berekane ko u Rwanda rwagiye gutara amakuru aganisha ku bayobozi b’igihugu runaka kugira ngo bigenze neza kuri bo umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu uhungabane.”

“Ubundi kuva tudakoresha buriya buryo, ibindi byose ni ibintu byo guhambiranya kugira ngo bagere ku ntego yo guteranya u Rwanda n’ibihugu by’amahanga, gutesha agaciro ibizava mu rubanza ndetse nibinashoboka no hagati y’abanyarwanda kuko bavugaga ko na telefoni z’abayobozi mu Rwanda hari izikurikiranwa bityo twese duhungabane tuvuga ngo ntabwo twizewe.”

Iri koranabuhanga bivugwa ko iyo rihujwe na nimero y’umuntu runaka, rihita ryibasira telefoni ye binyuze kuri WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu gisa “missed calls”.

Rishobora guha urikoresha password za nyiri telefoni, rikamufasha gusoma ubutumwa bwe no kumva ibyo avugana n’abandi.

Ikindi ni uko rishobora kwifashisha GPS rikerekana aho nyiri telefoni ari. Bivugwa ko rishobora kubona amakuru yo kuri telefoni z’ubwoko ubundi bizwi ko bwizewe ku mutekano nka iPhone cyangwa zikareba n’ubutumwa bwo kuri application zizwiho kuba zizewe kurusha izindi nka Signal.

Ku muntu ufite telefoni ikoresha camera, iri koranabuhanga ngo rishobora gutuma yifungura ku buryo umuntu uri kurikoresha ashobora kubona amashusho y’aho nyirayo ari.

Pegasus igurishwa igihugu cyangwa imiryango itegamiye kuri leta. Mu kuyikoresha hagurwa uburenganzira (license). Bivugwa ko igiciro kizwi n’umuguzi n’ugurisha, gusa ngo license imwe ishobora kugura miliyoni 100 Frw.

Mu 2016, byavugwaga ko NSO Group yishyuzaga ibihumbi 650 $ [asaga miliyoni 650 Frw] kuri telefoni cyangwa se mudasobwa 10. Gusa mbere habanza kwishyurwa ibihumbi 500 $ (miliyoni zirenga 500 Frw) yo gushyira (installation) iyo porogaramu muri mudasobwa.

Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rushaka amakuru mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ko ari nayo nzira ikoreshwa n'ibihugu hafi ya byose ku Isi
Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, ubwo yasobanuraga uko ibikorwa ingabo z'u Rwanda zirimo muri Mozambique byifashe
Col Rwivanga yatangaje ko kuva ingabo z'u Rwanda zagera muri Mozambique, zimaze kwigarurira uduce twinshi twari mu maboko y'imitwe y'iterabwoba
Mucyo Gilbert uyobora Ibiro bishinzwe Ubuvugizi bwa Guverinoma, OGS, niwe wari umusangiza w’amagambo muri iki kiganiro
Abanyamakuru batandukanye biganjemo abakorera ibinyamakuru byandika na Televiziyo nibo bari bitabiriye iki kiganiro

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .