00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa imvano y’umwuka mubi n’imirwano byongeye kwaduka hagati ya Israel na Gaza

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 August 2022 saa 12:46
Yasuwe :

Hari haciye kabiri hatumvikana inkuru zo gushyamirana hagati ya Israel na Gaza ariko muri iyi minsi rwongeye kwambikana aho Ingabo za Israel n’abafatwa nk’umutwe w’iterabwoba n’ibyihebe by’Abanya-Palestine batuye muri Gaza bakomeje kurasana kugeza ubwo bamwe bari no kuhasiga ubuzima.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, igitero cy’indege ya Israel cyahitanye abagera kuri 11 barimo umuyobozi w’umutwe wo muri Palestine uzwi ku izina rya Islamic Jihad ushyigikiwe na Iran.

Ku rundi ruhande, abo barwanyi bakomeje kumisha ibisasu ku mijyi n’ibindi bice bya Israel ku buyo ubuzima bwa buri munsi bw’ababarirwa mu bihumbi amagana muri icyo gihugu, buri mu kangaratete.

Hakomojwe ku mpamvu zongeye kubyutsa aya makimbirane amaze imyaka myinshi aho nta ruhande na rumwe ruba rushaka guhara Yeruzalemu ngo rwemere ko ari igice cy’urundi.

Umutwe wa Islamic Jihad ni wo ufatwa nk’umuto muri ibiri ikomeye y’Abanya-Palestine muri Gaza, ariko bivugwa ko nubwo abawugize barushwa umubare munini n’abagize uwa Hamas, hari ubufasha bukomeye uhabwa na Iran buhabwa yaba mu by’imari n’ibya gisirikare ku buryo ari nabyo byongeye kwatsa umuriro hagati y’impamde zombi.

Mu 2007 nibwo umutwe wa Hamas watangiye kugenzura no kuyobora agace ka Gaza Strip nubwo kuva ubwo utahwemye gufatirwa ibihano biwubuza gufata ibyemezo mu gihe ku rundi ruhande uwa Islamic Jihad wo wagendaga urushaho kwaguka no gukora ibikorwa by’urugomo bikomeye kugeza ubwo wanatangiye kujya ugira ibyo uvuguruza uwa Hamas.

Ubusanzwe Iran ni umukeba ukomeye kandi w’igihe kirekire kuri Israel ku buryo gukomeza kubona iki gihugu giha Islamic Jihad ubufasha bw’amafaranga, imyitozo n’ibikoresho bidashobora gutuma Israel iryama ngo isinzire.

Islamic Jihad imaze kugira imbaraga ku buryo ifite ubushobozi bwo gukorera intwaro zayo imbere muri Palestine ndetse iherutse no kurasa missile zigereranywa n’iz’umutwe wa Hamas zishobora kuraswa ku butaka bwa Tel Aviv muri Israel.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umuyobozi wa Islamic Jihad, Ziad al-Nakhalah yari i Tehran aho yahuriye n’abayobozi ba Iran baganira ku cyakorwa nyuma y’ibitero bya Israel kuri Gaza.

Israel imaze igihe mu ihungabana n’ihuzagurika mu bijyanye na politiki ku buryo biri gusunikira icyo gihugu ku gukora amatora ku nshuro ya gatandatu mu gihe cy’imyaka ine gusa.

Yair Lapid uyoboye Israel muri iki gihe afatwa nk’umuntu udafite ubunararibonye mu bya politiki n’ibijyanye n’umutekano ku buryo abaturage ba Israel bagaragaza ko bifuza ko hatorwa umuyobozi vuba na bwangu kugira ngo babone ubuyobozi biyumvamo.

Uku kutagirirwa icyizere gihagije nabyo bigaragazwa nk’ibiha urwaho abarwanya igihugu cye ndetse byitezwe ko imyitwarire ye muri aya makimbirane yongeye kubura, izagena ahazaza he mu bijyanye na politiki.

Ibindi bigaragazwa nk’intandaro yongeye kwatsa umuriro hagati y’impande zombi, harimo iyicwa rya bamwe mu bayobozi ba Islamic Jihad bikozwe na Israel mu bihe bitandukanye ndetse no kuba uyu mutwe ushaka kugaragaza ubukaka bwawo ku ruhando mpuzamahanga.

Uretse ibyo kandi, nubwo abo muri Islamic Jihad bashobora kugaragara basa n’abatavuga rumwe ku byemezo umutwe wa Hamas ufata muri Gaza, iyo bigeze ku kurwanya Israel bafata nk’uwanzi wabo bombi, biba bishoboka cyane ko hashobora kubaho ubufatanye hagati y’iyo mitwe yombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .