00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twabasabye kurambika intwaro baranga- Rutaremara ku ntambara u Rwanda rwatsinzemo Uganda i Kisangani

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 December 2021 saa 07:53
Yasuwe :

Ni imwe mu ntambara zamaze iminsi mike mu mateka ariko yasize yangije byinshi, by’umwihariko ku ruhande rwa Uganda yari yayitangije. Ni intambara ya Kisangani yahuje Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zari ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze iminsi itandatu.

Ingabo z’ibihugu byombi zari zimaze iminsi muri Congo aho iz’u Rwanda zari zaragiye guhashya inyeshyamba ziganjemo abari barasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari bihishe muri Congo.

Nyuma yo kubatsinsura no gutsinda ingabo za Perezida Mobutu Sese Seko wa Zaïre mu 1997, Laurent Desiré Kabila niwe wafashe ubutegetsi igihugu agihindurira izina acyita Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ntihaciye kabiri Laurent Desiré Kabila yahindukiranye Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda acudika n’inyeshyamba zari zarasize zikoze Jenoside mu Rwanda, hatangira intambara yiswe iya Congo ya kabiri yagizwemo uruhare n’ibihugu bisaga bitandatu birimo ibyari byaje gushyigikira Kabila.

Muri iyo ntambara, u Rwanda rwaje gufata ibice bitandukanye birimo ibyo mu Burasirazuba bwa Congo n’igice cya Kisangani mu gihe Uganda nta gice yari yafashe bidasubirwaho.

Tito Rutaremara yabwiye IGIHE ko kubera ko u Rwanda rwari rwafashe uduce twinshi, Uganda yarusabye ko rwabaha hamwe mu duce rwafashe bakaba bahakorera.

Ati “Igice twari dufite niho hari hari Ikibuga cy’Indege ariko nibo bari bitoranyirije, batoranya icyiza. Batangira kujya mu birombe by’amabuye y’agaciro, bajya gutema ibiti bakabura aho babinyuza. Bajyaga kubinyuza ku Kibuga cy’Indege tukababwira tuti ‘ibi bintu by’abandi murabijyana he? Ko twicaye tukumvikana, tuti turwane, noneho abanye-Congo abe aribo bagurisha amabuye yabo n’ibindi bajye badufasha guhemba abasirikare, mwe murabijyana he?”

Inyandiko nyinshi zigaragaza ko gushwana kw’ingabo z’u Rwanda na Uganda kwatangiye mu 1999, abasirikare ba Uganda bamaze kurakazwa no kubuzwa gutwara imitungo ya Congo.

Rutaremara uzi amateka menshi y’u Rwanda, yavuze uko byagenze ngo iyi ntambara ikare. Ati “Baduteye ubwa mbere abasirikare bacu baza kwihagararaho barabatsinda, birasakuza bijya no mu ba Perezida bo hanze baraduhamagara tujya no kuganira nabo. Batera ubwa kabiri noneho kuko Abanyarwanda bari bamaze kubyitegura, basanga babateze barabatsinda nanone.”

Mu myaka ya 1997-2000, RDC yari ihanzwe amaso n’Isi yose, indorerezi, abanyamakuru n’imiryango mpuzamahanga bahafite ibirindiro. Buri munsi hasohokaga ibinyamakuru byamagana Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda muri Congo, babashinja kujya gusahura icyo gihugu aho kurwanya imitwe yitwaje intwaro nk’uko babivugaga.

Rutaremara yavuze ko Perezida Kagame yageze aho akemera ko ingabo ziva muri Congo, kuko amakuru yakwirakwizwaga yari ahabanye n’icyo ingabo zakoragayo.

Ati “Byageze aho Perezida aravuga ati ‘ariko ibi bintu bahora bavuga ngo twagiye kurwanira ibintu muri Congo, twabiretse tukabibaha bashaka bakiba Congo bakagenda?’ Aravuga ati ‘Tuveyo’.”

Ingabo z’u Rwanda muri Congo zari ziyobowe na Col Karenzi Karake [ubu ni Rtd Lieutenant General] mu gihe iza Uganda zari ziyobowe na Gen James Kazini.

Ingabo z’u Rwanda za mbere zahise ziva mu bice zari zarafashe zisubira inyuma . Bimwe mu bikoresho by’ingabo z’u Rwanda byasigaye birinzwe n’abasirikare bake.

Ingabo za mbere zimaze kugenda nk’ibilometero ijana, Rutaremara avuga ko iza Uganda zahise zubikira ba basirikare bake b’u Rwanda basigaye barinze ibikoresho. Ubwo hari muri Kamena 2000 ari nayo ntandaro y’intambara ya nyuma ya Kisangani.

Ati “Abasirikare bacu bayobowe na Karenzi Karake baragenda bamaze kugera mu bilometero ijana, noneho abo basize barinze ibintu kugira ngo bazaze babitware Abagande barabatera. Bati ko ‘baduteye’, bati ‘nyamuneka ntabwo muri benshi bihagije, nimurwane guerilla, mwihishe kuko nimurwana imbonankubone barabamara”.

Hashize umunsi umwe n’ijoro rimwe abasirikare bake b’u Rwanda bahanganye n’aba Uganda, mu gihe ba bandi bari batashye bagarukiye mu nzira ngo baze kunganira bagenzi babo.

Ingabo z’u Rwanda zaje gutabara bagenzi babo Uganda itabizi. Aho kuza mu cyerecyezo izindi Ngabo z’u Rwanda zari zasigayemo, izaje gutanga umusanzu zarazengurutse zigota abasirikare ba Uganda, babahurizamo hagati.

Rutaremara ati “Ndibuka ko mbere twabahamagaraga [Abanya-Uganda] tukababura, bakatwihisha noneho bazengurutse inyuma, uwari uyoboye ingabo zabo arafatwa. Abasirikare bati nguriya [Kazini] wabiteye, tumugire gute, bati ‘nyabuneka mwimukoraho mumureke’.

“Nyuma rero inzira barazifunga, Abanya-Uganda baratelefona, baratelefona, tuti se ko twe twabahamagaraga ntimutwitabe, bati ‘murabona buriya ni amakosa yabaye’ […] tuti ‘Nta kibazo, bafashe intwaro hasi, bagende’.”

Iryo jambo u Rwanda rwavuze ryo gufasha intwaro hasi ku basirikare b’Abagande niryo ryazamuye uburakari, barabyanga bavuga ko u Rwanda nirutemera kubaha inzira ngo batambukane intwaro, ritarema.

Ati “Ngo ako ni agasuzuguro. Tuti ese muraza n’intwaro mwatugera iruhande mukaturwanya? Ngo ako ni agasuzuguro ntitukemeye. Bararwana, niho hapfiriye abantu benshi cyane cyane abasore Museveni yari yazanye b’aba-Hima bari bavuye mu mahugurwa mu mahanga.”

Mu rukerera rwo ku wa 05 Kanama 2000 Ingabo za Uganda zigera ku 7000 zitwaje intwaro biremereye, zatunguye iz’u Rwanda zizimishaho ibisasu.

Kuva ubwo rurambikana, Igisirikare cy’u Rwanda gikora ku ntwaro zacyo kirasa kitababariye Ingabo za Uganda, gitwika ibifaru bya UPDF.

Muri iyo mirwano, Ingabo za Uganda zaharaniraga kwambuka ikiraro kiri ku mugezi wa Tshopo gitandukanya Kisangani y’Amajyepfo yarimo Ingabo z’u Rwanda n’iy’Amajyaruguru yarimo iza Uganda, ariko ingabo z’u Rwanda zizibera ibamba.

Umunsi urugamba rwahagaze, Gen James Kazini wari uyoboye Ingabo za Uganda i Kisangani yabanje guhamagara Col Karenzi Karake, ku cyombo amusaba ko imirwano yahagarara ndetse Ingabo za Uganda zisubira inyuma ibilometero bisaga icumi hanze ya Kisangani.

Hari ibinyamakuru bivuga ko iyo ntambara yaguyemo abasirikare bagera ku bihumbi 2000 ba Uganda.

Agahenge kabonetse biturutse ku buhuza bwa Perezida wa Zambia, Frederic Chiluba, wari ukubutse i Kampala na Kigali kubonana na ba Perezida Museveni na Paul Kagame bakaganira ku buryo haboneka umuti urambye kuri aya makimbirane.

Tito Rutaremara avuga ko uku gutsindwa kwa Uganda kuri mu bishobora kuba bituma ubutegetsi bw’icyo gihugu bureba nabi ubw’u Rwanda ndetse abanyarwanda bafatiwe muri icyo gihugu bakagirirwa nabi nkuko bimaze igihe bikorwa guhera mu 2017.

Ingabo z'u Rwanda ubwo zasubiraga mu gihugu cyazo nyuma y'intambara ya Kisangani
Ikarita igaragaza aho Kisangani iherereye muri Congo
Ingabo za Uganda zarwaniraga kwambuka iki kiraro kiri ku mugezi wa Tshopo
Ahashyinguye abaguye mu ntambara ya Kisangani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .