00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye William Ruto watorewe kuyobora Kenya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 August 2022 saa 03:15
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimye uko Abanya-Kenya bitwaye mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse anifuriza ibyiza William Ruto watowe nka Perezida.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto usanzwe ari visi perezida yatorewe kuyobora Kenya, ku majwi 7,176,141, ahwanye na 50.49 ku ijana.

Yarushije Raila Odinga waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 6,942,930, ahwanye na 48.85 ku ijana.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Perezida Kagame yavuze ko ashimira abaturage ba Kenya kubera uburyo baranzwe n’umutuzo mu bihe by’amatora ndetse anashimira William Ruto watowe.

Ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe bo muri Kenya ku bw’amatora yabaye mu mahoro kuwa 9 Kanama 2022, ndashimira kandi Nyakubahwa Dr William Samoei Ruto, Perezida watowe.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruha agaciro inyungu ziri mu mubano mwiza n’ubutwererane na Kenya.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubwa Guverinoma y’u Rwanda nabwo bushimira William Ruto watowe.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa 16 Kanama, yagejeje ku ya Kenya ubutumwa bushima Guverinoma y’icyo gihugu, nyuma y’itangazawa y’ibyavuye mu matora.

Ubwo butumwa bukomeza buvuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bashima byimazeyo Guverinoma ya Repubulika ya Kenya, kubera amatora yagenze neza.

Bukomeza buti “Guverinoma y’u Rwanda kandi irashima Nyakubahwa William Samoei Ruto, watowe nka Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.”

“Guverinoma y’u Rwanda irashimangira akamaro gakomeye k’umubano hagati ya Kenya n’u Rwanda kandi yifuza gukoresha uyu mwanya mu kongera gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.”

Uretse u Rwanda, ibihugu byo mu Karere nka Tanzania, Uganda n’u Burundi byamaze guha ikaze William Ruto, bimwizeza ubufatanye mu bihe biri imbere,
Ubwo yari amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora, byari ibyishimo bikomeye kuri Ruto wari uherekejwe n’uwo biyamamazanyije nka visi Perezida, Rigathi Gachagua, n’umugore we Rachel Ruto.

Ntabwo byabaye ibyishimo kuri bose, kuko ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana amatora ku ruhande rwa Odinga, Saitabao Ole Kanchuri, yatangaje ko hari ikibazo mu byavuye mu matora.

Byatumye Perezida wa Komisiyo y’amatora, Wafula Chebukati, ahungishwa abashakaga kumuhohotera imbere y’imbaga.

Ubwo ibyavuye mu matora byatangazwaga, Odinga yanze kujya ahatangarijwe uwatsinze, muri Bomas of Kenya i Nairobi.

Mu gihe amajwi yari agiye gutangazwa, ba komiseri bane muri Komisiyo y’amatora batangaje ko badashaka kwihuza n’ibyayavuyemo.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya, Juliana Cherea, yahise akorana ikiganiro n’abanyamakuru kuri Serena Hotel.

Ati “Twakoranye n’abafatanyabikorwa bose, turabivuga dushingiye ku bimenyetso ko nka komisiyo twakoze akazi keza. Ariko, hari ibintu bikwiye kujya ahabona. Nk’uko mubibona, uko turi bane, twaje hano aho kujya muri Bomas of Kenya, ahagiye gutangarizwa ibyavuye mu matora, kubera ibintu bitaboneye mu buryo iki kibazo cyafashwemo. Bityo, ntidushobora kwishyiraho ibigiye gutangazwa.”

“Ariko, hari uburyo bufunguye bwo kuba abantu bajya mu nkiko. Kandi kubera uburemere bw’ikibazo, turasaba Abanya-Kenya gutuza, kubera ko kugendera ku mategeko nibyo bizatsinda.”

William Ruto yavuze ko abatashimishijwe n’ibyavuye mu matora, bazi icyo bagomba gukora kandi ngo ntibyaba ari ubwa mbere, kuko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi.

Yakomeje ati “Ndashaka kwizeza abaturage bose ba Kenya, uko baba baratoye kose, ko iyi izaba ari Guverinoma yabo. Ndabizi abantu benshi barimo kwibaza, by’umwihariko abadukoreye ibintu bibi byinshi. Ndashaka kubabwira ko ntacyo bakwiye gutinya, nta mpamvu, nta mwanya wo kwihorera, nta mwanya uhari wo kureba ibyahise, ubu ni ukureba imbere.”

William Samoei Ruto uyobora ishyaka United Democratic Alliance (UDA), yatanzweho umukandida n’ihuriro Kenya Kwanza.

Uyu mugabo w’imyaka 55 ntabwo ari mushya muri Politiki ya Kenya, kuko amaze imyaka hafi 10 ari visi perezida.

Ntabwo avuka mu muryango ukomeye muri politiki, ku buryo yakunze kuvuga ko ari umuntu wirwanyeho, agakoresha imvugo ko ari ‘hustler’.

Yavukiye muri cyaro cya Kamagut mu Ntara ya Uasin Gishu, ku wa 21 Ukuboza 1966, akaba umwe mu bakirisitu bahamye.

Mu 2002, Ruto yari umwe mu banyapolitiki bashyigikiye Uhuru Kenyatta, mu gushaka gusimbura Daniel Arap Moi.

Mu 2005, Ruto yatangiye kuzamura izina rye muri politiki, aza kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka KANU.

Mu 2006 yatangaje ko ashaka kuyobora Kenya, ajya mu ishyaka ODM rya Raila Odinga.

Ntabwo byamuhiriye kuko yaje ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Musalia Mudavadi na Raila Odinga babonye itike yo kwiyamamaza.

Mu 2013 Ruto yaje kwiyamamaza ari kumwe na Uhuru Kenyatta, batsinda amatora.

Bashinjwe uruhare mu bugizi bwa nabi bwakurikiye amatora, baregwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC. Mu 2016 rwatesheje agaciro ibyo yaregwaga.

Ruto yaje gushwana na Perezida Uhuru Kenyatta, kugeza ubwo yasigaye ari visi perezida ku izina.

Kenyatta yashimangiye uku gushwana ubwo mu kwitegura amatora yo ku wa 9 Kanama 2022, yashyigikiye Raila Odinga, atera umugongo Ruto bakoranaga.

William Ruto yatsinze amatora ahigitse abarimo Raila Odinga bari bahanganye bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .