00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwicanyi bw’akamama muri RDC: "Nguwo umututsi mumufate"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2022 saa 01:19
Yasuwe :

“Ku wa 5 Kamena ubwo twari tugeze i Kalima, ibintu ntabwo byari byoroshye. Restaurant zanze kuduha amafunguro. Batubwiye ko tugiye kwicwa, ko nta n’uwo kubara inkuru uzasigara. Twagize ngo ni amagambo.” Ni ibyatangajwe na Ildephonse wari usuye aka gace ko mu Ntara ya Maniema mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugura inka hamwe na bagenzi be bari baturutse muri Kivu y’Amajyepfo.

Iyi nyandiko iragaruka ku nkuru ya La Liberation yanditswe na Theo Englebert, ivuga ku bwicanyi bumaze igihe bukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo Ildephonse yageraga muri ako gace, ntabwo yari azi ko mu minsi 13 umwe mu bantu batandatu bari bajyanye, Fidèle Ntayoberwa, wari ufite imyaka 50 azicwa akataguwemo ibice, agatwikwa n’abaturage b’aho Kalima.

Abashumba batandatu bahigwaga aho i Kalima, bari Abanyamulenge bo mu miryango y’aborozi bavuga Ikinyarwanda, bafite inkomoko mu duce twa Kivu y’Amajyepfo aho abakurambere babo bageze bwa mbere mu kinyejana cya 19, bavuga ururimi rw’igihugu cyabo cy’igituranyi.

Abo ba nyamuke bakunda guhura n’ibibazo by’amoko muri Congo kuva mu myaka 20 ishize. By’umwihariko, kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarangira, ubwo intagondwa z’Abahutu zahungaga igihugu cyazo zigatangira gukwiza urwango mu hirya no hino.

Mu myaka itanu ishize, uduce batuyemo twagabweho ibitero, ibyabo biranyagwa. Imirwano iherutse kubura hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, umutwe ufite igisirikare n’ishami rya politiki, ubuyobozi bwa RDC bwita abawugize ko ari Abanyarwanda, yazamuye ubukana bw’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda.

Kubiba urwango byafashe indi ntera

Mu gihe FARDC ikomeje gutsindwa na M23, abayobozi muri RDC bashinje byeruye u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe ndetse banakangurira abaturage kwamagana ba nyamuke bavuga Ikinyarwanda, babashinja kuba “abacengezi”.

Ku wa 26 Gicurasi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru yabwiye abaturage ati “Mwumve neza; mubwire abahungu banyu, abagore ndetse n’abandi bose, ko mufite igikoresho gishobora kwica, kuko urugamba rwarose. Tugomba kwikiza aba banzi. Mugende mubwire inshuti zanyu zifate imihoro kuko urugamba rurarimbanyije.” ni ubutumwa bwakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu byumweru byakurikiye, amashusho ahamagarira urwango yakomeje kwiyongera, ndetse guhera ku wa 1 Kamena, ibintu byari bimaze gufata indi ntera. Imyigaragambyo yo gushyigikira FARDC yarateguwe mu mijyi minini mu gihugu, hatangira n’ibikorwa, ku buryo byakorwaga mu buryo busa no guhiga abantu runaka, kandi abari babiri inyuma ni ababarizwa mu ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi, inzego z’umutekano nazo ziri aho zirebera.

Kimwe n’ahandi hose, abo mu duce twa Maniema na bo bagezweho n’izo mvugo zibiba urwango, zakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga. Ni ubutumwa bwavugaga ko abanyamahanga bateje umutekano muke ku gihugu bagomba kurwanywa.

Mu gihe UDPS yateguraga imyigaragambyo ishyigikira FARDC mu duce twa Kalima, ku wa 18 Kamena, ibintu byahinduye isura. Imvugo z’urwango zishingiye ku moko zatumye amateka ya RDC yari yaribagiranye ajya ku karubanda.

Aimé, umwe mu bahigwaga yagize ati “Burugumesitiri mu gitondo yadusabye ko tugenda twitwaje amarangamuntu yacu.”

Batatu mu barokotse ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, muri Kamena, batanze ubuhamya bwabo mu buryo butandukanye, buri wese ukwe, mu ibanga rikomeye.

Ahagana saa kumi n’imwe, abari mu myigaragambyo bahuriye ahantu hamwe, nyuma yo gutwika inzu z’abatutsi. Uwitwa Aimé ati “Ni abantu benshi tutari tuzi. Abantu bari bari gusakuza bavuga ngo “ngabariya, mubafate. Nabonye Burugumesitiri n’Abapolisi muri iyo myigaragambyo.

“Iyi mihoro yakorewe kwica”

Ildephonse mu buhamya bwe yavuze ko abigaragambya bari bitwaje amabuye hamwe n’imihoro bavuga ko “bagiye kurya Abanyarwanda. Nyiri hotel yadusubije inyuma avuga ko adashaka ko tuyicirwamo.”

Uyu mugabo na mubyara we witwa Fidèle Ntayoberwa bagiye kwihisha mu nzu yari inyuma ya hotel, bajya mu bwiherero binginga nyirayo ngo abahishe. Yigize nk’aho abyumvise.

Nyiri iyo nzu yari umugore uri mu myaka 40, yahise ajya kubahururiza. Baje kumwumva ari kuvugana n’abari mu myigaragambyo ngo “Dore Abatutsi, mubafate”. Ni ibyo Anastase yibuka.

Akomeza agira ati “Fidèle yarasohotse hanyuma batangira kumukubita ibibatiri by’imihoro. Njye nagumye imbere nihishe mu musarane. Naramwumvise ataka ubwo bamukataga amatwi n’ubugabo. Mbere y’uko uwo mugore agarukana n’abo bicanyi, narasimbutse ngwa mu murima w’abaturage.”

Anastase avuga ko yabonye imirambo mu muryango ndetse ko yumvise umunuko w’imibiri iri gutwikwa n’abantu bari kuvuga ko inyama z’umututsi ziryoha.

Amashusho Libération yabonye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abicanyi bari gutema ibice bitandukanye by’umubiri wa Fidèle Ntayoberwa bakabijugunya ku muriro.

Hari amashusho yagiye afatwa agaragaza uburemere bw’ibi bikorwa byakorewe aho Kalima. Birimo nk’amwe arimo umusore ukiri muto wafotowe bavuga ko yitwa Itengo, ari kuzunguza umuhoro hagati y’abandi, ababwira ko aho bari ari i Maniema, muri Kalima, ari bo baturage b’inkomoko baho.

Umurongo ntarengwa wari waramaze gucibwa, ko Abanyarwanda batagomba kugera muri ako gace. Ko uwo bazajya babona, ari ukumwica, ko abo ari bo bacunga umutekano w’igihugu.

Itengo yumvikana avuga ati “Iyi mihoro iri mu biganza byacu, yakorewe kwica”. Aho yavugaga mu i Lingala. Akomeza ati “Nimubona umunyarwanda mu bice bya Pangi, mumwice hanyuma mumurye.”

Andi mashusho agaragaza umugabo uri kwiyamira avuga ibigomba gukorerwa abavuga Ikinyarwanda.

Ati “Murye, murye natwe turaza kubafasha. Murabona amateka ya Kalima? Ni iki mukorera Abanyarwanda? Abanyarwanda, murabona uko babagenza? Ntibagomba gukandagira hano i Kalima, yewe ntibazanahirahire bazana intambara hano.”

Umuco wo kudahana warimitswe

Abishe Fidèle Ntayoberwa ingengabitekerezo y’amoko yabo bayikomora mu Rwanda ku bakoloni b’Ababiligi, bakwirakwije ibijyanye n’amoko, ko Abatutsi ari ubwoko bw’abantu baturutse ahandi.

Ni ingengabitekerezo yabibwe guhera mu gihe cy’ubwigenge igeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunsi ubwo bwicanyi bwakorewe, Guverineri w’Intara, Afani Mangala, yasohoye itangazo riteye kwibaza byinshi, avuga ku ngingo “y’ibikorwa bibababaje” byaraye bibaye, asaba abaturage ba Kalima “gutuza ntibahe icyuho abanzi b’amahoro n’iterambere”.

Ubwo yabazwaga na Libération, yavuze ko atabifite mu nshingano ariko ko yifuza ko ubutabera bukora iperereza kuri ubwo bwicanyi “ku ngingo y’Abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda”.

Amakuru Libération yabonye ni uko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza, harimo n’ibazwa ryakorewe Burugumesitiri wa Kalima.

Abishe Fidèle Ntayoberwa hamwe n’ababafashije ntabwo bigeze bakurikiranwa mu ishyaka ryabo rya UDPS. Umunyamakuru wo muri ako gace, Florimond Amisi Ramazani, yavuze ko Perezida wa UDPS yasabye abaturage bo muri Kalima gutera inkunga FARDC, ariko ko hari urubyiruko rwarengereye, rukagera aho rushyiramo n’ingingo z’amoko mu gihe ngo zidashyigikiwe n’iryo shyaka.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko Fidèle Ntayoberwa yapfiriye mu bilometero 4,5 uvuye kuri hotel yatewe n’abantu bitwaje imihoro.

Aimé yavuze ko ikibabaje ari uburyo ubwo guverineri yahageraga, atigeze abaza uko byagenze, ngo ashake kumenya amateka y’ibyabaye, n’uburyo bagabweho igitero. Nta na kimwe yari yitayeho.

Ati “Ntabwo imirambo yigeze iboneka, twagerageje kuvugana na Guverineri wa Maniema kugira igarurwe. Ubwo yagarukaga, yatubwiye ko imibiri yatwitse burundu ku buryo nta n’uburyo bwo kutwoherereza n’ivu”. Ni ibyatangajwe na Caleb, mukuru wa Fidèle Ntayoberwa.

Ni mu gihe ngo Croix-Rouge yahageze, kandi ko imirambo yari ihari.

Ukuri ni uko icyateye urupfu rwa Fidèle Ntayoberwa kizakomeza kuzinzikwa. Mu gihe urwango rwakomeza kubibwa n’Abanyapoliti muri Congo, nta cyabuza ko ubugizi bwa nabi bwakomeza.

Iyi foto igaragaza abasirikare ba FARDC bari hafi y’i Goma yafashwe ku wa 25 Gicurasi. Ni mu gihe bakomeje guhangana n’umutwe wa M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .