00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guterwa ubwoba azira u Rwanda, ibibazo bya RDC, Icyongereza gihambaye… Ikiganiro na Depite Mbidde wa Uganda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 July 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Fred Mukasa Mbidde ni Umunyapolitiki wo muri Uganda uhagarariye iki gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA. Azwi nk’umuntu utaripfana, udahisha ikimuri ku mutima, kandi wemera kunenga igihugu cye kabone n’iyo byaba biri bumugireho ingaruka.

Akunze kandi gukoresha amagambo y’Icyongereza akomeye, ku buryo iyo abikoze abigambiriye, ababasha gutora ikintu na kimwe mu byo avuga baba ari mbarwa, nyamara amagambo akoresheje atari ayo ahimbye.

Ni ibintu byatumye ubwo yigaga muri Kaminuza ya Makerere, abanyeshuri bagenzi be bamutora nk’ubahagararaiye. Igitangaje ngo ni uko bamutoreye Icyongereza yavugaga, batumva n’ibyo azabakorera!

Uzamwumva mu magambo adakoreshwa na benshi mu Cyongereza nka "poohoo" risobanurwa kurira bimwe bita kuboroga kubera ububabare, "Kowtow" rishatse kuvuga guca bugufi, cyangwa "Jabberwocky" akunda gukoresha risobanura ibintu bidafite ishingiro.

Mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku bibazo by’u Rwanda na Uganda, umuzi n’amaherezo y’umutekano muke muri RDC, iterambere rya EAC n’ibindi.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe yari yitabiriye inama ya CHOGM iherutse i Kigali.

Ikiganiro Mbidde yagiranye na IGIHE cyabaye mu gihe yari i Kigali yitabiriye inama ya CHOGM

IGIHE: Kuba u Rwanda rwakiriye CHOGM, ni irihe somo bikwiriye gusigira akarere?

Mbere na mbere ibi bikwiye gufatwa nk’amahirwe ku karere kugira ngo hagaragazwe ko kiteguye gukora nk’ihuriro ry’ubushabitsi bushingiye ku ishoramari no kumenya icyo gashobora kugeraho.

U Rwanda rwabiteguye muri ubwo buryo ndetse kubishyikira biragoye. Kubona igihugu kivuye mu nkundura y’icyorezo cya COVID-19; urebye nk’isuku ihari...

Ntekereza ko ibi birenze kuba yari imyiteguro ya CHOGM; ni imyiteguro y’igihugu, ni imyiteguro irenze CHOGM, ni imyiteguro y’iteka (ubuziraherezo).

Nakwizeza neza ko mu myaka 10 iri imbere, nihakomeza kugenderwa ku muvuduko u Rwanda ruriho none nta kirogoya, u Rwanda ruzaba ari nk’ikibaho ibihugu bya Afurika bizajya byigiraho amasomo ajyanye n’iterambere.

Igihugu cyawe nacyo cyakiriye CHOGM mu myaka 15 ishize…Bitandukaniye he?

Aho bitandukaniye n’ibyakozwe hano mu Rwanda rero, ntekereza ko ubwo Kigali yakira CHOGM yari yaramaze gutera imbere mu ikoranabuhanga.

Byagorana kugira ngo umuntu ahakane ko Kigali itagiye kuba ihuriro ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga nyuma y’iyi nama ya CHOGM.

Nababwira ko uburyo bw’imitegurire bwagaragajwe, bwaremye amahirwe menshi mu kureshya abashoramari muri iki gihugu.

Ntabwo wenda hazaza benshi bashora mu bijyanye n’ubuhinzi ariko icyo nakubwira ni uko mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda hazaba hari ku isonga kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose muri EAC.

Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu by’akarere bimwe bitabanye neza. Ntabwo mubibona nk’imbogamizi ku iterambere?

Urabona, ibibazo byose bya Afurika biterwa n’ibihugu bya Afurika ubwabyo. Ni ikibazo cy’imiyoborere.

Igihugu kimwe kirakataje uko gishoboye mu rugamba rw’iterambere, aho kugira ngo ibindi bihugu bigere ikirenge mu cyacyo ngo byigireho, ahubwo biri kugihiga ku mpamvu zidafututse.

Dukwiye kuvugutira umuti ibyo bibazo gakondo byose bitambamira iterambere. Ayo ni yo mahoro.

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bigomba kugira ubuhahirane kandi uwo ni umwanzuro bikwiye gufata bitarindiriye kubisabwa n’undi uwo ari we wese. Ibitari ibyo ni ibintu bidahwitse, bitanejeje, kandi ntibikwiye.

Ikiganiro duheruka kugirana cyabaye mu gihe u Rwanda na Uganda byari bifitanye ibibazo. Uyu munsi ubona ibibazo byarakemutse burundu?

Amakimbirane ntabwo yigeze avugutirwa umuti byuzuye, ahubwo twavuga ku bimenyetso biganisha ku gukemura ayo makimbirane.

Urabyibuka nigeze kubikomozaho, ntabwo hakwiye kurebwa gusa ku kuba umupaka warafunzwe, ahubwo hakwiye kwitabwa ku mpamvu zatumye ufungwa. Ibyo rero iyo ubirebyeho, usanga Uganda ari yo yashinjwaga kuba intandaro yaganishije ku ifungwa ry’umupaka.

Ubu urabona ko intambwe y’ibiganiro yatewe hakoreshejwe Gen Muhoozi Kainerugaba; mu by’ukuri imipaka bigaragara ko yafunguwe mu buryo buboneka, ariko hari indi mipaka igifunze mu buryo ndengashusho bwo kuri murandasi, kuko hari nk’ibijyanye n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda ntashobora kugeraho mu buryo bworoshye ndi muri Uganda.

Ibyo rero urumva ko hari imipaka y’ikoranabuhanga na internet igifunze. Dukeneye kubigeraho byose kandi birashoboka; bikwiriye gukorwaho.

Ni iki cyakorwa ngo umuti urambye uboneke?

Byakemuka rwose, umubano ukongera kubaho. Nubwo nta gisubizo kirambye kiraboneka, nk’uko nakubwiye hari ibimenyetso bigaragara biganisha ku gukemuka.

Urebye nk’ibiganiro bifunguye hagati y’ubuyobozi ku mpande zombi, kandi binakwiye ko hanabaho ibiganiro mu buryo bw’ubwiru ku buryo nko ku ruhande rwa Uganda, yitandukanya no guha ubwisanzure imitwe nka RNC, bigahagarara ntibakomeze kwidegembya uko bashatse ngo bahabwe ububasha n’ubushobozi byo kwikorera ibyo bashaka bari muri Uganda.

U Rwanda rufitanye ibibazo na RDC, ubona amaherezo yabyo azaba ayahe?

Icy’ingenzi gikwiye kurebwaho hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi Congo, ni uburyo bwa Politiki kurusha uko bwaba ubw’igisirikare.

Bivuze ko umwanzuro w’abakuru b’ibihugu ba EAC wo kohereza ingabo utawushyigikiye?

Ikizaba kiri mu mitwe y’abohereza ingabo ni ugutsinda M23, ari nayo mpamvu njye mvuga ko batari kureba ku mpamvu nyakuri zifite intego zanatumye uwo mutwe ushingwa.

Kuki mvuga ntya rero? Reka dufatire urugero ku kuntu umutwe witwaje intwaro uremwa.

Bitangirira ku mpamvu zigena ko uwo mutwe ugomba gushingwa, impamvu ukenewe, intego ugamije kugeraho, ububasha ndetse n’ubushobozi buwubashisha gushingwa ahantu runaka.

Nubona imitwe yitwaje intwaro yose iri hanze y’igihugu, uzashakire ikibazo ku ngingo zitandukanye zirimo amahoro, imiyoborere n’iterambere muri icyo gihugu ibarizwamo.

Kuko ntuzasanga umutwe witwaje intwaro ukorera hafi y’ibirindiro bya gisirikare cyangwa kuri sitasiyo ya polisi, hafi ya Banki Nkuru y’Igihugu, umujyi cyangwa inyubako ziteye imbere, aho hose nta na hamwe wabona washyira indaki.

Rero bariya bajya aho amajyambere ataragera, aho inzego z’igihugu z’umutekano zitagera, ahantu hari imihanda mibi; mbese aho abaturage bahatuye basa n’abibagiranye.

Abashinga imitwe yitwaje intwaro rero bayishyira ahantu bizeye ko bashobora no kuhavana abantu binjiza mu gisirikare, bakanahabona ibijyanye n’ibyo kurya.

Rero iyo ubonye imitwe yitwaje intwaro itandukanye, imwe irwanya leta, indi irwanya leta z’amahanga, ariko iyo mitwe yose ugasanga iherereye mu gihugu kimwe, ibaze nawe. Ni iki icyo gihugu kiba kiri kunanirwa gukora?

Mbere y’uko ureba ku mpamvu z’umutwe witwaje intwaro, reba icyo igihugu cyananiwe gukora.

Mbidde asobanura ko yakunze Icyongereza ku buryo no muri Kaminuza ya Makerere abanyeshuri bamutoreye kubahagararira bagendeye ku magambo yavugaga kuko nta na kimwe bigeze bumva mu migabo n'imigambi ye

Ubwo ni iki RDC yananiwe?

Njye ntekereza ko ibiri kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, intandaro yabyo ni ikibazo cy’imiyoborere. Abaturage bumva ko batarindwa na leta uko bikwiye. Ndavuga bariya baturage b’Abakongomani b’Abatutsi, ntabwo bari kurindwa n’Ingabo za leta.

Abana bakwiye kuba bashyirwa mu gisirikare cy’igihugu, bitagenda uko niho usanga baremye igisirikare cyabo kugira ngo barebe ko bajya babasha kurwana ku miryango yabo no kuyirinda. Iyo ni yo mpamvu yumvikana yateye iremwa rya M23.

Leta ariko yita M23 umutwe w’iterabwoba…

M23 ntabwo ari umutwe w’iterabwoba. Ni abantu barwanira kwishyira no kwizana kwabo.

Ushatse kuvuga ko umwanzuro wa EAC utaboneye?

EAC kuba yakohereza ingabo ngo zibarwanye [M23], intego ari ukubambura intwaro mutabanje gukemura icyabateye gufata intwaro, kuri njye ibyo ni nko gusubika icyo kibazo kikazagaruka nyuma, ariko ntikiba kiranduwe.

N’iyo warebera ku izina ryabo rya M23 ubona ko babayeho ku masezerano na leta hagamijwe kurinda Abatutsi. Uretse n’abo rero n’iyo urebye usanga Aba-Mbuti n’Aba Hema-Lendu bari kurwana; ukibaza uti Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iragana he?

Iyo urebye abantu bahoze muri FDLR, bamwe bishyira bakizana yewe bakanahabwa impapuro z’inzira, abandi bagiye guhagararira igihugu mu Nteko ariko bashaka kugaruka ngo basoze ibyo bumva ko batarangije [Jenoside yakorewe Abatutsi]... nta gihugu kiyobowe neza gishobora kubyemera.

Ku bwanjye, ntekereza ko niba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu by’ukuri wifuza gukemura ibibazo byo muri RDC, watangirira ku kureba ibijyanye na politiki muri icyo gihugu.

Ku bya M23 rero, niba igihugu gishobora kwifata kikanga bamwe mu baturage bacyo bagituyemo mu buryo bwemewe, kigashaka kubabuza gutura aho bifuza muri icyo gihugu, ntikinemere ko biremera igihugu cyabo ngo bakiyobore uko babyifuza, ibintu bikomeza kugorana.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwinjira muri EAC, ibyo nta kibazo mbifiteho. Byanashoboka ko kwinjiramo kwayo ari kimwe mu bisubizo by’ibibazo byayo.

Kuba irimo rero biyigira umunyamuryango kandi ikwiye kumva icyifuzo cyahuriweho n’abanyamuryango benshi, aho kwihagararaho mu bya kera nk’aho itari ikeneye kuba muri uwo muryango.

Ingabo za Uganda ziri muri RDC, ariko hari abanyapolitiki bamwe bakomeje kubyamagana. Ubitekerezaho iki?

Kuba Ingabo za Uganda ziri muri icyo gihugu nabyo byagombye gusuzumwa n’abiyita abenegihugu nyabo.

Sintekereza ko ari twe twakagombye kujyayo ku ikubitiro, kuko sinzi neza ko umutwe wa ADF wari ufite imbaraga bigeze aho ingabo zacu zijyayo, ndebye uko ibintu byagiye bikurikirana.

Icya mbere nko mu 2017 kugeza muri 2019, hari ibyagiye biba nko guha igisirikare intwaro zikomeye, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 bimera nk’ibituje, bitavugwaho.

Ariko nyuma y’aho ibikorwa bitandukanye hamwe n’urujya n’uruza byongeye gufungurirwa, hatangiye ibibazo by’umutekano muke muri Kampala haterwa ibisasu, kandi hagashyirwa mu majwi umutwe wa ADF ko ari wo ubyihishe inyuma.

Amasezerano yari yaramaze gukorwa mbere, yarasinywe kugira ngo ingabo zoherezwe muri RDC mu bufatanye hagati ya FARDC na UPDF. Njye uko mbibona, ni nka filimi igomba kurangira kuko mu by’ukuri, ibihari birerekana ibitandukanye n’ibiri gukorwa.

Abanyapolitiki bo muri RDC batangiye kwita Uganda umwanzi wabwo wa kabiri nyuma y’u Rwanda, bayishinja nayo gufasha M23. Ntibishobora gutera ibibazo kurushaho?

Mu maso ya RDC, Uganda ifatwa nk’igihugu gifitanye isano ya hafi n’u Rwanda. Ntihazagire ukubeshya, abayobozi bashobora gufata uruhande runaka ariko abaturage ntibashobora kujya ku ruhande rwabo iteka.

Byari kugenda bite iyo u Rwanda rushyamirana na Congo amakimbirane yarwo na Uganda atarahosha?

Icyari kuba ni uko abaturage b’igihugu kimwe bari kwisanga baviriweho inda imwe n’ibitero biturutse imihanda yose, batazi igisubizo.

Ibi bihugu byose birihariye ku mibanire yabyo n’amateka. Nk’itandukaniro riri hagati ya Uganda n’u Rwanda ni izina gusa, ariko ibindi byose bisigaye byenda kumera kimwe, urebye ku baturage.

Ushobora kuva i Kigali ugana i Kampala uri kuvugira kuri telefoni kandi aho unyuze hose bakumva ibyo uri kuvuga, bakabisobanukirwa. Iyo ni impamvu yo gushimangira imikoranire.

Ibyo ni ikimenyetso cyerekana ibyo abayobozi bacu bakwiriye gukora, ko kutumvikana bidakwiriye, kandi ko icyiza ari uko bakorana.

Imvugo zibiba urwango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda zikomeje kwiyongera. Nta mpungenge biteye?

Ku bya ziriya mvugo zibiba urwango rero, ubu ibintu ni amahire kubera ko hariho ibinyamakuru byinshi kubera ko dushobora kumva no kubona ibiri kubaho.

Bitandukanye gato n’ibyabaga hano hagati ya 1992 na 1994; icyo gihe nta mbuga nkoranyambaga zari zihari zashoboraga gukora nk’uko bimeze ubu, ndetse uko bikwirakwira vuba ni nako biba bishoboka ko birwanywa vuba bikanakumirwa bwangu.

Izi mvugo ntabwo ziri gukoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo ni imvugo zihemberwa n’abantu bakomeye muri kiriya gihugu kandi ibi bidahise bihagarikwa mu maguru mashya, twakongera kwisanga tubonye indi jenoside.

Kandi ndabizi neza abafite ubushobozi bwo kubihagarika batari kubikora, mu gihe runaka kiri imbere uzasanga basaba imbabazi. Bizaba bibabaje.

Umuryango wa EAC uracyafite ibibazo bigeza n’aho ibihugu binyamuryango binanirwa gutanga umusanzu wabyo. Ubona amaherezo azaba ayahe?

N’ubundi nabyo bihita bijya ku miyoborere mibi y’ibyo bihugu. Ntabwo igihugu cyo muri EAC cyananirwa kwishyura miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika atuma kiba ku isoko ry’abantu bagera kuri miliyoni 320. Rero sintekereza ko hari igihugu cyo muri EAC cyananirwa kwishyura.

Hari ushobora gutekereza kuri Sudani y’Epfo, ifite umutungo kamere uyemerera kwishyura [...] ku buryo yakwiniza arenga miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika…

Byose bishingiye ku bushake no gushyira imbere iyo gahunda ku bihugu bigize uyu muryango.

Urebye igihugu nk’u Rwanda cyarangije kwishyura ku rugero rwa 100% ntabwo uhita ureba ngo uvuge ngo bafite umutungo kamere mwinshi kuko si ko bimeze. Ugeze i Rubavu, ukitegereza igihugu kimwe gikungahaye ku mabuye y’agaciro ukanareba ikitayafite; itandukaniro uzabona ni ikinyuranyo. Icyakabaye kigaragaza ko gikungahaye si cyo uzabibonana ushingiye ku iterambere ryabyo.

Igice gifite amabuye y’agaciro, ni akajagari, ariko wareba aho badafite ayo mabuye ukabona harasa neza hanateye imbere. Ibi bisobanuye ko umutungo w’uu Rwanda wubakiye ku baturage barwo mu gihe mu kindi gihugu ho hari umutungo kamere ariko hakamera nk’ahatari abantu bo kuwubakiraho ngo bagere ku iterambere.

Uhuje ibyo bibiri rero ubona agaciro k’imiyoborere no gushyira umuturage ku isonga, ukanabona ko uwo mutungo kamere uri ahantu bawurebera nk’ibibumbano gakondo bitagira ikindi bikozwa uretse kubirebera gusa.

Abayobozi benshi iyo bigeze ku mikoranire y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bashimishwa no kuvuga imbwirwaruhame ziryoheye amatwi ariko iyo bigeze ku gushyira mu ngiro usanga ari bo bagenda biguru ntege.

Nanakubwira ko iyi ari yo ndwara iri mu miyoborere ya Afurika y’Uburasirazuba.

Fred Dennis Mukasa Mbidde yavuze ko yatewe ubwoba azira ko yanenze Uganda ku bibazo byayo n'u Rwanda, gusa avuga ko aticuza ibyo yavuze

Wakunze kunenga Uganda ko ariyo zingiro ry’ikibazo cyari gihari hagati yayo n’u Rwanda. Mu gihugu bakiriye gute urugande rwawe?

Narahejwe bikomeye ku buryo byanageze no kuri bagenzi banjye bo mu Nteko, bakanshinja ko ntashyigikira inyungu z’igihugu, ibibi igihugu cyanjye gikora.
Abantu bibagirwa igisobanuro cyo gukunda igihugu. Umuntu ukunda ni igihugu, ni ugushobora kurwanirira igihugu cye nubwo yaba ari muri Guverinoma. Ugomba kurwanira igihugu cyawe yewe uhereye no muri Guverinoma yacyo.
Niba hari aho igihugu cyanjye kiri gukora ibibi, uburyo bumwe bwo kukirwanirira ni ugutunga urutoki ibitari ukuri.

Njye ibyo navugaga ntabwo byari mu nyungu z’undi uwo ariwe wese, byari mu nyungu zanjye, mvuga nti ibi bikwiriye guhagarara. Abantu benshi ntabwo bigeze bumva impamvu umupaka wafunzwe, ahubwo bavugaga ko ikibazo ari umupaka wafunzwe.

Iyo uhereye aho ngaho, uba wirengagije ingingo y’ingenzi. Inzego z’umutekano zangezeho cyane, natewe ubwoba bidasanzwe, Perezida yagiye ku karubanda anyita umunyarwanda. Ntacyo byari bintwaye, kuko si njye wa mbere wiswe umunyarwanda, yewe na Obote nawe yagiye ku karubanda amwita umunyarwanda.

Njye ntacyo bintwaye. Nubwo nari kubizira, nkapfa, nari kuba mfuye nishimye mu gihe urupfu rwanjye rwatuma hari umuntu urwanirira ibyo naharaniye, akabikora nta gihembo agamije. Icyo gihe urwo rwaba ari urupfu rwiza. Ntabwo nicuza ibyo nakoze, kandi nzirengera ingaruka.

Muri Uganda bikomeje kuvugwa ko Muhoozi aziyamamaza mu 2026… ubyumva ute?

Kuri njye bimeze nk’ibintu biri aho mu ntekerezo bigamije kugaragaza ko Museveni yarekura ubutegetsi ariko ni ibintu bidashoboka n’iyo bwaba bujya mu biganza by’umwana we cyangwa iby’umugore we.

Ibyo biganiro njye nanze kujya mbijyamo n’ubu ndi kubivugaho kubera ari ikibazo umbajije.

Njye nta muntu n’umwe mfiteho ikibazo kuba yaba perezida, n’iyo yaba ari umuhungu wa perezida. Umuntu wese ashobora kumuba.

Ariko iyo utangiye kuziza abantu uruhande bahagazemo wenda ushingiye ku bo ababyeyi babo bari bo, ibyo ari byo byose uba utangiye kuzana uburyo buvangura kandi bunyuranye n’Itegeko Nshinga.

Ikibazo cyanjye cyaba kubona Guverinoma iri gutera inkunga umukandida noneho wanavuye mu muryango wabayoboye iyo guverinoma. Numva ko icyo gihe nta demokarasi yaba ihari.

Ari ibintu bishingiye binahereye mu baturage, aho ndabyumva, ariko mu bundi buryo biba ari ukurengera.

Uri umuntu ukunze gukoresha amagambo y’icyongereza agoye gutahura igisobanuro. Bituruka kuki?

Ntekereza ko buri wese agira uruhande runaka rw’ubusazi; hari nk’abasinzi ariko njye sinywa inzoga, sinywa itabi, abandi bishimira ibintu bitandukanye nkanjye sindeba umupira w’amaguru kandi abandi barawureba, abandi bareba filimi, njye rero ntekereza ko natwawe n’inyota y’ururimi rw’Icyongereza kuva mu mashuri yisumbuye.

Ntabwo ari ibintu nabyutse umunsi umwe ngo ntangire gukora, byaje uko nk’ubusazi kuko nanageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ntazi Icyongereza.

Twabitangiye tubwiwe ko gahunda y’amasomo igiye kujya isohoka mu rurimi rw’Icyongereza dutangira kujya tujagajaga inkoranyamagambo n’ibindi bitabo.

Twari dufite itsinda ry’abantu batatu twakundaga kwiyita “The Dandified“ mu mashuri yisumbuye ndetse nza no gutorerwa kugirwa umuyobozi ukuriye Ihuriro ry’Ibiganiro mpaka.

Rero cyari igihe gitangaje ku buryo mu marushanwa y’ibiganiro mpaka, abantu babaga bategereje kumva inyunguramagambo ndi bukoreshe kuko twahatanwaga ku rwego rw’Akarere ka Masaka icyo gihe kari na kanini cyane si nk’ubu buri gasozi kose kagiye kuzahinduka akarere muri Uganda kubera impamvu runaka zitandukanye.

Ni aho byatangiriye rero, twagombaga gusoma ibintu byose ndetse n’izo nkoranyamagambo uretse imwe bajyaga batubwira ko umuntu ayisoma ari uko agiye kwiga amategeko.

Ubwo nageraga muri Kaminuza ya Makerere, naje gutorerwa guhagararira abanyeshuri ariko abantoye, bose ntabwo bumvaga amagambo mvuga, bantoye batazi neza ibyo mvuga.

Nakubwira ko nashoboraga kumara iminota 10 mvuga nta muntu uranavana ijambo rimwe mu byo navuze. Bantoye mbizeza ibyo batazi. Byari ibihe bitangaje.

Icyo navuga ni uko umuco wo gusoma ukwiye gushyirwamo imbaraga. Amagambo dukoresha yose abaho. Twakuriye mu bihugu bidaha ibitabo agaciro gakwiriye ku buryo n’iyo habaho gusahura, ububiko bw’ibitabo bwose nta muntu wabusahura ku buryo ubajije abasahura impamvu batabitwaye, bakubwira ko aho nta kintu cyari gihari, ari ibitabo gusa.

Dukwiye kwimakaza umuco wo gusoma kuko ikiragano cya none abakirimo bafite amahirwe kuko nibura buri wese abasha gusoma amagambo arenze 1000 buri munsi biciye kuri izi mbuga za WhatsApp. Muri za 1990 ibyo ntibyari bihari no kubona ikinyamakuru cyandika ntibyari byoroshye kandi abatarabibonaga ntibasomaga.

Ab’ubu nibadakunda gusoma ntabwo bazajya babona icyo babwira abana babo ku hahise kubera ko bazaba ntabyo bazi. Abakurambera bajya basaba abapfuye ubumenyi, ubwo se nupfa utabufite, abagukomokaho bazajya bagusaba ubuhe bumenyi?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .