00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yijunditse Joseph Kabila na Kenya kubera M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 April 2024 saa 12:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yijunditse Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, amushinja gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 ndetse na Guverinoma ya Kenya.

Nyuma y’aho batatu bari abanyamuryango b’ishyaka PPRD rya Kabila binjiye mu ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare, AFC irwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, Umunyamabanga Mukuru wa UDPS iri ku butegetsi, Augustin Kabuya, yatangaje ko Kabila washinze PPRD akorana n’abanzi b’igihugu.

Kabuya yagize ati “Aho mvugira aha, Joseph Kabila yahunze igihugu, ntakiri aha. Nta n’ikimenyetso cy’aho yaba aherereye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zishobora kubona. Yagiye mu ibanga kuko ni we uri inyuma y’intambara yubuye mu Burasirazuba bw’igihugu. Ibyo njye nari nsanzwe mbizi.”

Mu kiganiro n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 kuri uyu wa 1 Mata 2024, Minisitiri Lutundula yatangaje ko AFC ari ihuriro rishyigikiwe n’ibihugu birimo Kenya.

Lutundula yagize ati “Ese ubundi AFC ni iki? Ni ikintu cyavukiye mu murwa mukuru w’igihugu cyo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, Kenya. Ni ikibazo."

Uyu munyapolitiki yabwiye umunyamakuru ko nta mpamvu n’imwe yumvikana yari gutuma Leta ya Kenya yemera ko AFC ishingirwa mu murwa mukuru, Nairobi.

Yagize ati “Imyitwarire y’ubuyobozi bwa Kenya si myiza kuko ntabwo bikwiye ko wemerera umutwe kuvukira mu murwa mukuru kugira ngo urwanye ikindi gihugu kigize umuryango ngo uvuge uti ‘Turi igihugu kigendera kuri demokarasi’.”

Kuri PPRD, Lutundula yagize ati “Abarwanashyaka b’ishyaka ry’uwahoze ari Perezida ryiyunze ku mutwe witwaje intwaro. Ntabwo babihishe, barabivuze. Ndavuga bamwe, si bose.”

Lutundula yatangaje ko hari amakuru yaturutse mu nzego z’umutekano, ariko atarasuzumwa kugira ngo bimenyekane niba ari ukuri, agaragaza ko hashobora kuba hari imikoranire hagati ya PPRD n’ihuriro AFC.

Yaburiye Kabila nk’umuyobozi w’icyubahiro wa PPRD, amumenyesha ko niba iri shyaka ryifatanya n’iri huriro, akwiye kumenya ko RDC ifite amategeko yamuhana.

Ati “Yaba ari Kabila cyangwa undi Munye-Congo wese, akwiye kumenya ko kwifatanya na AFC ikorana na M23, ari ubugambanyi. Muri RDC hari itegeko ribuhana. Yaba ari uwabaye Perezida cyangwa undi wese, riramureba.”

Umuvugizi wa Kabila, Barbara Nzimbi, yatangaje ko gushinja ibyaha umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi ari rimwe mu mayeri ya UDPS yo kumushyira hasi.

Nzimbi yasobanuye ko Kabila ari mu masomo muri Afurika y’Epfo.

Ati “Ibyo muvuga nta shingiro bifite. Joseph Kabila wakoze amateka, agahererekanya ubutegetsi na Tshisekedi, ubu mutangiye kumuharabika. Ari gukurikirana amasomo ye muri Afurika y’Epfo.”

Adam Chalwe, Yannick Tshisola na Henry Maggie Walifetu ni barwanashyaka ba PPRD binjiye muri AFC. Biyongereye ku bandi bo mu ihuriro ‘Union Sacrée’ riri ku butegetsi barimo Jean Jacques Mamba wari ukomeye mu ishyaka MLC rya Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba.

Lutundula yaburiye Joseph Kabila ko kwifatanya na AFC ari ubugambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .