00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inenge ziri mu cyemezo cya SADC cyo kohereza ingabo muri Congo mu mboni za Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 April 2024 saa 06:34
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame, abona ko Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wagombaga kubanza kuganira n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mbere yo kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo za SADC zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023, zisimbura iza EAC zari zihamaze umwaka. Hashingiwe ku cyifuzo cya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo utarishimiye ko umutwe witwaje intwaro wa M23 utarwanyijwe n’ingaboza za EAC.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, Perezida Kagame yatangaje ko mbere y’uko u Rwanda rwohereza ingabo muri Mozambique muri Nyakanga 2021, rwabanje kubimenyesha SADC kugira ngo hatavuka amakimbirane.
Yagize ati “Twasabwe na Mozambique kuyifasha, turabyemera. Mbere yo kujyayo, nabonye ari ngombwa ko mbwira abo muri Mozambique ko bakwiye kubwira n’abo muri SADC kugira ngo nituhagera, ntihaze kuba ikibazo. Byari koroha ko mvuga nti ‘Tugende’. Nta nubwo nabiganiriyeho na Perezida wa Mozambique gusa, ahubwo nanabiganiriyeho na Perezida Ramaphosa mu nama yabereye i Paris.”

Bijyanye n’uko RDC iri muri iyi miryango yombi, Perezida Kagame yagaragaje ko SADC yagombaga kubigenza nk’uko u Rwanda rwabikoze ubwo Perezida wa Mozambique yarusabaga kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado, na yo ikabanza kuganira na SADC.

Ati “Kubera iki itabikoze ityo muri RDC? Kubera iki byabaye nk’aho hari amakimbirane? Mbivuze kugira ngo nerekane akababaro nagize.”

“Kubera iki batavuganye na EAC kugira ngo bumvikane uko bafasha iki gihugu. Uko byagenze, byasaga n’aho ingabo za EAC zitagomba kubayo kubera ko zitakoraga ibyo Tshisekedi ashaka, SADC ikinjiramo kugira ngo ikore ibyo ashaka. Igisubizo kizaza gite? Amahoro azaza ate mu gihe utu turere tudakorana?”

Ikibazo ni icyatumye M23 ifata intwaro

Perezida Kagame yasobanuye ko M23 ari umutwe witwaje intwaro w’Abanye-Congo kandi ko Tshisekedi yabimwemereye ubwo yamubazaga ubwenegihugu bwabo. Yibajije impamvu uyu Mukuru w’Igihugu adakemura ibibazo by’abaturage ayoboye.

Yagize ati “Kubera iki Tshisekedi atashaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage be?”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko M23 atari umubare w’abayigize, ahubwo ko ari icyatumye Abanye-Congo bahungira mu bihugu birimo u Rwanda, aho bamaze imyaka irenga 23.

Ati “M23 tuvuga si abantu 1000, 2000, 3000 cyangwa se abandi barwanisha intwaro, hano dufite abantu bahuje ikibazo n’aba barwanyi bayo, birukanwe mu burasirazuba bwa RDC, bamaze mu nkambi zo mu Rwanda imyaka 23.”

Mokoena yamubajije niba yashakira hamwe na Tshisekedi uko bakemura iki kibazo, asubiza ko ari intambwe yakabaye yoroha, ariko ko ibiganiro byabayeho ntacyo byatanze bitewe n’ubushake buke bw’ubutegetsi bwa RDC bwo kubahiriza ibyemezo byafashwe.

Yagaragaje ko RDC iyobowe n’Umukuru w’Igihugu wemerera mu biganiro ko M23 ari umutwe w’Abanye-Congo, ariko yamara kubisohokamo akagaragaza ko ari uw’Abanyarwanda. Mu gihe bimeze bitya, abona ko gukemura iki kibazo bizakomeza kugorana.

Ati “Ndabisubiramo. M23 ntabwo yaremwe n’u Rwanda, ni ikibazo kinini kuri Congo kurusha u Rwanda. Bafitanye isano n’impunzi ibihumbi 100 ziri mu Rwanda, muri Uganda ho hari iziruta izo.”

M23 yavutse mu 2012, hashingiwe ku masezerano umutwe wa CNDP wagiranye na Leta ya RDC muri Werurwe 2009, ntiyayubahiriza. Abarwanyi bayo barahunze mu 2013, begura intwaro mu mpera za 2021.

Perezida Kagame yabwiye Mokoena ko SADC yagombaga gukorana na EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .