00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Minisitiri w’Intebe mushya wa Sénégal abona Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 April 2024 saa 04:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe mushya wa Sénégal akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Pastef, Ousmane Sonko, yagaragaje ko Afurika ikwiye kugendera ku buryo bw’imiyoborere bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuko ari bwo bushobora kugeza abaturage ku iterambere.

Sonko w’imyaka 49 y’amavuko hamwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye umwungirije mu buyobozi bwa Pastef bitezweho impinduramatwara izamura urwego rw’ubukungu n’imibereho by’abaturage ba Sénégal, nk’abayobozi bakiri bato.

Mu gihe Sonko yateganyaga guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, umunyamakuru wa TV5 Monde yamubajije uko impinduramatwara ihindura ubuzima bw’igihugu yashyirwa mu bikorwa.

Yasubije ko guverinoma ikwiye gushyiraho gahunda yo guha abaturage icyerekezo, ikanagira amahame igenderaho. Yatanze urugero ku miyoborere ya Perezida Kagame.

Yagize ati “Abayobozi bakwiye gushyiraho gahunda yo guha abaturage icyerekezo. Nk’urugero Kagame ari kubikora mu Rwanda, akarugeza kuri byinshi. Ni ukubera ko afite ubuyobozi bwerekeza abaturage ku buryo bushya, buhereye hasi binyuze mu burezi, bukanashyiraho amahame ngenderwaho y’imiyoborere.”

Ousmane Sonko yagizwe Minisitiri w’Inte wa Sénégal tariki ya 3 Mata 2024 nyuma y’amasaha make Perezida Faye arahiriye kuyobora iki gihugu.

Umuhango w’irahira witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wagiranye ikiganiro n’uyu Mukuru w’Igihugu mushya, akamushyikiriza ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame n’impano.

Ubusanzwe umubano w’u Rwanda na Sénégal wari uhagaze neza no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Macky Sall wasimbuwe na Perezida Faye. Hari icyizere cy’uko uzakomeza kuba mwiza.

Sonko yasabye abayobozi kugira imiyoborere nk'iya Perezida Kagame
Dr Ngirente yashyikirije Faye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame
Faye yanahawe impano yohererejwe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .