00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Habyarimana washatse kuyobya uburari ku rupfu rwa se, yacishijwe bugufi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 April 2024 saa 07:30
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatamaje umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean-Luc Habyarimana wagerageje kujijisha Abanyarwanda ku rupfu rwa Se.

Indege ya Habyarimana yarashwe mu masaha ya Saa Mbili y’ijoro ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo yari avuye mu mishyikirano muri Tanzania. Icyo gihe Jean-Luc wari ufite imyaka 18 y’amavuko yari mu rugo rwabo i Kanombe.

Jean-Luc uba mu Bufaransa, ubwa mbere muri Mutarama 2010 yatangarije BBC Gahuzamiryango ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’igisasu cyaturutse i Masaka mu bilometero bigera kuri 13 ujya i Kanombe, asobanura ko yabyiboneye n’amaso ye.

Muri Mutarama 2012, iki gitangazamakuru cyongeye kuvugisha Jean-Luc, kimubaza ku hantu indege ya Se yarasiwe, aho kuhavuga nk’umuntu wahamije mbere ko yabonye aho ibi bisasu byaturutse, asubiza ati “Aho indege yarasiwe si ngombwa. Icya ngombwa ni uwarashe indege.”

Ku wa 12 Mata 2024, mu butumwa Jean-Luc yanyujije ku rubuga X, yagarutse ku byo yavuze mu 2010, yemeza ko indege ya Habyarimana yarashwe n’igisasu cyaturutse i Masaka, igwa mu gipangu cyabo i Kanombe.

Ati “Maze bitunguranye, duhita tubona urumuri runini ruturuka i Masaka, mu majyepfo y’Iburengerazuba mu rugo i Kanombe, duhita twumva n’urusaku rw’ikintu giturika. Indege yahise yongera umuvuduko, ihindura gato n’inzira yari ikurikiye.”

Jean-Luc yasobanuye ko indege yaguye mu gipangu cyabo i Kanombe maze ubwo yabonaga umurambo wa Habyarimana, ‘arumirwa, afatwa n’ikinya’, ariko ngo yahise agira umutimanama atashobora gusobanura, ajya gufata icyuma cyo gufotoza imirambo n’ibice by’indege.

Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko igisubizo Jean-Luc yatanze mu 2012 gitangaje kuko byagaragaraga ko uyu muhungu wa Habyarimana yashidikanyaga ku byo ahamya ko yiboneye n’amaso.

Ati “Icyo gisubizo watanze cyarantangaje cyane, kuko wa mutangabuhamya wiboneye n’amaso ye aho igisasu cyaturutse, ntabwo yari acyibuka neza ibyo yabonye, ntabwo yari agifite ishushanya ry’urumuri rw’itara, ahubwo yari asigaye ashidikanya.”

Uyu mudipolomate yatangaje ko kunyuranya imvugo kwa Jean-Luc kwerekana ko ashobora kuba nta gisasu yabonye gihanura iyi ndege, asobanura ko ibyo yavuze byari bigamije kuyobya iperereza.

Ati “Aya magambo ashobora kuvugwa n’undi muntu uwo ari we wese wifuza ubutabera, ariko ntashobora na rimwe kuvugwa n’uwiboneye ibintu n’amaso ye, keretse niba uwo mutangabuhamya yaratanze ubuhamya butari bwo, ko nta gisasu yigeze abona n’amaso ye, akaba yarabivuze mu rwego rwo kuyobya iperereza!”

Ibisasu byarashwe na Ex-FAR

Raporo yitiriwe Dr Mutsinzi Jean, y’iperereza ryakozwe ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, muri Mutarama 2010 yemeje ko ibisasu byayirashe byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Iri perereza ryifashishije abahanga mu by’indege n’ibiturika, ryagaragaje ko abayirashe ari abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR) bashakaga kwikiza Habyarimana kugira ngo baburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha, babone gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.

Yashimangiwe n’indi yasohotse tariki ya 10 Mutarama 2012, y’iperereza ryayobowe n’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux kuko na bo bagaragaje ko ibisasu byayirashe byaturutse i Kanombe, ahagenzurwaga na Ex-FAR.

Iperereza rya Trévidic na Poux ryifashishije abahanga barindwi barimo batatu bazobereye iby’indege, babiri bo mu bumenyi bw’ibipimo by’uburebure, abo mu biturika n’abo mu kumva amajwi; bose bageze ahantu hatandukanye harimo mu kigo cya Kanombe n’ahahoze urugo rwa Habyarimana.

Abatutsi bazize iki mbere y’uko indege ihanurwa?

Jean-Luc yagaragaje ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uwitwa Noël Kambanda, yerekanye ibihamya byinshi bigaragaza ko jenoside yateguwe mbere tariki ya 6 Mata 1994.

Kambanda yibukije Jean-Luc ko Se, Habyarimana, atigeze ahagarika ‘ubwicanyi inshuti magara ye’ Rwambuka Fidele yakoreye Abatutsi mu Bugesera hagati y’umwaka wa 1991 na 1992.

Mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa kandi, Abagogwe babarirwa mu bihumbi bishwe n’Interahamwe zayoborwaga na Nzirorera Joseph na Kajerijeri Juvénal wayoboraga Komini Mukingo; bombi bari ‘inkoramutima’ za Habyarimana.

Gatete Jean Baptiste wayoboye Komini Murambi na we yishe Abatutsi mbere y’uko iyi ndege ihanurwa. Kambanda yibukije Jean-Luc ko ubwo Gatete yamaraga kwica, yajyaniraga Habyarimana raporo, bagasangirira ku Kiyaga cya Muhazi.

Ati “Harya inkoramutima ya so, inshuti magara Gatete wa Murambi ntiyahoraga iwanyu i Kanombe aje gutanga raporo y’Abatutsi yishe Murambi? N’inzu basangiriragamo iracyahari ku kiyaga cya Muhazi.”

“Amasezerano ya Arusha yamwatse kuba Burugumesitiri wa Murambi, So amuhemba kuba Umuyobozi muri Minisitiri y’Umuryango ariko akomeza kuba umuyobozi utigaragaza wa Murambi.”

Kambanda yasobanuye ko mu 1972 ubwo Habyarimana yari Minisitiri w’Ingabo, yayoboye umukwabu mu mashuri no mu bigo bya Leta wiswe “Mututsi Mvira aha”, aho Abatutsi birukanwe mu mashuri no mu kazi, batwarwa mu makamyo yabajyanye mu Bugesera.

Ati “Bibaze imfubyi z’abanyapolitiki b’i Gitarama yakindaguriye Ruhengeri na Gisenyi mu 1973. Hari ubutabera bwabaye? So ko yakuyeho Kayibanda bahuje ingengabitekerezo yo kwanga umututsi batandukanyijwe n’uko umwe ari umukiga, undi ari umunyenduga, Habyara akuraho Kayibanda, Abatutsi bazize iki?”

Jean-Luc Habyarimana anyuranya imvugo ku hantu ibisasu byahanuye indege ya Se byaturutse
Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko nta mutangabuhamya wiboneye ibintu n'amaso unyuranya imvugo nka Jean-Luc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .