00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwacyeye Butare yafashwe: Umunsi ingabo z’u Bufaransa zikangisha Maj Gen Kagame intwaro ziremereye

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 April 2024 saa 07:50
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu minsi yegereza iya nyuma mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’Abafaransa zamutumyeho Gen Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo za Loni ko ingabo za RPA niziramuka zifashe Butare bazazirasa bakoresheje imbunda ziremereye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2024, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yagaragaje ko kwibuka bivuze ko ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bufite agaciro, ndetse n’iyo abandi baba batabyitayeho ariko u Rwanda ruzakomeza kuba maso ku cyaba intandaro ya Jenoside.

Yagaragaje ko mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurimbanyije, yatunguwe no gusurwa na Gen Romeo Dallaire amuzaniye ubutumwa bubuza ingabo yari ayoboye gufata Butare.

Ati “Mu ijoro rimwe mu minsi ya nyuma muri Jenoside nasuwe bitunguranye na Gen [Romeo] Dallaire mu gicuku. Yari azanye ibaruwa, n’ubu ndacyayifite, yari iy’umuyobozi w’ingabo z’Abafaransa bari barohereje mu Burengerazuba bw’Ihugu cyacu muri Operation Turquoise.”

Iyo yari ikubiyemo ubutumwa buvuga ko Abafaransa bazahita bakoresha intwaro zabo ziremereye mu gihe RPA yahirahira ishaka gufata umujyi wa Butare [Huye y’ubu] mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ati “Gen Dallaire na we yampaye izindi nama, muri make yari ari kumburira ko Abafaransa bafite kajugujugu z’intambara n’ibitwaro biremereye byose watekereza kandi ko bazazikoresha barwana natwe nituramuka tutabyubahirije.”

Perezida Kagame ngo yabajije Dallaire niba Abafaransa bava amaraso “nk’ayo natwe tuva, ndetse niba dufite amaraso mu mibiri yacu. Naramushimiye ariko mubwira ko mbere yo kujya kuryama abanza kubwira Abafaransa ko tuza kubasubiza, kandi byarakozwe.”

Ati “Nahise mpamagaraga kuri radiyo [ya gisirikare] umuyobozi twari dufite muri icyo gice, witwa Fred Ibingira, ndamubwira ngo bitegure gukomeza kandi barwana. Bwacyeye twafashe Butare.

Yahamije ko mu byumweru byakurikiyeho igihugu cyose cyari cyabohowe hatangira urugendo rwo kwiyubaka.

Ati “Ntitwari dufite intwaro nk’izo badukangishaga ariko nibukije abantu ko ubu ari ubutaka bwacu, ari igihugu cyacu, abamena amaraso barayakimenaho. Twashize ubwoba bwose, ibibazo byose byaradukomeje. Nyuma ya Jenoside twarwanye n’ihurizo ryo gushaka uburyo Jenoside itazongera kubaho, hari amasomo atatu akomeye twigishijwe n’ibyo twabyuzemo.”

Jenoside yasize amasomo atatu y’ingenzi

Perezida Kagame yatangaje ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwize amasomo atatu akomeye arimo ko nta muntu waha agaciro nyakuri ubuzima bwawe uretse wowe ubwawe.

Ati “Nta muntu wasaba guha agaciro ubuzima bw’Abanyafurika kurusha uko twe ubwacu tukabuha. Iyo ni yo nkomoko yo guhora twibuka no kuvuga amateka yacu kuko tuyabamo.”

“Icya kabiri, ntuzategereze ko bagutabara cyangwa ngo usabe uburenganzira bwo gukora igikwiye hagamijwe kurinda abaturage. Ni yo mpamvu abantu bamwe baba bameze nk’abikinira iyo badushyiraho ibikangisho binyuranye, ntibazi ibyo bavuga. Iyo ni yo mpamvu u Rwanda rwohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi rukagirana ubufatanye n’ibihugu by Afurika mu gihe rubisabwe.”

Irindi somo rikubiye mu kurwanya politike y’urwango kuko ari yo irema ivangura, kugeza habayeho Jenoside. Gusa yahamije ko umuti w’ibibazo bitera Jenoside ari politike yimakaza ubumwe.

Ati “Kubera ko intandaro yayo [Jenoside] ishingiye kuri politike, n’umuti ugomba kuva aho. Kubera izo mpamvu politike yacu ntishingiye ku idini cyangwa amoko, ndetse ntibizigera binaba ukundi.”

Perezida Kagame wavutse mu 1957 yagaragaje ko mu mateka ye, buri myaka 30 hagiye habaho ibikorwa by’urugomo biganisha kuri Jenoside, atanga urugero rwo mu myaka ya 1960 kugeza mu 1994 aho abatutsi bagiye batwikirwa abandi bakicwa, ndetse n’ibimenyetso by’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo biganisha kuri Jenoside.

Yavuze ko abagize ikiragano gishya cyangwa urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda ari rwo rushobora kwiyubaka, rugacungura igihugu nyuma ya Jenoside.

Ati “Umurimo wacu wari ukubaha urubuga n’ibikoresho bikenewe ubundi bagahatana, kandi barabikoze.”

Yahamije ko urubyiruko ari rwo rufite mu biganza ahazaza h’igihugu kandi ko ari rwo shingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko bafite imyumvire myiza ugereranyije n’abariho mu bihe byashize.

Perezida Kagame yavuze uko Ingabo z'Abafaransa zamushyizeho ibikangisho ngo ntibafate Butare bugacya bayigaruriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .