00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiri kuba muri RDC ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi- Destexhe wabaye muri Sena y’u Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 April 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Alain Destexhe wabaye umusenateri mu Bubiligi yatangaje ko ubwicanyi n’imvugo z’urwango bigaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1994, Dr Destexhe yageze mu Rwanda ubwo yari mu bikorwa by’umuryango w’Abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontiere). Mu gitabo yanditse nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi Ibaye, agaruka cyane ku Batutsi barenga ibihumbi bitatu biciwe muri ETO Kicukiro n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Senateri Alain Destexhe yavuze ko ibibera mu Burasirazuba bwa RDC ari ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ibiri kuba uyu munsi mu Burasirazuba bwa Congo ni ingaruka z’ibyabaye mu Rwanda mu myaka 30 Ishize ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko mbere y’icyo gihe nta mvururu n’umutekano muke byahoraga mu Burasirazuba bwa Congo mu buryo budasanzwe.”

Yagaragaje ko kuva impunzi na EX-FAR zajya muri RDC imiryango mpuzamahanga ihakorera ndetse na guverinoma bagiye banga ko bataha kubera inyungu mu mafaranga zagenerwaga.

Ati “Icyo gihe rero twabwiraga imiryango mpuzamahanga itandukanye nk’Umuryango w’Abibumbye, PAM, imiryango idaharanira inyungu n’itegamiye kuri leta, bose babaga bishakira amafaranga atangwa aho mu nkambi z’impunzi ku buryo wasangaga bose bishimiye uko ibintu bimeze kugeza no ku banyamakuru na guverinoma ya Congo.”

Mu mpera za 1996 u Rwanda rwahisemo kujya mu nkambi z’aho muri Congo gucyura impunzi ku buryo rwose hatashye ibihumbi byinshi, ariko n’ubundi abari bafite intwaro basize bakoze Jenoside basigaye muri Congo ku buryo urebye uko ikibazo cyari kimeze icyo gihe; u Rwanda ari rwo rwagerageje kugikemura mu gihe Umuryango w’Abibumbye utifuzaga kugira icyo ukora.

Dr Destexhe ati “Ikigaragara rero ni uko ibiri kuba uyu munsi mu Burasirazuba bwa Congo biganisha kuri Jenoside ku Batutsi. Rero ibiri kuba ni ingaruka zitaziguye z’ibyabaye mu 1994.”

Dr Destexhe yagaragaje ko umuti rukumbi w’ibibazo biri muri Congo ari uguhagarika imbwirwaruhame zibiba urwango n’amacakubiri mu baturage.

Ati “Ikigomba gukorwa ni uguhagarika imvugo n’imbwirwaruhame zose zibiba urwango, imvugo zose z’ivanguramoko, hagashakishwa ibisubizo bishoboka kandi bivuye imbere mu gihugu aho mu Burasirazuba bwa Congo, na ho gukomeza gushinja u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, icyo ni ikinyoma, ahubwo ibibazo bihari kuva mu 1994, ni ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Jenoside ntiyakoreshejwe imihoro gusa

Alain Destexhe yagaragaje ko Abatutsi hari aho bicishijwe intwaro gakondo zirimo imihoro, impiri n’inkota ariko nk’ab’i Nyamata na Bisesero ngo bagerageje kwirwanaho.

Ati “Nashakaga kubara inkuru y’ukuntu Abatutsi bishwe mu buryo bukomeye mu 1994 by’umwihariko abiciwe i Nyamata no mu Bisesero. Nka Nyamata navuze ku Batutsi benshi cyane biciwe kuri komine kandi bakicishwa imbunda na za gerenade, hanyuma habona gukoreshwa imihoro.”

“Abantu akenshi bibwira jenoside yakoreshejwe imipanga n’ibikoresho gakondo gusa, ariko buriya imbunda n’amasasu n’izindi ntwaro byagize uruhare rukomeye cyane mu gihe cya jenoside by’umwihariko mu kurangiza burundu Abatutsi bageragezaga kwirwanaho no mu rwego rwo kwicira hamwe umubare munini w’Abatutsi babaga bakoranirijwe ahantu hamwe nko muri za sitade, mu bitaro, imbere yo kuri za komine, ariko ngarutse nko kuri Nyamata ho hari ukwezi izo mbunda zafashije cyane mu kuvumbura Abatutsi bari bakiriho mu bihuru, mu biti no mu rufunzo mu bishanga byaho ubundi bakicwa. Nashakaga kubara iyo nkuru.”

Yakomeje ati “Mu Bisesero ho, navuga ko ari ho hantu hazwi kurusha ahandi mu ho Abatutsi bagerageje kwirwanaho. Abari barahungiye kuri uwo musozi rero bararashwe baterwa za grenade mu gihe bo nta yindi ntwaro bari bafite uretse gutera amabuye gusa. Uko kwirwanaho kwabo rero akenshi kwanatumaga abaje kubica bahunga, birabasunika babasha kumara amezi hafi abiri n’igice nubwo bitabashije kurokora ubuzima bwabo mu buryo buhoraho.”

Muri Jenoside hishwe n’abari mu nda

Dr Destexhe yagaragaje ko mu mu 1994 umwana yitirirwaga se bityo ngo hari abagore bagiye bicwa kubera ko batwite inda y’umugabo w’umututsi.

Ati “Ikindi nashakaga kuvuga muri icyo gitabo, ni ukongera kwibutsa koko icyo Jenoside ari cyo. “

“Nkibutsa ko ari ukwica abagabo, abagore, abana kandi ugamije kubamaraho kandi ari ibintu byateguwe kuko mfite ingero z’abagore b’Abahutu bari batwite bagiye bicwa kubera ko bari barashakanye n’abagabo b’Abatutsi. Bicwaga rero babwirwa ko abo bana batwite ari Abatutsi kubera ko icyo gihe nyine abana bitirirwaga ba se.”

Nyuma ya 1994, hashyizweho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, inkiko Gacaca n’izindi gahunda zitandukanye.

Ati “Ngira ngo no mu cyumweru gishize hari uwakoze jenoside mwabonye watawe muri yombi mu Bubiligi ngira ngo vuba aha urubanza uratangira mu Bubiligi.”

“Ntabwo twakwirengagiza ko hari n’abakihishahisha ariko muri rusange twavuga ko abenshi bahanwe.”

Alain Destexhe (ibumoso) wabaye muri Sena y'u Bubiligi yavuze ko ibibera muri Congo bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakiguraga yabasinyiragamo
Abitabiriye ikiganiro bafashe umwanya wo gusobanuza ibyerekeye ibyo bitabo
Ibitabo Alain Destexhe yanditse gikubiyemo ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .