00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu yasunikiye Ndayishimiye kwihutira kunywana na Tshisekedi mu mboni za Amb Vincet Karega

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 April 2024 saa 01:34
Yasuwe :

Ambasaderi Vincent Karega wahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bihugu, yatangaje ko ubufatanye bwa Perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bavuga ko bazaharanira gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, bwubakiye ku myumvire ishingiye ku bwoko, ndetse ngo kuri bo demokarasi ishingiye ku bwinshi bw’ibitekerezo ntibayikozwa.

Amb Vincent Karega yavuye ku butaka bwa RDC tariki 31 Ukwakira 2022, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu kubera umubano wari umeze nabi hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mugabo usanzwe ari n’inararibonye muri politike y’akarere, yabwiye RBA ko impamvu nyamukuru yatumye Perezida Félix Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi banywana, bagahuza umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, ifite umuzi mu myumvire yimakaza amoko.

Yagize ati “Ni ya myumvire ishamikiye ku bwoko. Igisobanuro bafite cy’Umututsi, n’intekerezo zagiye zikwirakwizwa muri aka karere zivuga ngo Abahima n’Abatutsi bafite umugambi wo kuzashinga ubwami bwabo ari mu Burundi, ari muri Congo, mbese iki gice cy’Iburasirazuba.”

“Ni ibintu bikoreshwa bidafite ishingiro, ni ibintu bihahamura […] None se hari ibyo ubona ko byatangiye kuvugwa na mbere ya 1990? Igihe Museveni yari mu ntambara zo kubohora Uganda bavugaga ko intego ari ukuzana ubwami bw’abahima. Niba ari ko yari intego habuze iki ngo ishyirwe mu bikorwa mu gihe yavugwaga na n’ubu itarajya mu bikorwa?”

Ntibumva ko mu Rwanda haba demokarasi

Amb Karega yavuze ko abayobozi b’u Burundi na RDC bashyize imbere imyumvire igamije gutandukanya Abanyarwanda bakumva ko Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ari ubwoko budateze kuzigera bushyira hamwe nk’uko byakwirakwijwe na Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda.

Yashimangiye ko kuri bo demokarasi ari ubwinshi bw’ibitekerezo bishingiye ku moko aho kuba ibitekerezo bitanzwe n’abantu bose muri rusange.

Ati “Tshisekedi na Ndayishimiye mu myumvire yabo bumva ko Perezida Kagame ari Umututsi, bo demokarasi ntabwo bayumva ko ari ubwinshi buhuriye ku bitekerezo, bo babyumva ko ari ubwinshi buhuje ubwoko.”

“Ku buryo ntibemera ko demokarasi yaba mu Rwanda noneho Perezida akaba Umututsi. Igisekeje rero bo bavuga ngo barashaka kubohora Abanyarwanda ingoma mbi ariko njyewe mvuye muri Congo [RDC] n’abajya i Burundi barahazi.”

Yahamije ko urebye mu buryo bwose bushoboka bw’imibereho haba mu bukungu ku muntu ku giti cye, Umunyarwanda n’umunye-Congo ntaho bahuriye, ari imihanda, ari amavuriro, ari amashuri, ari umutekano w’umuntu n’ibye “muri aka karere ari mu Burundi ari na Congo n’u Rwanda aho wavuga ngo abaturage barabifite kurusha ahandi ni he?”

Ati “None se bo bananiwe kubyibohora, umutekano muke bagira, amazi meza atagera ku baturage, amashanyarazi make, imihanda, amashuri menshi yasenyutse n’ibindi byinshi, za ruswa noneho akaba ari bo bagiye kubizana mu Rwanda?”

Amb Vincent Karega yatangaje ko ukunywana kwa Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye gushingiye ku ngengabitekerezo y'amoko

Abamunzwe n’ingengabitekerezo bakiranwa yombi

Amb Karega yanakomoje ku barwanya u Rwanda bakoreye inama mu Burundi no muri RDC mu bihe bitandukanye, avuga ko bahuje imyumvire n’abayobozi b’ibyo bihugu yo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku macakubiri.

Ati “Ni uko bose bafite imyumvire y’uko u Rwanda rugomba kuyoborwa na bya bitekerezo byari muri manifesto ya Parmehutu. Ari ba Rusesabagina na FDLR ntaho batandukaniye mu bitekerezo, biranabagora kwiyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuko ntibavuga ngo turarwanya politike y’uburezi, cyangwa ibintu ibi n’ibi mu mikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Iyo ugiye mu kutavuga rumwe n’ubutegetsi, ubundi ugaragaza ibitagenda mu miyoborere y’abari ku ngoma ubundi ukagaragaza uko uzabikosora.”

Yahamije ko nta kintu bagaragaza banenga ubuyobozi bw’u Rwanda ahubwo “bo barashaka ko igihe ubwoko bumwe buriho bugomba gukora ibishoboka ubundi bukazimangatana.”

Bavomye muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda

Umunyamategeko Me Bayingana Janvier, we yagaragaje ko bamwe mu bayoboye u Burundi bavomye ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda mu bihe bya kera ari na yo yabasunikiye kujya muri RDC bakajya ku ruhande rw’abashyize imbere ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “U Burundi rero ni umusaruro w’ingengabitekerezo yo mu Rwanda yo mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ntabwo ari ibanga bamwe mu bayobora u Burundi iki gihe [ntiriwe mvuga amazina] ni impunzi muri repubulika ya kabiri ndetse harimo n’igice cyo muri repubulika ya mbere."

“Icyo gihe rero ni ukuvuga ngo ni nk’aho ingengabitekerezo ya Jenoside yari muri repubulika ya mbere n’iya kabiri, ivangura ryari muri izo repubulika na bo bafashe kuri ya masomo baza kuyimukana, nta n’igitangaza kirimo ngira ngo uzarebe uyu munsi ushobora kwibaza ukuntu nko muri aka karere icyagaragaye ni uko mu gihe abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, Abatutsi baharanira uburenganzira bwabo n’abandi banye-Congo baharanira kwigobotora, hajemo ko igihugu cy’u Burundi cyinjiyemo kikajya ku ruhande rw’ababiba iyo ngengabitekerezo.”

Yagaragaje ko kuba Perezida Ndayishimiye yari umuhuza mu biganiro bya Nairobi ubwo yari umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bimuha ububasha bwo kumenya amakuru yose kuri FDLR, imigambi yayo n’uburyo ikorana na Leta ya Congo.

Ati “Iyo baza kuba atari yo [ingengabitekerezo ya Jenoside] bafite, twari kubona uyu munsi Leta y’u Burundi yinjira muri Congo ikarasa FDLR ku ruhande rumwe ikarasa na M23 niba bari bagiye guharanira amahoro. Ariko kuba bakorana, bagakora ibikorwa bimwe, bakagira imyumvire imwe bagakora inama zimwe.”

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi biyemeje gukora ibishoboka ngo bakureho ubuyobozi bw'u Rwanda

Afurika y’Epfo ifata ibyemezo bihubukiwe

Amb Karega yavuze ko Afurika y’Epfo yagiye irangwa no kujya ku ruhande rw’ibihugu byayifashije mu bihe byashize, bagafata icyemezo bayobowe n’amarangamutima, aho kureba aho ukuri guherereye.

Yanavuze ko muri iki gihugu hari abantu benshi babaye muri Ex-FAR bakwijeyo amateka agoretse ku Rwanda, bavuga ko Abatutsi bakandamije ubundi bwoko nk’uko abera bakandamije abirabura muri Afurika y’Epfo.

Ati “Cape Town hari abantu benshi bari muri Ex-FAR na bo bafite ya ngengabitekerezo noneho bakagendera kuri ya marangamutima y’abanya-Afurika y’Epfo, bakababwira ngo uko iwanyu byari bimeze abazungu babakandamiza ni na ko iwacu Abatutsi badukandamije. Rero iteka iyo baje muri aka karere, baza bafiye ayo marangamutima bakazana na cya kindi cy’imibare bakavuga bati badukandamiza ari na bakeya.”

Yanabihuje n’ibirego Afurika y’Epfo iheruka kujyana mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ivuga ko Israel iri gukora ibikorwa biganisha kuri Jenoside, avuga ko byose bishingiye ku kuba mu rugamba rwo gushaka ubwigenge Palestine yarafashije Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .