00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PL ryasabye abanyapolitiki kuba urumuri rw’abaturage kugira ngo Jenoside itazongera ukundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2024 saa 05:33
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryasabye abanyapolitiki kuba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’Iterambere ridaheza, bagamagana ikibi kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 Ishyaka mu gikorwa cyateguye cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba ukabera ku cyicaro cy’ishyaka wahujwe no kwibuka abari abayobozi n’abayoboke ba PL bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Ishyaka PL, Mukabalisa Donatille yavuze ko bazirikana ubutwari bwa bamwe mu banyapolitiki baryo bagaragaje mu gutanga ibitekerezo byimakaza ubumwe mu Banyarwanda, bakarwanya politiki mbi y’igitugu n’ivangura by’ubutegetsi bwariho.

Ati “Aba twibuka none, baratotejwe, baracunaguzwa, barafungwa bitwa Ibyitso by’Inyenzi, bagiriwe ibibi byinshi kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe abatutsi, abasigaye ni mbarwa.”

Yakomeje agira ati “Abayoboke b’Ishyaka PL by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange turasabwa kwamagana ikibi cyose dushize amanga, abanyapolitiki tukaba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza, kuko abanyapolitiki babi bimakaje ivangura n’iheza, bigeza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.”

Mukabalisa yavuze ko amateka y’u Rwanda nubwo ashaririye, Abanyarwanda bakwiriye guharanira ko atazigera yibagirana, bakomeza kuyavomamo imbaraga zo kubaho kandi neza kugira ngo bakomeze guhesha ishema n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni igikorwa cyacu twebwe abazima kidutera imbaraga zo gutera intambwe yo kubaho no kusa ikivi abagiye bari baratangiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa rutazigera ruzima mu Banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.”

Bamwe mu banyapolitiki ba PL bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Ndasingwa Landouard uzwi nka Lando, Kabageni Vénantie , Habyarimana J. Baptiste Kameya André, Kayiranga Charles, Niyoyita Aloys, Nyagasaza Narcisse, Rutaremara Jean de la Croix, Rwayitare Augustin na Ngagi Justin.

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yasabye abanyapolitiki kuba urumuri rw'abaturage
Uyu muhango wo kwibuka wabereye ku cyicaro cya PL kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .