00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongera kwiyamamaza, kugabanya imbyaro, umubano n’ibihugu byo mu karere n’ibindi: Mpayimana yabivuye imuzi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 April 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Mu matora ya Perezida yabaye mu 2017 ni bwo izina Mpayimana Philippe ryagaragaye bwa mbere muri Politike y’u Rwanda ahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntiyahirwa. Ubu yongeye kugaragaza inyota yo guhatana mu matora rusange ya 2024.

Mpayimana Philippe yiyamamaje bwa mbere mu 2017, amaze igihe gito avuye mu Bufaransa. Uyu mugabo yiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0,73%.

Mu 2018, yongeye kugerageza amahirwe mu matora y’Abadepite ntiyagira amajwi 5% asabwa kugira ngo umuntu abone umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yasobanuye birambuye umugambi we wo kwiyamamaza, ibyo gushinga ishyaka n’uburyo yakiriye inshingano yahawe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

IGIHE: Uri impuguke ishinzwe uruhare rw’abaturage muri Minubumwe; ni uruhare mu biki?

Mpayimana: Ubundi abaturage basabwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Birumvikana ko Leta igomba gushyiraho uburyo bwo gutsura urwo ruhare rw’abaturage, ni inshingano rero yashyizwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, tukaba dufatanya na bagenzi banjye guteganya ingamba, ibiganiro, inyigisho, ibikorwa bituma umuturage agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Hari ingamba nyinshi bisaba ko abaturage bibumbira hamwe bakagira ibikorwa cyangwa za gahunda z’igihugu, natanga nk’urugero Umuganda cyangwa se Urugerero ku bato, ziriya nama zose abaturage bakora kugira ngo bishakemo ibisubizo ibyo biri mu byo nshinzwe.

Mu 2017 wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu 2018 utanga kandidatire ushaka kuba Umudepite, uza kwisanga muri MINUBUMWE, ibyo washakaga ntabwo byagenze uko wabyifuzaga…

Ntabwo ari byiza kureba ibintu muri ubwo buryo. Ibintu byose dukora mu buzima tugomba kubiharanira ku buryo bitatugwaho, kandi umuntu ntashobora gukora ibintu byose icya rimwe.

Kuba rero uyu munsi ndi umukozi wa Leta biranshimishije, biri mu byo naharaniye.

Ntabwo washakaga kuba Perezida wa Repubulika?

Biragendana byose, umuntu agomba gushima urwego ariho, ariko mu gihe aharanira agaharanira ibyinshi bishoboka.

Icy’ingenzi ni uko nifuje kuva kera kugira uruhare mu kuyobora igihugu cyacu, mu gutanga umusanzu ku rwego rwo hejuru, ni yo mpamvu rero aho ndi ndahashima ariko ngakomeza guharanira kurenzaho.

Ubu urashaka kwiyamamariza Umwanya w’Umukuru w’Igihugu, uzabihuza ute n’akazi usanzwe ufite?

Nta kibangamiye ikindi. Urabizi ko gukora politike ni umurimo wa buri munsi. Ariko iyo umuntu ari gukora umurimo rusange ashinzwe, ntabwo bivuze ko aba ari gukora politike.

Ni ukuvuga umurimo ufite amasaha y’akazi yabugenewe, ufite umurongo wateguwe, ibikorwa ugomba kuzuza n’amasezerano ugomba kubahiriza ayo arakomeza. Hanyuma iyo hari ibindi by’inyongera umuntu yiyemeje abikora muri ayo masaha atari ay’akazi.

Ejo bundi uvuga ko uziyamamaza, wari mu Bufaransa, na mbere ni uko byagenze. Ni iyihe sano iri hagati yawe n’icyo gihugu?

U Rwanda rufite Abanyarwanda benshi hanze. Nkitangira nabaga mu Bufaransa, noneho muri Mutarama 2017 mpita nza mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka rero mba mu Rwanda, ariko ya soko ni nk’aho ari igicumbi cyanjye no kuba nararerewe muri biriya bihugu byo hanze na cyo ndacyagifite.

Iyo mizi ntabwo iburaho. Kandi nanone ikintu nifuje ni isano Abanyarwanda bari mu gihugu dufitanye n’abo hanze nifuje ko kiba imwe mu ntego ikomeye cyane tugomba gutsura muri aya matora ari imbere ni yo mpamvu navuze nti ni ho nzabihatangariza ubundi birakunda kuko byahuriranye n’ikiruhuko nari mfite.

Burya demokarasi ntabwo ari ukugenda uvuga ngo ni uko hari benshi noneho nibagirwe abake, ni benshi mu mahanga ariko ni bake cyane ugereranyije n’imibare y’amatora mu Rwanda ariko ku ruhande rwanjye sinanakwirengagiza ko mu matora y’ubushize ni ho nagize amajwi menshi.

Igihe gisigaye cyose nzakimarana n’Abanyarwanda bari mu Rwanda, kuko simpamya ko nzabona indi gahunda yo kujya kuganira n’abo hanze, ni cyo nabikoreye.

Yavuze ko afitanye umubano wihariye n'u Bufaransa, ko ariyo mpamvu ariho akunze gutangariza kandidatire ze

Ni irihe tandukaniro uzanye muri iyi gahunda nshya yo kwiyamamaza?

Iyo ndeba Abanyarwanda icyo bari bakeneye cya gihe [mu 2017] n’ubu baragikeneye. Ubu nizeye ko bazambaza bati bimwe wadusobanuriye ubushize ntabwo twabyumvise neza noneho tubwire. Urumva ko nzongeramo agatege, na bo nzabasaba kwikubita agashyi kurushaho.

Hari ikintu gishya nifuza ko twashyira muri gahunda z’imiyoborere, ni uko Abanyarwanda tugomba kumenya ko tutari Abanyarwanda gusa ahubwo turi n’Abanyafurika.

Ibyo birasanzwe ariko…

Hagomba ingamba zihariye, ni byo nzabasobanurira. Ni inzira yoroshye nzanyuzamo Abanyarwanda yo kwibagirwa burundu ibintu by’amako byabaye mu Rwanda kuko Afurika iri hanze aha irimo iracagagurana, yitwaza Abanyarwanda.

Amoko twayavanye mu ndangamuntu, tuyavana no mu mvugo ariko amasesengura akomeza gukorwa yerekana ko hakiri benshi bakiyiyumvamo. Kugira ngo ibyiza bigerweho neza kuri iyo ngingo ni rwa rwego rwo kwiyumvamo nk’Abanyafurika kuko nidukomeza kwizengurukaho ubwacu ya moko azongera agaruke.

Ariko uyu munsi nta muntu witwaza ubwoko kugira ngo agire aho agera cyangwa ahabwe serivisi...

Erega igihangayikishije ntabwo ari gahunda navuze ziri mu Rwanda, ni ibibera mu bihugu duturanye kuko iyo dufashe nko muri za Congo, ugasanga barimo kuvuga ngo Abanyarwanda nibasubire iwabo cyangwa se ugasanga baribasira abavuga Ikinyarwanda bakanabaha n’amoko yabaye mu Rwanda ngo ni Abatutsi, ibyo ni twe baba bajomba ibikwasi, ni yo mpamvu kugira ngo ibyo bitazatugiraho ingaruka, tugomba kugera ku rundi rwego noneho tukagira ubuvandimwe.

Mbahaye ingero z’uko ibibera mu bindi bihugu bishobora kugira ingaruka ku gihugu cyacu kuko babivuze tugakomeza natwe tukabareka, tukavuga ngo twifitiye umutekano ntitwitegure kugira ngo babone icyo dupfana, icyo Abanyarwanda bapfana n’Abarundi, n’abanya-Tanzania, n’abanye-Congo, n’abandi banyafurika cyane iyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, icyo kintu tugomba kucyubakiraho kandi bizatugirira akamaro kuko u Rwanda ni twe dufite ubushobozi bwo gutanga urugero mu kubaka ubumwe bwa Afurika.

Ikindi tugomba gukosora mu byabaye ni Abanyarwanda b’impunzi bari mu mahanga, abenshi baracyatekereza nk’uko batekerezaga mu 1994.

Hongewemo rero ibikorwa bike cyane bibareba, imikorere, imikoranire baba bameze nk’abarimo ibice bibiri. Ntabwo umuryango w’Abanyarwanda baba hanze bunze ubumwe. Imikorere ya za ambasade, ese itsura ubumwe bw’Abanyarwanda baba hanze? Urumva ko gukosora icyo kibazo bizanagira n’indi ngaruka nziza ku cyo twahereyeho.

Habaho Rwanda Day n’ibikorwa bitandukanye byo kubakundisha igihugu, ubwo umuntu uri muri diaspora utiyumvamo u Rwanda si amahitamo ye?

Hari amavugurura menshi agomba gukorwa. Ni ibigaragaza intege nke za gahunda ziba zarashyizweho. Ntitwakwemera ko abantu bahitamo kuba mu macakubiri baba hanze kandi bose ari Abanyarwanda.

Ibyo bikorwa ni byiza, hari igihe tuvuga ibintu tukumva biroroshye kubivuga ariko iyo tugeze aho bikorerwa tukabona Abanyarwanda babamo ibice bibiri, bakakwibwirira bati njyewe muri iki gihugu mbamo Ambasade y’u Rwanda ntacyo dupfana, tuvuge ko aba adashyigikiye Leta.

Ese ni ukubera iki adashyigikira Leta, ni ukubera iki atiyumvamo u Rwanda? Ni yo mpamvu ibyo bikorwa byose ni byiza ariko tugomba gukora ku buryo byongera umusaruro wabyo.

Uzaganiriza ute abatiyumvamo u Rwanda bahunze ubutabera n’abafite ipfunwe mu buryo butandukanye?

Izo mpamvu zose iyo zimaze gusobanuka, hari n’izindi nyinshi, hashyirwa imbere igifitiye inyungu igihugu noneho zose zikagenzurwa icy’ingenzi ni uko n’iyo ari ngombwa ushobora kuba washyiraho ingamba zibabarira, zirushaho gushyiraho politike ya kibyeyi kuko ikindi gikurikiraho ni uko mu bukungu dufite imbere, abanyarwanda bose barakenewe kubugiramo uruhare.

Yavuze ko ari gutegura manifesto azakoresha mu matora

Hari uwakumva ko Mpayimana natorwa azahita afungura abagororwa…

Ntabwo nabikora bidashingiye ku isesengura, icy’ingenzi ni ugushyira imbere inyungu z’igihugu zituma bwa bumwe tugezeho budasubira inyuma.

Navuze cyane cyane abana barimo bavuka muri iki gihe, iyo miryango itaraciriwe imanza cyangwa se iyakwiriye amahanga ntigere ku butabera ntibibe impamvu yo kuba batamenya uruhare bafite mu kubaka igihugu cyabo.

Mu myaka irindwi ishize ni ibiki wari ufite muri manifesto yawe ubu byamaze gukorwa?

Harimo byinshi byakozwe, nko kuba naharaniraga gutsura uruhare rw’abaturage bahita bampa iyo mirimo, icyo sinzakigarukaho. Icya kabiri navuga nk’ukuntu twageragezaga kuzamura umurimo w’uburezi tuwushakira ireme, harimo guha ubushobozi abarimu.

Ndibuka abanyarwanda benshi nasobanuriraga ukuntu bishoboka bati oya amafaranga ni menshi igihugu nticyayabona, abarimu ni benshi cyane, nkabasobanurira nti umwarimu aba yigisha abaturage, abo baturage ni bo bagize ubukungu bw’igihugu. Kandi urabona ko byarakunze, byarashobotse.

Ibyo gushinga ishyaka byaheze he?

Byigeze kubaho, urabona nyuma y’amatora y’Abadepite hari ikibazo cyagaragaye, twaje gusanga ko abantu biyamamaza mu badepite nk’abakandida bigenga, badaturutse mu mashyaka, nta kintu itegeko ribateganyiriza baramutse batsinze.

Nta mwanya uteganyijwe. Ibyo kandi twabyandikiye Abadepite, tubibwira Sena turakomeza tuti musubiremo itegeko rigenga abakandida bigenga mu matora y’abadepite.

Ibyo rero biri mu bituma rimwe na rimwe umuntu ashobora gushakira inzira mu gushinga ishyaka.

Narabishatse ariko sinabikomeje, kuko naravuze nti umuntu agomba kureba ikibazo aho kiri akagikemura. Ubu rero iki kibazo ntikirakemuka ariko nari nabitekereje muri 2018 kubera iyo mpamvu.

Sinakomeje iby’ishyaka nabaye mbiretse mvuga nti ndi umukandida wigenga kuko nshaka guhuza Abanyarwanda, ab’amashyaka yose n’abatayarimo tugahurira hamwe mu kubaka igihugu, nkumva ari cyo nifuza guharanira.

Wari ubizi ko n’iyo watsinda nta mwanya wabona?

Oya. Nabimenye nyuma yo kubara amajwi ko nta tegeko rinasobanura ngo ese ubundi iyo mbona amajwi nari kujya mu wuhe mwanya.

Itegeko ryemerera umunyarwanda kwiyamamaza nk’umukandida wigenga ariko riteganya uko abakandida batanzwe n’amashyaka bagabana imyanya. Imyanya barayigabana igashira.

Amajwi 5% asabwa si igihamya ko uyagize yabona umwanya mu Nteko?

Imyanya bayongera se? Niba bavuze ko imyanya 53 igabanywa ku buryo bukurikira hakiyongeraho abagore, abafite ubumuga n’urubyiruko, bakongeraho undi w’ikirenga?

Umukandida wigenga agomba kuba afite aya [majwi] kandi niba bamushyizemo imyanya yagenewe imitwe ya politike iragabanyuka, cyangwa se imyanya y’abagore iragabanyuka. Ibyo ntibyigeze bivugwa.

Iyo babishyiramo tukamenya ko utsinze ahita ajyamo. Mu by’ukuri ibyo biri mu bica intege iyo itegeko ridafututse.

Mpayimana ahagaze he ku bibazo by’u Rwanda n’u Burundi?

Nkeka ko u Rwanda rudafitanye ikibazo n’u Burundi ahubwo u Burundi ni bwo twakomeje kumva buvuga ndetse nshima ko u Rwanda twabaye imfura ntitubisakuza cyane, ni ibintu by’ingenzi nshima tugomba gukomeza uyu murongo kuko guterana amagambo n’umuvandimwe ntabwo ari byiza kandi u Rwanda n’u Burundi ni igihugu dukwiye kugirana imibanire ya kivandimwe, kubera ko duhuje amateka inshuro 80%.

Ni yo mpamu mu gukemura ibibazo biduhangayikishije imbere, tugomba guhora tugenda umujyo umwe, ntabwo ari ukuvuga ko twabyumva kimwe byose ariko ntitubangamirane.

Iyo rero umwe ashatse kubangamira undi, ubangamiwe ntasakuze cyane nshima u Rwanda uko twabyitwayemo kandi n’imbere mu bihe biri imbere icyo nzaharanira gutsura ni ukugira ngo Abanyarwanda n’Abarundi tuzahore twumva ko kuba dufite amateka maremare dusangiye tugomba no kugira imyumvire igendanye ku bibazo byose bizaduhuza.

Uvuga iki ku mwanzuro w’u Burundi wo gufunga imipaka?

Nk’ikintu cyo gufunga imipaka byo uretse n’u Rwanda n’u Burundi, nta n’ikindi gihugu cya Afurika nifuriza gushyira mu byemezo byacyo kuko biba ari uguha agaciro abashyizeho imipaka kandi imipaka yashyizweho n’abakoloni bagamije n’ubundi guca abaturage mo kabiri. Ubwo rero nk’icyo kibazo baba bagipfuye, Rwanda ntuzakenere gufunga imipaka yawe n’ikindi gihuga, ni cyo nifuza.

U Burundi buvuga ko u Rwanda rugomba kohereza abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015. Ubivugaho iki?

Babaza ikibazo nabi. Ntabwo umuntu wese wahunze igihugu, igihugu yahungiyemo gihita kimwohereza hari inzira bicamo, hari amasezerano mpuzamahanga abigenga.

Aho kwijundika u Rwanda kubera icyo kibazo ahubwo wareba ukavuga uti ese aba bantu baba barahawe ubuhunzi bugengwa n’amasezerano mpuzamahanga? Ukijundika ayo masezerano aho kwijundika igihugu muturanye.

Kuko nta gihugu kitagira impunzi ni yo mpamvu hari amasezerano abigenga. Hariya rero mpamya ko hashobora kuba harimo kudasoma neza amategeko abagenga, simpamya neza ko u Rwanda arirwo ruyobewe ubwenge bwo kumenya niba abo bantu koko bagomba koherezwa gutya ngo ni uko umuntu abasabye.

Ndahamya ko icyo gishobora kuba ari ikibazo cyo kudasobanukirwa, ni kibazo cyabo na ho ku Rwanda impunzi zizaduhungiraho zose ntabwo tuzazigira abantu bacu tutabanje gusuzuma niba bikurikije amasezerano mpuzamahanga.

Uyu mugabo yavuze ko aramutse atowe, yakora ubukangurambaga bugamije nibura kugabanya umubaro w'imbyaro, umugore ntarenze abana batatu

Hanyuma ku mwuka mubi ugiye kumara imyaka itatu hagati y’u Rwanda na RDC, uhagaze he?

Ikibazo cy’u Rwanda na RDC twakizanywemo na Congo, tukizanwamo n’amahanga yumva ko u Rwanda na Congo bifitanye ikibazo.

Uko mbibona rero yaba Congo n’ayo mahanga, birengagiza amateka ya Congo n’u Rwanda n’u Rwanda aho bihurira. Icyo kibazo buri gihe bakireba bashingiye ku byo Congo ivuze. Ngo Abanyarwanda bashyigikiye M23, baza gusahura Congo, noneho amahanga akavuga ati ni gute twakemura iki kintu? Ni gute twabirukana?

Nyamara yaba ayo mahanga, cyaba n’icyo gihugu cya Congo barebye ngo ni gute uwo muntu witwa umunyarwanda muri Congo yaje kuba umunye-Congo? Byatangiye gute? Bagahita babona ko uwo munyarwanda w’Umunye-Congo abarimo bamurimo ntibashobora kumwiyambura.

Amateka ya Congo n’ay’u Rwanda aho bihuriye ni ho ikibazo gitangirira ariko ibyo ntibigeze babishyiramo ingufu, ngahamya ko mu minsi iri imbere ikintu tugomba gushyiramo ingufu ni ukuvuga ngo uko twiga amateka y’igihugu cyacu ni ko twanasaba biriya bihugu byose bikomeza gutunga agatoki u Rwanda kwigisha Congo amateka yayo ni ho bazabona aho ikibazo kiri.

Tuzabigiramo uruhare nibashaka, tuzabaha umusanzu wo kuyigisha ni cyo kintu kizatuma ibibazo bigabanyuka.

Uvuga iki ku masezerano u Rwanda ruherutse gusinyana n’u Bwongereza yo kwakira abimukira?

Hari n’ibindi byinshi cyane nifuza ko u Rwanda rwakomeza rugateraho imbere. Gufasha ibihugu by’i Burayi kwishakamo ibisubizo, ni ikintu nashimye cyane nzakomeza gushyigikira.

Ni ukuvuga nk’uko abazungu bakunze kuza muri Afurika ngo baje kudufasha kubera ubukene, mu kubaka imihanda yego bakaduteza imbere, aho natwe ubu tugeze dushobora kubafasha mu bibazo byabo. Ikibazo cy’ingutu rero kiba mu bihugu by’i Burayi ni ikibazo ngo baterwa n’abimukira ngo ntibabashaka.

Ku ruhande rumwe u Rwanda ni byiza rwose ko tugira urwo ruhare rwacu mu Isi rwo kwereka ibyo bihugu by’i Burayi ko natwe dushobora kubafasha mu buryo bushoboka bwose ariko tukabatega amatwi bakatwiyambaza, natwe tukabakoloniza reka mvuge gutyo.

Ntabwo ari amafaranga yabo dukeneye, ni ukubereka ko dukeneye kubafasha n’Abanyarwanda twese dukwiye kubyumva gutyo mbere yo kuvuga ngo iki, noneho ikindi umutima wo gufasha abantu bashaka igihugu, bashaka ubuzima kuwerekana byonyine ko mu Rwanda tuwufite ibyo na byo ni iby’ingenzi. Tugomba kubishyigikira kubera amateka n’urugendo tumaze kugenda ibintu by’ubuhunzi tukabica.

Abanyarwanda benshi baba mu mahanga batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakunze gushingira kuri icyo kibazo bavuga nabi u Rwanda kugira ngo koko u Rwanda rugaragare ko ari igihugu kidafite umutekano, kandi nyamara ari na yo ngingo ishimishije muri ariya masezerano ni uko kiriya gihugu cy’u Bwongereza cyashimye umutekano u Rwanda rugezeho.

Icyo bagikomeyeho, inzego z’ubucamanza zishaka kugisubiza inyuma ariko bo bakakigarukaho. Tugomba kugishyigikira rero tugasaba n’Abanyarwanda baba mu mahanga gushyigikira ko u Rwanda ari igihugu cy’umutekano, bashakishe impamvu Ahandi yo kubirwanya ariko gushyigikira u Rwanda uri umunyarwanda uri mu mahanga ndabisaba buri muntu wese.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe ukibona ute? Kugira ngo bigabanyuke bakwiye gufata imiti yo kuboneza urubyaro?

Oya. Imibare kugira ngo igabanyuke hakwiye gukaza umurego mu gufata ababibatera.

Muri buri mugabo wese hagomba kuba inyigisho zituma avuga ati ’nubwo mfite ubushobozi bwo gutera inda sinemerewe gutera inda umwana w’umukobwa utaragera igihe’, ingufu zigashyirwa mu kwigisha abagaba na ho abana b’abakobwa ibyinshi bikorwa birabahahamura, bakagira ngo ijuru ryaguye kandi akenshi biba byanditse mu buzima bwabo ko bizababaho umunsi umwe bazabyara umwana wabo wa mbere.

Uburyo bazaba barimo bwose tugomba guhita tubafata nk’umubyeyi wese usanzwe, tukamwigisha kwirinda kuzabyara uwa kabiri cyangwa uwa gatatu adafite ubushobozi, ariko ubwo buryo bwo kubimwigisha, niba ari imiti na yo icyo gihe yazagira impamvu kuko ubyaye umwe ugahita ufata imiti…tekereza uti ese nzabyara bangahe?

Ni yo mpamvu kuri iyo politike y’imibereho y’abaturage n’imyororokere njyewe nsaba ko Abanyarwanda bakwishyiramo umubare wo kubyara umwana akiri muto akavuga ngo njye nzabyara abana babiri cyangwa nzabyara abana batatu.

Mpayimana Philippe yishimira ko yagiriwe icyizere agahabwa umwanya muri Minisiteri y'Ubumwe

Wumva umunyarwanda akwiye kubyara abana bangahe?

Babiri uwa gatatu akaba ari irengayobora. Ni yo mpamvu n’iyo miti ikoreshwa kuyikoresha ku muntu utarabyara abo bana kwaba ari ukumuhemukira.

Uramutse utowe wabwira ababyeyi kutarenza abana batatu?

Ni byo nashyira imbere. Umuntu abikora ku bushake yabyigishijwe, ntabwo ubimutegeka ariko umusobanurira impamvu n’ingaruka kugeza ubwo biba umuco.

Ushyiraho uburyo bumufasha gutekereza neza, tuvuge nk’iyo miti kuyiha uwo mwana w’umwangavu, niba muri gahunda z’igihugu muvuga muti mukwiye kutarenza abana babiri ugatangira guha imiti ubyaye umwana umwe, ubwo se urumva atari wowe uba urimo kubusanya n’ingamba zawe? Ni yo mpamvu hagomba gufatwa icyemezo cyo kuvuga ngo duhitemo kwigisha imiryango yacu kutarenza babiri cyangwa batatu.

Ubushize wiyamamaza wakoresheje ingengo y’imari ingana iki?

Ugomba kubara igihugu gifite kilometero zingahe, ukava mu karere ukakarangiza, amezi abiri buri munsi ugaburira abantu, imodoka yawe ushyiramo lisansi, wishyura hoteli, urumva ko buri munsi ntibyarura ibihumbi 500 Frw cyangwa miliyoni.

Niba rero ufite iminsi 30 yo gukora icyo gikorwa teganya ari muri miliyoni nka 15 Frw nibura ariko simvuze ko utazifite utatangira kuko ushobora gutangirana miliyoni 5 Frw, byagera hagati ukagenda ubona inkunga z’abantu ukazarangiza igikorwa cyawe neza.

Ni hahandi mwagiye mubona bavuga bati yashoboye kugera aho yateganyije hose cyangwa ntiyashoboye kuhagera. Njyewe icyanshimishije ni uko 90% by’ahantu nari nateganyije kwiyamamariza hose narahageze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .