00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutamenya cyangwa kwinangira: Australia ikomeje kuba urubuga rwo kwidegembya ku bakekwaho Jenoside

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste, Urinzwenimana Mike
Kuya 20 April 2024 saa 10:06
Yasuwe :

Australia ni kimwe mu bihugu bikigaragaramo ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye ndetse byiyongeraho ko hari n’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bamaze kubona ubwenegihugu bidegembya nyamara cyarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana Jenoside.

Hamaze iminsi bimwe mu binyamakuru byo muri Australia bikoze inkuru icukumbuye igaragaramo amashusho ya Froduald Rukeshangabo, umwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akebaguza mu muhanda wo muri Australia.

Amakuru agaragaza ko Rukeshangabo yageze muri Australia mu 2009 nk’impunzi, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa ubwenegihugu, ndetse ubu bivugwa ko atuye i Brisbane.

Uyu mugabo wari umugenzuzi w’amashuri mbere ya Jenosiede yakorewe Abatutsi, ashinjwa kugira uruhare rwo kwica Abatutsi barenga 500 i Ngoma barimo kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Bizimungu n’abandi benshi.

Alphonse Hategekimana wemeye icyaha agasaba imbabazi akaza gufungurwa, yavuze ko yakubise Bizimungu anogonorwa na Rucyeshangabo.

Mu buhamya bwa Hategekimana avuga ko no kumukubita yabikoze icyo gihe abitegetswe na Rukeshangabo.

Ati “Niba twarakoreye icyaha hamwe kandi akaba ari we wari umuyobozi nkaza guhanwa njyenyine, ntawe bitababaza.”

Mu 2007 nibwo Inkiko Gacaca zahanishije Rukeshangabo igifungo cy’imyaka 30 adahari.

Inyandiko igaragaza igihano Urukiko Gacaca rwakatiye Rukeshangabo, yerekana ko yahanishijwe igifungo cy’imyaka 30, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi, gukurura imirambo no kuyitwika.

Ku rundi ruhande mu 2017, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze inyandiko y’ikirego kigaragaza uruhare rwa Munyaburanga Célestin muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunasaba ko atabwa muri yombi. Uyu bivugwa ko atuye i Canberra muri Australia.

Munyaburanga yari atuye muri Komine Kigoma, Segiteri Kivumu, Selire Kivumu hahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama ariko ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Yari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cy’i Hanika mu Karere ka Nyanza. Bivugwa ko mu gihe cya Jenoside uyu mugabo yagize uruhare mu kuyobora ibitero no gushyiraho bariyeri zaguyeho Abatutsi benshi muri aka gace.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwohereje muri Australia inyandiko imwe ikubiyemo ikirego cyo guta muri yombi ukekwaho icyaha cya Jenoside ndetse ngo baracyakomeza gukorana na bo kugira ngo abakekwaho ibyaha bya Jenoside batabwe muri yombi.

Ati “Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru rukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’ubutabera zo muri Australia nk’uko dusanzwe dukorana n’izindi nzego z’ubutabera ku Isi hose.”

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye aherutse gutangaza ko nibura buri kwezi bakira amatsinda abiri y’abantu baba bashaka amakuru arambuye y’abantu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko aba bagabo bagaragara mu mihanda ya Australia, ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwari bwarageze mu Rwanda bushaka amakuru ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside bahihishe.

Umushinjacyaha Serge Brammertz wa IRMCT, ubwo yari mu Rwanda muri Werurwe 2024, yavuze ko “abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bari guhinduka urubyiruko [...] dufite amahirwe muri iyi myaka yo kugira izindi manza ziburanishwa.”

Australia igomba kubaburanisha cyangwa ikabohereza mu Rwanda

Australia yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside mu 1949, bivuze ko yiyemeje kuburanisha buri wese ugikekwaho uri ku butaka bwayo.

Iyo igihugu kimaze gushyira umukono ku masezerano kirayemeza, akajya mu mategeko yacyo akabona gutangira kubahirizwa.

Me Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi mu manza z’abaregwa ibyaha bya Jenoside mu Bufaransa no mu Bubiligi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano bisaba ko igihugu gishyiraho amategeko ahana ibyo byaha kugira ngo azabashe kujya mu bikorwa.

Ati “Amasezerano ntabwo ari yo ahana abantu, abantu bahanwa n’amategeko y’igihugu. Amasezerano ategeka ibihugu gushyiraho amategeko ahana Jenoside, agategeka ibihugu gucira imanza abo bantu, cyangwa kubohereza bagacirwa imanza mu gihugu bakoreyemo Jenoside cyangwa mu rukiko mpuzamahanga.”

“Amasezerano mpuzamahanga yo guhana no gukumira Jenoside, iyo igihugu kimaze kuyashyiraho umukono, kirayemeza noneho akajya mu mategeko yacyo. Atangira gushyirwa mu bikorwa guhera icyo gihe yinjiriye mu mategeko y’igihugu.”

Australia yasinye Amasezerano Mpuzamahanga yo Gukumira no Guhana icyaha cya Jenoside mu 1948, iyinjiza mu mategeko yayo mu 1949, ariko hagiyeho amategeko ahana iki cyaha mu 2002.

Gisagara ati “[Australia] na yo isabwa nk’ibyo ibindi bihugu byose bisabwa. Igomba gushyiraho amategeko ahagije kugira ngo abantu bari muri icyo gihugu bakoze Jenoside bakurikiranwe, niba amategeko itayafite ikaba itegetswe kubohereza mu gihugu bakoreyemo Jenoside ari ho mu Rwanda kugira ngo babe ari ho baburanishirizwa.”

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Rwanda buvuga ko bwizeye ko n’aba bakekwa bari muri Australia bazatabwa muri yombi ubutabera bugatangwa.

Rukeshangabo ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aridegembya muri Australia nyamara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .