00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yagabye ibitero simusiga kuri Israel, Amerika n’ibihugu by’inshuti byatabaye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2024 saa 06:49
Yasuwe :

Igisirikare cya Israel cyashwanyagurije mu kirere nyinshi muri drones za Iran zagabye ibitero mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, aho Iran yatangaje ko iri kwihimura ku bitero by’iterabwoba byagabwe kuri ambasade yayo muri Syria bigashinjwa Israel.

Imiborogo y’intabaza ziburira abaturage niyo iri kumvikana hirya no hino muri Israel, mu gihe igisirikare cya Israel gifatanyije n’ingabo z’a Amerika, U Bwongereza na Jordanie biri kurasa indege za drones zoherejwe kugaba ibitero kuri Israel.

Iki gitero cy’ingabo za Iran cyiswe ‘True Promise’ cyangwa se ‘Isezerano nyaryo’, Iran yavuze ko kigamije guhana Israel ku gitero cyagabwe kuri ambasade yayo muri Syria, kigahitana abasirikare barindwi.

Byafashe amasaha ngo drones n’ibisasu Iran yohereje muri Israel bigereyo, dore ko hagati y’ibihugu byombi harimo intera y’ibilometero bisaga 2300.

Israel isa n’ikomerewe mu by’umutekano dore ko uretse Jordanie, ibindi bihugu byose bituranye nka Iraq, Syria, Liban, Arabie Saoudite, Yemen na Iraq bitayicira akari urutega kubera ibitero byayo muri Gaza no kudaha ubwigenge Palestine.

Kurikira uko byifashe muri Israel

Kwari uguhana Israel, ntabwo intambara izakomeza

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Major General Mohammad Bagheri, yatangaje ko igitero cya drones igihugu cye cyagabye kuri Israel mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru, cyari kigamije kwihorera ku bitero bivugwa ko Israel yagabye kuri Ambasade ya Iran muri Syria. Uyu musirikare yashimangiye ko nta gahunda yo gukomeza intambara kuri Israel ihari.

Major General Mohammad Bagheri yavuze ko “Leta ya Israel yarenze umurongo utukura ku rwego bitari kwihanganirwa. Iki gikorwa cya gisirikare turabona ko cyatanze umusaruro kandi cyarangiye kuri twe, nta ntego dufite yo kugikomeza.”

Iran ishinja Israel kuba yaragabye igitero cyo mu kirere kuri Ambasade yayo muri Syria mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse kigahitana umusirikare mukuru wa Iran.

Ibitero bya Iran kuri Israel byamaze amasaha atanu

Bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko ibitero bya Iran kuri Israel byamaze amasaha atanu, bivuze ko amasaha atanu yashize ibisasu n’ikoranabuhanga by’ubwirinzi bya Israel n’ibihugu by’inshuti biri kugerageza gushwanyaguza drones n’ibisasu byoherejwe na Iran.

Amerika yatangaje ko kuba ibisasu bya Iran byose byashwanyagujwe bigaragaza intsinzi n’icyizere ko Israel irinzwe nubwo igoswe n’ibihugu byinshi bitavuga rumwe.

Amerika yari imaze iminsi yohereje mu Burasirazuba bwo hagati ubwato bw’intambara ndetse n’ibisasu bihanura ibindi bikiri mu kirere, nyuma y’uko Israel yinjiye mu ntambara na Hamas, ibihugu by’Abarabu bigahigira kwihimura.

Izo ntwaro kandi zari zagiye kurinda ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari rya Amerika na Israel biri mu Burasirazuba bwo hagati, bimaze iminsi byibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba iterwa inkunga na Iran.

 7:40: Ubwami bwa Jordanie bwatangaje ko bwafunguye ikirere cyabwo nyuma yo kugifunga mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, biturutse ku bitero bya drones n’ibisasu birasa kure Iran yohereje muri Israel.

 7:35: Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumije inama ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7), yo kwigira hamwe uburyo bwo gufasha Israel mu bya dipolomasi, bagahangana na Iran.

Bivugwa ko Iran cyangwa bamwe mu bayobozi bayo bashobora gufatirwa ibihano nka bumwe mu buryo Amerika ikoresha ishaka guca intege uwo batavuga rumwe.

Iran yohereje drones zisaga 300 muri Israel

 7:30: Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari yatangaje ko Iran yohereje indege zitagira abapilote (drones) zisaga 300-500 muri Israel, gusa ashimangira ko nibura ku kigero cya 99% zahanuwe.

Mu byoherejwe kandi harimo ibisasu biraswa kure harimo n’ibyaguye ku butaka bwa Israel, byangiza ikigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu kirere.

Hagari yavuze ko nyinshi muri drones zahanuwe zitaragera mu kirere cya Israel.

Intandaro y’Urwango hagati ya Israel na Iran

Tariki 2 Mata nibwo ambasade ya Iran muri Syria yagabweho igitero, cyahitanye abasirikare bakuru barindwi bo mu mutwe ‘Aba-Kurds’ ushinzwe ubutasi n’intambara zidasanzwe mu gisirikare cya Iran.

Icyo gitero cyashinjwe Israel, maze Iran ivuga ko byanze bikunze izihorera inasaba amahanga kubyamagana kuko kugaba igitero kuri ambasade ntaho bitaniye no kukigaba ku gihugu.

Muri rusange icyo gitero cyahitanye abantu 11 barimo abanya-Iran umunani, abanya-Syria babiri n’umunya-Liban umwe.

Ibyishimo byari byose i Tehran muri Iran nyuma y'uko indege zigabye ibitero muri Israel zari zimaze guhaguruka

Kurebana ay’ingwe hagati y’ibihugu byombi byatangiye mu 1979 ubwo muri Iran habaga impinduramatwara, hakajyaho ubuyobozi bushya busimbura ubw’umuryango w’aba Pahlavi wari umaze imyaka n’imyaka uyobora Iran.

Mbere y’uwo mwaka, umubano wa Israel na Iran wari umeze neza ndetse Iran iri mu bihugu bya mbere byemeye Israel nk’Igihugu.

Mu 1979 ubwo Ayatollah Ruhollah Khomeini yajyaga ku butegetsi muri Iran, imibanire yarahindutse kuko yaje afite imyumvire y’uko Israel ariyo soko y’ibibi byose mu Burasirazuba bwo hagati. N’ikimenyimenyi, Iran ivuga ko Amerika ari ‘Sekibi Mukuru’ mu gihe Israel ifatwa nka ‘Sekibi muto’.

Imyaka isaga 40 irashize ibihugu byombi birebana ay’ingwe ndetse Iran yagiye ishinga indi mitwe mu bihugu byegeranye na Israel igamije kuyizengereza nka Hezbollah muri Liban, Aba-Houthis muri Yemen, Hamas muri Gaza n’indi.

Iran ivuga ko izaruhuka ari uko Palestine ibaye igihugu cyigenga naho Israel ikavaho kuko bayifata nk’igihugu cy’amahanga cyigaruriye ubutaka bw’abanya-Palestine.

Leta ya Iran yaburiye Amerika kutivanga mu ntambara ya Israel

 7:10: Ambasade ya Iran muri Loni yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitaza ntiyivange mu bitero byagabwe kuri Israel, ngo kuko ari ibihano ku gitero giherutse kugabwa kuri ambasade yayo muri Syria.

Iyi ambasade yaciye amarenga ko Iran ishobora kuba nta bindi bitero ishobora kugaba kuri Israel.

Bavuze ko Israel niyibeshya igakora andi makosa, bizaba bibi cyane igahabwa isomo. Amerika yasabwe kutabyivangamo ngo kuko ari ibibazo biri hagati ya Israel na Iran gusa.

 7:00: Ibihugu byamaganye igitero cya Iran

Nyuma y’amasaha make Iran igabye ibitero bya drones na misile bya Iran kuri Israel, abayobozi batandukanye ku Isi byamaganye icyo gitero, bigaragaza ko kidakwiriye kabone nubwo ibyo bihugu bisanzwe bidacana uwaka.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko biteguye kurwana n’uwo ari we wese uzabarwanya.

Ati “Ni ihame kur twe, uzaturwanya tuzamurwanya, tuzatiraba igihe cyose tugabweho igitero kandi tubikorane imbaraga nyinshi n’umuhate”.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasabye ibihugu byombi kwirinda ikintu cyose cyatuma bigana mu ntambara, ahubwo bigashaka uko amakimbirane bifite akemurwa mu bihaniro.

Guteres yavuze ko Isi nta bushobozi bundi ifite bwo kurwana indi ntambara ziyongera ku zihasanzwe.

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz yamaganye igitero cya Iran kuri Israel, avuga ko bakora ibishoboka byose bagafasha Israel kirwanaho.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangiye gukurikirana iby’iki gitero bikimara gutangazwa ko drones za Iran zahagurutse zerekeza muri Israel. Ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko inzego z’umutekano za Amerika ziri guha amakuru y’ako kanya Biden, kandi ko yavuganye kuri telefone na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, Amerika ikamwizeza ubufasha bwose bushoboka.

Minisiteri y’Ububani n’amahanga y’u Bushinwa yasabye ko ibihugu byombi bihagarika imirwano, kuko ayo makimbirane ashobora kwadukira akarere ko mu Burasirazuba bwo hagati kose.

U Bushinwa bwatangaje ko byose intandaro yabyo ari imirwano imaze iminsi muri Gaza, busaba ko hashyirwa mu ngiro umwanzuro wa Loni wemeza ko Palestine ari igihugu cyigenga kugira ngo imvururu muri ako gace zihagarare.

 6:40: Ibihugu byinshi byo mu Burasirazubabwo hagati nka Jordanie, Iraq, Liban na Israel byafunze ikirere cyabyo, mu kwirinda ko cyaba inzira y’ibitero byaba ibya Iran cyangwa Israel iramutse yihimuye. Bivuze ko nta ndege za gisirikare cyangwa izindi zose zahanyura.

Uko gufunga ikirere kandi byatumye zimwe muri sosiyete zitwara abagenzi mu ndege nka United Airlines ihagarika ingendo eshatu yari ifite kuri iki Cyumweru zerekeza mu Burasirazuba bwo hagati.
Amerika yashwanyaguje ibisasu bisaga 70 bya Iran

 6:35: Inzego z’umutekano za Amerika zatangaje ko zashwanyaguje drones zisaga 70 n’ibisasu bya misile byarashwe na Iran byerekeza kuri Israel.

Ikarita igaragaza ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati

Igisirikare cya Amerika kivuga ko cyateguye ikoranabuhanga ryacyo rishwanyaguza ibisasu bikiri mu kirere, bigamije guha umusanzu Israel isanzwe ari inshuti yayo mu Burasirazuba bwo hagati.

Amerika yashwishurije Israel ko itazayifasha kurwana na Iran

 6:10: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuganye kuri telefone na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amubwira ko nta gahunda yo gufasha Israel kwihimura kuri Iran binyuze mu ntambara.

Abasesenguzi bavuga ko Amerika idashaka kwisanga mu ntambara nyinshi kuko bishobora kuyigora kuzirwana, aho isanzwe iri gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya kandi ikaba imaze amezi atandatu ifasha Israel kurwana na Hamas muri Gaza. Israel kandi imaze igihe irwana n’aba-Houtis bo muri Yemen ndetse n’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban.

Ikirere cya Israel cyaraye gisimburanwamo ibisasu bijya gushwanyaguza drones n'ibisasu bya Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .