00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriwe na Perezida mushya wa Sénégal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 April 2024 saa 09:41
Yasuwe :

Perezida mushya wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata nyuma y’umuhango wo kurahira kwa Perezida Diomaye, wasimbuye ku butegetsi Macky Sall.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bivuga ko Dr Ngirente yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Sénégal akamugezaho ubutumwa bwihariye n’impano yagenewe na Perezida Kagame.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

Dr Ngirente yashyikirije Diomaye ubutumwa bwa Perezida Kagame
Dr Ngirente yaganiriye na Perezida Diomaye wa Sénégal
Dr Ngirente yashyikirije impano Perezida Diomaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .