00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasubije RDC yongeye kugaragaza ko FDLR itabaho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 April 2024 saa 03:20
Yasuwe :

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko biteye impungenge kubona abayobozi batandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje kugaragaza ko umutwe w’iterabwo wa FDLR ari urwitwazo utakibarizwa muri icyo gihugu.

Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku kiganiro Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula uherutse gukorana na France24, agashinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo byose igihugu cye kiri guhura nabyo.

Mu butumwa yatangaje binyuze ku rubuga rwe rwa X, Alain Mukuralinda yagaragaje ko ibyatangajwe na Minisitiri Lutundula bisa n’ibitesha agaciro inzira y’amahoro ya Nairobi na Luanda zemejwe ariko igihugu cye kikaba gikomeje kubitesha agaciro.

Mukuralinda yagaragaje ko ibyo bishingiye ku kuyobya uburari kwa guverinoma ya RDC idashaka kugira byinshi ikora ku kibazo nyamukuru birebana n’umutwe wa FDLR.

Ati “Ubu buryo bugaragaza imyizerere mibi, bwabaye akamenyero mu bayobozi ba RDC. bagamije kuyobya uburari ku bibazo nyamukuru, bishingiye ku kuba FDLR iri hariya, ikaba idahungabanywa, igakwirakwiza imvugo z’urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwicanyi muri RDC.”

Yakomeje ati “N’ubwo bimeze bityo ariko, Minisitiri Lutundula avuga ko uyu mutwe w’iterabwoba ari “urwitwazo rw’u Rwanda”, akagera aho abaza ati “muwutwereke natwe tuwuhashye”.

U Rwanda ruhora rusaba ubuyobozi bwa RDC kwitandukanya n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jeniside yakorewe Abatutsi no kuwirukana ku butaka bwayo bukinangira ahubwo bukarushinja gutera inkunga umutwe wa M23.

Mukuralinda yakomeje agaragaza ko nubwo Lutundula avuga atyo, hari raporo z’impuguke y’Umuryango w’Abibumbye mu bihe binyuranye zagaragaje ko ingabo za RDC (FARDC) zitera inkunga FDLR, zikayiha intwaro bakanafatanya ku rugamba.

Yashimangiye ko biteye impungenge kubona abayobozi b’icyo gihugu bakomeje gutsimbarara ku bidafite ishingiro.

Yashimangiye ko impamvu bakomeje kubitsimbararaho ari uko bashaka gukomeza guhisha ugutsindwa kwabo mu kurindira abaturage umutekano.

Ati “Biteye impungenge kumenya ko abayobozi ba RDC bakomeje gutsimbarara mu mvugo zabo zikomeje, zidafite ishingiro cyangwa ibikorwa bifatika. Bagamije gukomeza guhishira ugutsindwa kwabo nk’abayobozi ba Politiki badashoboye guharanira umutekano w’abaturage babo.”

Yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye amasezerano y’inzira z’amahoro ya Nairobi na Luanda, asaba ko imvururu zo mu Burasirazuba bwa Congo zakemurwa mu mahoro.

Alain Mukuralinda yashimangiye ko biteye impungenge kubona abayobozi ba RDC bakomeje gutsimbarara kuri FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .