00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti wa Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo ku ntambara zashegeshe u Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 9 April 2024 saa 11:54
Yasuwe :

Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yatangaje ko bibabaje kubona abasirikare ba SADC by’umwihariko ab’igihugu cye bapfira mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara umuti w’ikibazo usanzwe uhari, ari uwo gukurikiza imyanzuro yemeranyijweho n’ibihugu byombi.

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kuri uyu wa 8 Mata 2024 watangaje ko abasirikara batatu ba Tanzania n’umwe wa Afurika y’Epfo baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro bari barimo mu Burasirazuba bwa RDC aho bahanganye n’umutwe wa M23.

Muri Gashyantare kandi hari hapfuye abandi babiri ba Afurika y’Epfo.

Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo hagati ya 1999 na 2008 yabwiye SABC ko bitari bikwiye kohereza Ingabo za SADC muri RDC kuko hari inzira zashyizweho zo gukemura ibibazo biriyo kandi zemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC.

Mbeki yavuze ko inzira yonyine yakemura ibibazo bimaze imyaka irenga 25 mu Burasirazuba bwa RDC ari ugukurikiza imyanzuro ibihugu byombi byashyizeho umukono.

Ati “Ku bwanjye navuga ngo reka twongere turebe ku myanzuro isanzwe ihari, tuvuge ngo Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC bagomba kuyikurikiza.”

“Ntiwakemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC ukoresheje intwaro, ntibyashoboka. Wakoherezayo abasirikare ariko nyuma abaturage bazapfa ariko ntibizakemura ikibazo, mbabajwe no kumva aba bantu bo muri Afurika y’Epfo bapfa kimwe n’abo mu bindi bihugu.”

Yagaragaje ko Ingabo za SADC n’izindi ziri muri RDC zikwiye kuvanwa mu bice zirimo zigatandukanywa n’aho M23 iri ku buryo imirwano ihagarara, hakabona gushakishwa ibisubizo mu nzira za Politike.

Ati “Duhagarike gukoresha imbaraga z’igisirikare. [Abasirikare] barahari ni byo ariko reka tubahagarike ntihongere kubaho uburyo bwo kurwana kuko imirwano iraza kubyara imfu z’abantu bazira ubusa. Reka tubatandukanye ku buryo buri ruhande rujya kure cyane y’urundi hanyuma dusakishe igisubizo cya politike.”

“Nzi neza ko Perezida Ramaphosa ashyize imbaraga mu gushaka igisubizo mu buryo bwa politike […] Gushaka igisubizo cya politike ni ngombwa cyane ariko ntekereza ko ikintu cyose gishobora kurangira habayeho urupfu rw’abasirikare gikwiye guhagarikwa. Ntibikenewe kuko turi gutwara ubuzima bw’abantu mu bintu bidafite impamvu zifatika.”

Perezida Ramaphosa wari mu Rwanda tariki 7 Mata 2024, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda bemeranyije ko ari gombwa ko haboneka amahoro mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo aka karere karusheho gutera imbere.

Ati “Ibikorwa biri kuba bishobora guhungabanya u Rwanda, bikozwe n’umutwe wa FDLR. Hari imitwe myinshi ikorera muri iki gice. Twemeranyije ko igisubizo cy’amahoro cya politiki ari bwo buryo bwiza ku bikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose.”

“Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki”

Imyanzuro ikemura ikibazo yemeranyijweho kera

Thabo Mbeki asanzwe abona ko ikibazo cyatumye umutwe wa M23 urwanya Leta ya RDC cyavutse ubwo Mobutu Sese Seko yamburaga Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ubwenegihugu, bagenzi babo bagatangira kubirukana.

Yavuze ko mu 2002 ibihugu byombi byemeranyije ku guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo ariko amasezerano atigeze yubahirizwa.

Ati “Hasinywe amasezerano y’ubwumvikane, ikibazo ni uko atashyizwe mu bikorwa, ariko ntibigeze bayahakana. Iyo ni intango y’igisubizo mu buryo bwa politike. Byemeranyijweho hagati y’ibihugu byombi, abakuru b’ibihugu byombi barasinya, kandi Koffi Annan wari uyoboye Loni yari abihagarariye ndetse twasinye nka Afurika y’Epfo tubishyigikiye kuko icyo ngihe nari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

“Hari imyanzuro yumvikanyweho isanzwe ahari ahubwo igikenewe ni ukuyishyira mu bikorwa. Icyo ni igisubizo mu buryo bwa politike kandi ni cyo gisubizo cyonyine gihari cyakemura ikibazo nta bundi buryo. Ni yo mpamvu abakuru b’ibihugu bemeye kuza bagasinya ayo masezerano y’ubwumvikane ngo haboneke umwanzuro mu buryo bwa politike wo gukemura ikibazo.”

U Rwanda rwatangaje kenshi ko rushyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda ikemura ibibazo by’intambara muri RDC ariko Perezida Tshisekedi we yaranangiye akoresha ingabo za SADC, iz’u Burundi, Abacancuro ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ufatanya n’ingabo za Leta kuri uru rugamba.

Thabo Mbeki wayoboye Afurika y'Epfo yavuze ko ingabo ziri muri RDC zikwiye guhagarika imirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .