Umukuru w’Igihugu yabitangarije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] nyuma y’umukino wa 1/4 wo kwishyura wahuje aya makipe y’i Burayi, yombi ahuriye ku kuba afitanye ubufatanye n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo.
Igitego cya Joshua Kimmichi ku munota wa 63, cyafashije Bayern Munich gutsinda Arsenal 1-0 mu mukino wo kwishyura, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino ibiri ya 1/4.
Ubwo uyu mukino wari urangiye, Perezida Kagame yagize ati "Nubwo bavuyemo, baracyari ikipe yanjye -#Arsenal. Mwishyuke - #FCBayernM.!!!"
Even when they bow out they are still my Club- #Arsenal. Congratulations- #FCBayernM.!!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) April 17, 2024
Gutsindwa uyu mukino byatumye Arsenal itagera ku nzozi zayo zo kongera gukina 1/2 cya UEFA Champions League iheruka kugeramo mu 2009.
Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ndetse na Royal FM tariki ya 1 Mata 2024, Perezida Kagame yari yavuze ko abona Arsenal ifite amahirwe yo kuba yakwegukana Premier League iheruka mu 2004 no kuba yatwara Champions League ku nshuro ya mbere.
Icyo gihe yagize ati "Amahirwe [yo gutwara Premier League] arahari, ibyo umuntu atamenya ni Champions League, ariko na yo arahari. Urebye aho bageze n’ukuntu bahageze, n’ukuntu bakina muri English Premier League, hari amahirwe, aragaragara."
Nyuma yo gusezererwa muri Champions League, Arsenal irakomeza guhatanira Igikombe cya Premier League aho kuri ubu, yo na Liverpool zirushwa amanota abiri na Manchester ya mbere mu gihe habura imikino itandatu.
Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.
Ku wa 3 Gicurasi 2014, Ikipe ya Arsenal yamugeneye impano azishyikirizwa na Tony Adams wahoze ari kapiteni wayo.
Tony Adams yatangaje ko iyi kipe yamugeneye umupira wo gukina wa Arsenal, imuha imipira itatu yo kwambara ya Arsenal hariho umwe uriho amazina ye na nimero imwe.
Mu 2007 ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, umutoza Arsène Wenger [watozaga Arsenal] yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu kumushimira.
Muri Gicurasi 2021, Wenger kuri ubu ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FIFA, yahaye Perezida Kagame umupira w’iyi kipe yahoza atoza, ubwo yari yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) i Kigali.
Umukuru w’Igihugu ajya yitabira kandi imwe mu mikino ya Arsenal kuri Emirates Stadium.
Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!