Uyu muyobozi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024 APR FC imaze gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Yatangaje ko yishimiye kwegukana igikombe cye cya mbere nk’Umuyobozi wa APR FC.
Ati “Ni ibintu bishimishije cyane kuba ntwaye igikombe cya mbere nka Chairman w’Ikipe ikomeye. Ndashimira abakinnyi n’abatoza kuko nibo bantu bakomeye kuri twe.”
Karasira yavuze ko wari umwaka ugoye cyane ko abatoza bari bashya na bamwe mu bakinnyi.
Ati “Ni urugendo rutari rworoshye kuko twatangiye Shampiyona ikipe ari nshya mu buyobozi, abatoza n’abakinnyi bamwe ku kigero cya 30%. Icyo turusha andi makipe ni ugushyira imbaraga mu mukino kuko no kunganya iwacu umwuka aba ari mubi ntabwo twakira intsinzwi.”
APR FC ni ikipe y’ubukombe mu Rwanda bigaragazwa n’ibikombe 22 imaze kwegukana. Icyakora biracyagoye kugaragaza ubukana ku ruhande mpuzamahanga kuko buri gihe isezererwa itarenze umutaru.
Abajijwe uko bari kwitegura n’intego bazajyana mu Mikino Nyafurika mu mwaka utaha, Chairman yavuze ko bakiri kubaka ikipe.
Ati “Turacyubaka. Uyu mwaka twinjiye muri politiki twari tumaze imyaka 11 tutarimo. Ntekereza ko ari urugendo turimo bivuze ko hari ibitari byiza twibonyemo ari nabyo tuzagenda dushakisha dukosore aho dufite intege nke bityo tuzahagararire igihugu neza APR FC yongere igire izina yahoranye yubashywe.”
Ni ubwo yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse ataratsindwa, Umutoza Thierry Froger ni kenshi yagiye agaragarizwa n’abafana ko batishimiye imikinire ye ndetse ntibanatinye kumusabira kwirukanwa.
Uyu mutoza kandi ari mu mpera z’amasezerano ye cyane ko umwaka yasinye ugomba kurangira.
Karasira yavuze ko ibya Thierry Froger bizasobanuka nyuma ya shampiyona bamaze kwicara ku meza bakareba umusaruro we.
Ati “Umutoza turikumwe nawe. Nyuma ya shampiyona tuzicara ku meza turebe niba umusaruro twamushakagaho yarawugezeho. Ibindi (bivugwa) ntekereza ko haba harimo n’amarangamutima. Ugomba no kwibaza niba waramuhaye abakinnyi beza yakabaye afite. Rero umutoza aragufasha ariko nawe hari ibyo ugomba gukora.”
Uyu muyobozi yasoje avuga ko batangiye kurambagiza abakinnyi bifuza kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Ati “Iyo umwaka urangiye hari abasoza amasezerano haba ku bakinnyi ndetse n’abatoza. Gushakisha abakinnyi tubirimo ariko ntabwo birarangira gusa aho uvuze (Tanzania) ntabwo tuzajyayo.”
APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona habura imikino itatu ngo irangire, mu mikino isigaje harimo uwo izakina na Gasogi United, Gorilla FC na Amagaju FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!