Ni ibigaragazwa n’ubusesenguzi bw’Ikinyamakuru The Guardian cyashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mata 2024, cyakoze cyifashishije imibare yo mu mwaka wa 2022-23 y’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza (National Health Service).
The Guardian kandi igaragaza ko abagore b’abirabura bibasirwa n’uburwayi butuma umugore utwite yibasirwa n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru ndetse no kwiyongera kwa ‘Protein’ mu nkari (Pre-eclampsia) ku kigero cya 26%.
Ni imibare iri hejuru ugereranyije nuko abagore batwite mu Bwongereza hose bibasirwa nubwo burwayi ku kigero cya 5%. Pre-eclampsia igira ingaruka ku bagore 6% mu baba batwite ku Isi yose ndetse igahitana ibihumbi 70 muri bo buri mwaka. Iyi ndwara kandi inagira uruhare mu mfu z’abana ibihumbi 500 baba bataravuga.
Iri sesengura kandi rigaragaza ko ababore b’abirabura iyo batwite, abana batwite baba bafite ibyago byikubye kabiri byo gupfira mu nda igihe cyo kuvuka kitaragera ukurikije uko bigenda ku bazungu.
Umuyobozi wungirije wa Royal College of Obstetricians and Gynaecologists (RCOG), ubarizwamo abaganga b’inzobere mu kwita ku buzima bw’abagore n’abana, Prof Asma Khalil, avuga ko iki kibazo gitizwa umurindi n’ibyiganjemo ivangura rishingiye ku ruhu rikorerwa abirabura rinagaragara no mu rwego rw’ubuvuzi.
Agaragaza kandi ko hakenewe uruhare rw’inzego zitandukanye zirimo n’iza leta mu kurandura icyo kibazo kuko abaganga batabyishoboza bonyine, hakitabwa no ku guteza imbere gahunda zirimo izihindura imyumvire benshi bagifite ku birabura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!