00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamigabane ba INTERHOUSE Ltd bashyize ku isoko igorofa bafite i Kigali

Ni igorofa riherereye ku muhanda uva Kacyiru ugana ku Kinamba rishobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye byaba iby’ubucuruzi, gucumbikira abantu, abashaka gushyiramo ibiro n’ibindi.

Abifuza kugura iyo nyubako bemerewe kuzisura buri munsi mu masaha y’akazi kuva ku wa 01-20 Nzeri 2023 mu masaha y’akazi.

Imirimo yo kugurisha iyo nzu izaba ku wa 20 Nzeri 2023 saa 11h00 z’amanywa ndetse uwiyemeje kuyigura atanga ibahasha igaragaza umwirondoro we wuzuye.

Iyo bahasha igomba kuba irimo kandi kopi y’indangamuntu n’iy’icyangombwa gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB cyangwa iy’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi, RICA.

Ushaka kugura inzu kandi agaragaza igiciro cye mu magambo no mu mibare, gifite agaciro k’iminsi 150 (validite de l’offre) giherekejwe n’ingwate y’ipiganwa yatanzwe na banki cyangwa ikigo cy’umwishingizi byemewe, ifite na yo agaciro k’iminsi 150 (validite de guarantie).

Iyo ngwate igomba kuba yanditse kuri INTERHOUSE Ltd ndetse iriho miliyoni 5 Frw, amabahasha y’abapiganwe akazafungurwa ku wa 20 Nzeri 2023 saa 11h00 z’amanywa.

Abanyamigabane ba INTERHOUSE Ltd bavuga ko bafite uburenganzira bwo kwanga igiciro kiri munsi y’icyagenwe bakemeza ko abatanze ikiri hejuru ari cyo kizakirwa, bakagaragaza ko ushaka andi makuru yahamagara kuri 0788504298, 0788504592 cyangwa 0788300759.


Special pages
. . . . . .