00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Techno Market yagabanyije ibiciro kubazayigana muri Tour du Rwanda 2024

Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), Techno Market, ryagabanyije 5% ku biciro ku bazayigana mu gihe cya Tour du Rwanda 2024.

Techno Market yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya gatanu. Kuva icyo gihe yishimira intambwe imaze gutera mu kwegera no kwegeraza abaturarwanda serivisi aho baherereye hose mu gihugu, binyuze muri Tour du Rwanda no gufatanya na yo mu kubashimisha.

Kuri iyi nshuro, iri capiro ryagabanyije 5% ku biciro ku bazayigana mu gihe cy’irushanwa. Ni mu gihe kandi muri serivisi itanga yongeyemo Business Card ikoresha ikoranabuhanga, aho ushobora gutanga amakuru binyuze mu kuyikoza kuri telefoni igezweho (Smartphone) bitabaye ngombwa ko utanga iri ku rupapuro nk’uko bisanzwe.

Techno Market kandi niyo ikora ibikoresho byifashishwa n’abitabira Tour du Rwanda nk’ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza, imitaka n’ibindi.

Mu bushobozi n’uburambe bwa Techno Market ifite serivisi nziza kandi zizewe ibifashijwemo n’imashini zigezweho harimo izishobora gusohora ibitabo birenga 140 mu munota umwe n’indi yitwa ‘offset’ ishobora gukora brochures ibihumbi bitanu mu isaha imwe gusa, hamwe n’abakozi b’abanyamwuga.

Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage. Zimwe muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko z’ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing).

Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n’ibikoresho byifashishwa mu nama nk’ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n’ibindi.

Techno Market ni yo ikora ibyapa n'ibindi byifashishwa muri Tour du Rwanda birimo ibitabo, ingofero n'imipira y'ibigo bitandukanye

Special pages
. . . . . .