00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wisdom School ikomeje kwandika abanyeshuri bifuza kuharererwa

Mu gihe umwaka w’amashuri 2023/2024 urimbanyije, ubuyobozi bw’Ishuri Mpuzamahanga, Wisdom School, buvuga ko bukomeje kwandika abanyeshuri bifuza kuharererwa mu mashami n’ibyiciro bitandukanye harimo n’ubuforomo.

Ubuyobozi bwa Wisdom School buvuga ko bwiteguye kwakira abana bose mu mashami (PCB, MCB,PCM, MPC, MPG, MEG na MCE) n’Ubuforomo (Associate Nursing Program) ndetse n’ibyiciro bitandukanye bihari (O’ level : S1-S3), amashuri abanza (Primary) n’ay’inshuke (Nursery Section). Igihe cyose umwana aziye muri Wisdom School arakirwa kuko ishuri rifite gahunda yo gufasha abana kugera ku rwego abandi baba bagezeho.

BUvuga ko icyo bushyize imbere ari uburere bushingiye kuri Bibiliya n’umuco nyarwanda ndetse n’uburezi mpuzamahanga ku buryo nta mwana unanirana muri Wisdom School. Iyo umuntu wese ahawe amakuru neza (information), akayasobanukirwa (Understanding), ashobora kuyashyira mu bikorwa neza (Wisdom).

Umuyobozi w’ishami rya siyansi muri Wisdom School, Bizimana Evariste, yavuze ko batanga ubumenyingiro buhagije kugira ngo umwana uhiga abe azi neza ibyo yiga no kubibyaza umusaruro mu gihe kizaza.

Ni ukuvuga yuko buri mwana ava muri Wisdom School yarahawe ubushobozi bwo kwihangira umurimo akiri ku ishuri ndetse n’igihe yaba yaravuye ku ntebe y’ishuri.

Yagize ati “Muri Wisdom School twigisha abanyeshuri kuzaba ba Rwiyemezamirimo, kubaka abanyeshuri batazaba umutwaro w’Igihugu cyangwa uw’imiryango yabo ahubwo bakwiriye kuzaba ibisubizo by’ibibazo byugarije Igihugu ndetse n’Isi yacu muri rusange. Ni ukuvuga ko umubyeyi uduhaye umwana we aba yiteganirije”.

Yakomeje avuga ati “Biratubabaza iyo tubonye umuntu warangije amashuri yisumbuye ugasanga yagiye kuba umuyede, iyo abibuze akirirwa muri za televiziyo, akina amakarita, abunga kandi akwiriye kuba yarize icyo ashobora gukora kizamugirira akamaro we ubwe n’abandi benshi aho atuye. Wisdom School yiyemeje kugira uruhare mu gutegura abantu bazigirira akamaro kandi bakakagirira n’abandi benshi: Gutanga akazi kuri benshi”.

Wisdom school ishishikariza abanyeshuri kumenya byinshi ku rwego mpuzamahanga no gukora ubushakashatsi

Umuyobozi wa Wisdom Schools Rwanda, Nduwayesu Elie, ashimira ababyeyi bafashe iya mbere bakabagana kandi akanashishikariza n’abandi kubazanira abana babo bagafatanya gutegurira hamwe abantu bazagiririra u Rwanda akamaro ndetse n’Isi muri rusange.

Yavuze ko ntego yabo ari ukubaka umwana ufite uburere n’ubumenyi bihagije bimufasha kwiha umwanya ukomeye mu muryango nyarwanda kandi ufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibyo yize bizana impinduka zikenewe aho ari hose mu Rwanda no ku Isi hose.

Yagize ati “Mbere ya byose turashimira ababyeyi batugannye bakaduha abana babo, bo bamaze kubona ko Wisdom School ari ntagereranywa. Turasaba n’abandi bose ababa mu Rwanda no mu mahanga kutugana bakuduha abana babo. Turabizeza ko batazabyicuza kuko abana bazahabwa ibyo ababyeyi babifuriza byose (uburere bukwiriye ikiremwa muntu n’uburezi mpuzamahanga).

“Umwana warerewe muri Wisdom School ntakoza isoni, ashobora kuba ku Isi yose kandi akazana impinduka zikwiriye. Ndamenyesha ababyeyi ko Wisdom School yari isanzwe yakira abana bavuye muri Amerika, Canada, mu Burayi na Aziya ariko baza gusubira mu bihugu byabo bitewe na COVID-19. Na n’ubu dutegereje abandi batugana baturuka mu yindi migabane y’Isi”.

Kuri ubu Wisdom Schools Rwanda ifite amashami yose ya Siyansi, Ubuforomo ndetse n’ibaruramari/icungamutungo kandi yigisha abana bose mu ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Igishinwa. Izi ndimi zitegurira abana kuba mpuzamahanga mu ndimi.

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools Rwanda buvuga ko kubera ibyifuzo by’ababyeyi batari bake batanze ubusabe bwabo bw’uko bakwegerezwa iri shuri hafi, bwafunguye amashami mu Karere ka Nyamasheke, Karongi, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Hair kandi ishami riherereye i Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba ku Muyumbu, Fumbwe/Nyagasambu, Kayonza, Kiramuruzi na Kabarore.

Ayo yose aza asanga andi mashami ari mu Karere ka Nyabihu, Rubavu, Burera na Musanze aho icyicaro cya Wisdom Schools Rwanda kiri.

Wisdom School ishishikariza ababyeyi kubasura ku mashuri kugira ngo bahabwe andi makuru yimbitse cyangwa bakabasura ku rubuga rwabo, www.wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bagahamagara kuri 0784188101; 0782406217; 0788768880; 0788992098 na 0783336661 bagahabwa ibisobanuro bihagije.


Special pages
. . . . . .