00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahirwe ba mbere batsindiye amezi 30 y’ifatabuguzi ry’ubuntu muri Canal+

Abanyamahirwe 30 ba mbere batsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu rya Canal+ muri poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 iki kigo kimaze gitangije ibikorwa byacyo ku mugabane wa Afurika.

Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, iki kigo cyashyize igorora abakiliya bacyo muri uku kwezi kwa Kamena 2022. Iyo uguze ifatabuguzi nk’iryo uheruka kugura uhita uhabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene y’ifatabuguzi ryisumbuye kuryo wari waguze.

Kugura ifatabuguzi ariko kandi binakwinjiza muri tombola ishobora gutuma umunyamahirwe atsindira ifatabuguzi ry’ubuntu mu gihe cy’amezi 30.

Ku wa mbere tariki 13 Kamena 2022 abanyamahirwe 30 batsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu, barimo 25 batsindiye ifatabuguzi ry’umwaka wose mu gihe abandi batanu bo batsindiye iry’amezi 30 bareba amashene yose ya CANAL+ ku buntu.

Sophie Muhayimana, Mukwiye Bernard ndetse na Jean Paul Hakizimana ni bamwe mu batsindiye iri fatabuguzi ry’ubuntu. Baganira n’itangazamakuru, batangaje ko bashimishijwe n’iki gihembo kuko hari umutwaro ukomeye baruhutse.

Muhayimana yagize ati ‘Kugura ifatabuguzi buri kwezi ntabwo biba byoroshye. Iyo ryashize, abana batumerera nabi, kuba rero uyu munsi natsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu ry’amezi 30 biranshimishije cyane kuko ngiye kuruhuka umutwaro wo kugura abonoma mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.

Guhitamo abatsinze ni igikorwa kinyura kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa gatanu guhera saa 18:45 aho buri wese utunze ifatabuguzi rya Canal+ aba ari mu banyamahirwe bashobora gutsinda.

Canal+ yatangiye gukorera muri Afurika mu 1992 aho yafunguye ishami muri Senegal. Icyo gihe yatangiye ifite ishene imwe gusa.

Mu 1998, Canal+ yongereye umubare w’amashene yatangaga muri Afurik, ava kuri imwe agera kuri 20, mu gihe muri 2012 nabwo umubare wavuye kuri 20 ukagera ku mashene 100.

Magingo aya Canal+ yongereye amashene yayo aho ubu arenga 200 ari mu ngeri zitandukanye, harimo imyidagaduro, siporo, sinema, ibyegeranyo, amakuru n’andi menshi atandukanye.

Muri iyi poromosiyo izarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2022, Canal+ yakubise hasi ibiciro aho kugeza ubu umukiliya agura dekoderi ku 5000Frw gusa, mu gihe igiciro cya Installation nacyo ari 5000Frw.

25 batsindiye ifatabuguzi ry'umwaka muri Canal+
Hari abatsindiye ifatabuguzi ry'ubuntu rizamara amezi 30 bakoresha Canal+

Special pages
. . . . . .