00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatakaje ibintu bashyiriweho uburyo bwo kujya bamenya ababitoraguye byoroshye

Abantu bataye ibyagombwa n’ibindi bintu bitandukanye bashyiriweho uburyo bushya buzajya bubafasha kujya bahuzwa n’ababitoraguye.

Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bugamije kurangisha ibyangombwa, imfunguzo, ibikapu n’ibindi umuntu yataye cyangwa yatoraguye.

Ibi bikorwa ukoresheje telefone yawe ugakanda *559*48# ubundi ugakurikiza amabwiriza.Ubwo buryo bwitwa Smart Rangisha.

Uwataye ikintu asabwa guhita atanga amakuru akoresheje telefone ye ngendanwa agakanda *559*48# ubundi agakurikiza amabwiriza cyangwa agatanga amakuru anyuze ku rubuga rwa rwa www.smartrangisha.com

Uwatoraguye ikintu na we asabwa guhita atanga amakuru akoresheje bumwe mu buryo bwavuzwe haruguru. Iri koranabuhanga ryakira amakuru yose yatanzwe, rigafasha ba nyiraryo guhuza uwataye ikintu n’uwagitoraguye mu gihe bose batanze amakuru.

Abashyizeho iryo koranabuhanga ntabwo bakira ibintu byatoraguwe ahubwo bahuza uwataye ikintu n’uwagitoraguye ku buryo ikintu kiva mu maboko y’umwe kijya mu y’uwundi.

Abatangije iyi serivisi mu rwego rwo kwirinda abashobora kubiyitirira, nimero yonyine bakoresha bahamagara umuntu bamubwira ko babonye uwatoraguye ikintu cye ni 0783597354.

Ubu buryo bwatekerejwe kandi bushyirwa mu bikorwa na sosiyete yitwa Strongmind Ltd ikaba inabafitiye izindi software nziza zifasha mu mirimo itandukanye harimo Smart Curuza ifasha abacuruzi, Smart Tanga Igitekerezo/ikibazo ifasha kubona ibitekerezo biva mu bagenerwabikorwa ku buryo bworoshye, smart farm Link, ihuza abahinzi borozozi n’abaguzi n’izindi.

Ku bindi bisobanuro birambuye kuri bicuruzwa na serivisi bya Strongmind Ltd mwasura urubuga rwa www.strongmind.rw cyangwa mukanyarukira aho bakorera mu Mujyi rwagati mu nyubako ya M Plaza, mu igorofa ya gatatu.


Special pages
. . . . . .