00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yadabagije abakiriya bashaka kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ ikomeje kudabagiza abakiriya babo bitegura kureba umukino wa nyuma wa Champions League uteganyijwe kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022.

Uyu mukino urahuza Real Madrid na Liverpool urabera kuri ‘Stade de France’ ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, ku batunze dekoderi za Canal+ bazawukurikiranira kuri Canal+ Sport 3.

Mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kuzaryoherwa n’uyu mukino, CANAL+ yashyizeho icyumweru cya poromosiyo y’icyumweru cy’inyongera cyo kureba amashene yose ya siporo mu gihe kuri buri wese uguze ifatabuguzi iryo yari asanganywe ritarashira.

Umukiriya usanzwe agura ifatabuguzi rya 5000Frw, iyo ariguriyeho irindi ry’amafaranga nk’ayo ahita ahabwa iminsi irindwi y’inyongera yo kureba amashene yose ya CANAL+ Sport ubundi asanzwe aboneka ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 20Frw.

Mu gihe umukiliya aguze ifatabuguzi ry’ibihumbi 10Frw iryo asanganywe ritarashira, we ahabwa iminsi 7 yo kureba amashene yose ya CANAL+ asanzwe abonwa n’uwaguze iry’ibihumbi 30Frw.

Umunyarwanda wifuza kuba umufatabuguzi mushya wa CANAL+ ubu afite amahirwe yo kugura Dekoderi iri kumwe n’ibikoresho byayo kuri 5000Frw mu gihe igiciro cya Installation nacyo cyashyizwe kuri 5,000Frw muri poromosiyo yiswe Shuwa Diru.

Uretse umukino wa nyuma wa Champions League, muri Kamena 2022, CANAL+ izerekana n’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo muri 2023, aho u Rwanda ruri no kwitegura umukino ukomeye uzaruhuza na Senegal.

Umukiliya wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kunyura k’umucuruzi wemewe wa CANAL+ cyangwa akifashisha ikoranabuhanga, nka MTN MOMO (*182*3*1*4#) cyangwa Airtel Money (*500*7#).


Special pages
. . . . . .