00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yashyize igorora amahoteli azakira abazitabira BAL na CHOGM

Binyuze mu ishami ryitwa B2B (Business to Business) Ritanga serivisi zo gufasha amahoteli, ibigo bya gisirikare, amagereza n’ibitaro n’ahandi hahurira abantu benshi, Canal + yashyize igorora amahoteli arimo azakira abashyitsi bazitabira imikino ya BAL n’inama ya CHOGM.

Jean Felix Mwizerwa uyobora Canal + Business , yabwiye itangazamakuru ko icyo bagambiriye gukora muri iyi minsi ibanziriza inama ya CHOGM n’imikino ya BAL, ari ugufasha abafite hoteli cyangwa izindi nyubako zakira abantu bakarara, kubona shene bihitiyemo kandi bakazireba ku giciro cyo hasi.

Uyu muyobozi yavuze ko mu kugena igabanyirizwa ku biciro biterwa n’ubwumvikane hagati yabo n’umukiliya wabo. Aha akaba yahishuye ko biterwa n’umubare w’ibyumba usaba kugabanyirizwa afite.

Kugeza ubu hari ifatabuguzi rya 8000 Frw ku cyumba, 12 000Frw ku cyumba, 15 000Frw ku cyumba n’irya 20 000Frw ku cyumba.

Icyakora uzajya agura ifatabuguzi muri ibi bihe u Rwanda rwitegura inama ya CHOGM n’imikino ya BAL, azajya ahabwa ubwasisi bwanagera kuri 30% bitewe n’umubare w’ibyumba bafite.

Usibye kugabanya ibiciro, hari izindi serivise iki kigo giha abakiliya babo nta kiguzi zirimo Installation no kubasanira mu gihe haba hari ibyangiritse. Mu gihe haba havutse ikibazo, umukiliya ahabwa umukozi ubishinzwe kugira ngo atange ubufasha kandi ku buntu.

Ikindi ni uko iki kigo kigira ubugenzuzi busa n’ubuhoraho kugira ngo barebe niba hari ibitagenda neza muri serivise baha abakiriya bikosorwe.

Canal+ yashyize igorora ama hoteli azakira abashyitsi bazitabira BAL na CHOGM

Special pages
. . . . . .