Empathy Manor iherereye Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, aho yakira abayigana ikabaha amafunguro ndetse ikanabacumbikira ku giciro gito. Yiyongereye ku bindi bigo bikomeye bisanzwe byakira abashyitsi biri mu Rwanda, ari na byo byatumye uyu murwa uhinduka inzozi ku batawuzi, naho abawutuye ukababera uburuhukiro.
Kuva ku isuku, amagorofa n’imihanda y’agatangaza, kugeza ku mutekano n’amafu ataba henshi, Kigali yabaye ikimenyabose.
Empathy Manor ifite serivisi nyinshi iha abayigana. Hari amafunguro utabona ahandi, ateguranwa ubuhanga hifashishijwe igikoni kiri ku rwego mpuzamahanga. Aya mafunguro azira umwanda, kuko ategurwa n’abahanga bakoresheje ibipimo bigenderwaho ku rwego rw’Isi.
Hari kandi na serivisi zo gucumbikira abayigana, aho ku muntu uharaye amajoro arindwi yongezwa irya munani ku buntu, inyongera utapfa kubona ahandi.
Ku bakunda gutembera no kureba ibyiza nyaburanga, Empathy Manor ni igisubizo. Amerekezo yayo aherereye neza neza hafi y’amazi magari ya Nyarutarama, ku buryo byorohera abakunda gutembera nijoro, kwiruka muri siporo n’ibindi, kuhagera bakahagirira ibihe byiza.
Yegereye kandi Ikibuga cya Golf, kimwe mu bibuga byiza by’uwo mukino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Aha kandi hari amazi magari n’icyanya cyo gutembereramo ndetse ku bazi kwitegereza, bashobora kuhabona urusobe rw’inyoni nyinshi zihabarizwa.
Ku bafite ingendo z’indege, Empathy Manor ni ahantu heza ho gutegerereza urugendo, kuko ari hafi y’ikibuga cy’Indege cya Kigali giherereye Kanombe. Ku baje mu gihugu na bo, Empathy Manor ni ahantu heza ho kuruhukira, mu gihe witegura gukomeza urugendo.
Ku bifuza ibindi bisobanuro, mushobora kurebera ku mbuga nkoranyambaga za Empathy Manor, ari zo zikurikira:
Urubuga: https://empathymanor.com/
Instagram: https://instagram.com/empathymanor_official?igshid=nurgek1pq8ix
Twitter: https://twitter.com/empathymanor?s=12
Facebook: https://www.facebook.com/empathymanorofficial
YouTube: https://www.youtube.com/channel/UCoF3vAx1j4MOaXB2P6Q3d0w