00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ukeneye kwishingirwa na Zion Insurance Brokers Ltd

Ushobora kwibaza nka nyir’umushinga cyangwa ubucuruzi, ubwoko bw’ubwishingizi waba ukeneye. Uzabona ibisubizo bitandukanye bitewe n’ibyo ukora ariko biba ingenzi iyo utekereje ku buryo bw’ubwishingizi butandukanye.

Iyo utangiye ubucuruzi ni ingenzi ko wita ku mibereho y’abafite aho bahuriye nabwo harimo abakozi bawe ndetse n’abakiliya bakugana.

Ibikorwa by’ubucuruzi bwawe bishobora kugerwaho n’ingaruka zishobora kuba izikomeye kandi zihenze ku bafatanyabikorwa bawe ariko ubwishingizi bw’ubucuruzi bwakurinda kugerwaho nazo.

Ubwishingizi butuma ubukungu burushaho kugenda neza binyuze mu kurinda ibigo ibihombo bitashobora kwiyishyurira binafasha ba nyirabyo gukomeza gukora neza no mu bihe by’ibyago.

Aho ni ho Zion Insurance Brokers ibera igisubizo ku mushinga n’ubucuruzi bwa buri wese. Itanga ubwishingizi bw’ubucuruzi, bukubiyemo ubw’inganda, umuntu ku giti cye, serivisi n’imari n’ibindi.

Mu gihe kandi ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwaguka ku kigero cyo hejuru, ibigo byinshi byagaragaje ko byifuza abantu bafite ubumenyi bw’ibanze mu kubafasha kubona inama ziziguye ku byo gusobanukirwa iby’ubwishingizi.

Uko kandi impinduka mu bukungu bw’u Rwanda zigenda zirushaho kuba nyinshi mu byiciro bitandukanye byerekana ko ubwishingizi ari igice cy’ingenzi mu bice by’ubwo bukungu.

Nka Zion Insurance Brokers umwihariko wa yo ni uko iha umwanya abakiliya kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyo basabwa kugira ngo babashe kwimakaza ubwishingizi bwiza, bwizewe kandi buhendutse.

Byongeye kandi ku byago byose bitunguranye byibasira ubucuruzi cyangwa umushinga wawe itsinda ribishinzwe rigizwe n’abajyanama mu bwishingizi riguha ubufasha bw’ibanze kugira ngo udahura n’igihombo.

Intumbero zabo ni ugutanga umutuzo ku bakiliya babo binyuze mu bwishingizi batanga hamwe n’indangagaciro zibaranga na serivisi zidasanzwe batanga.

Hamwe na Zion Insurance Brokers ubucuruzi bwawe, ubuzima bwawe, umuryango wawe n’umutungo wawe bigenerwa ubwishingizi bukwiye.

Ukeneye serivisi za Zion Insurance Brokers wabasanga aho bakorera ku muhanda KN 48 St, Kigali, mu Mujyi rwagati mu nyubako ya Makuza Peace Plaza cyangwa ukabahamagara kuri 0788591262.

Zion Insurance Brokers Ltd itanga serivisi zitandukanye z'ubwishingizi

Special pages
. . . . . .