00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama ngishwanama y’abafatanyabikorwa mu mushinga w’imbabura zigezweho wa Société Pétrolière (SP) ifatanyije na QEC na BB Energy

SP ifatanyije na QEC (ikigo gikorera mu Rwanda gikora imbabura zigezweho) hamwe na BB Energy, irateganya gutanga imbabura zigezweho mu gihugu hose. Uyu mushinga uzatanga imbabura zigezweho zisimbura izikoresha uburyo bwo gucana bwa gakondo (traditional cooking methods).

Umwihariko wazo ni uko zigabanya ibicanwa bigatuma umwuka uhumanya woherezwa mu kirere ugabanuka cyane. Izi mbabura zizafasha mu kugabanya umwanya ujya mu gushaka ibicanwa, kugabanya ingaruka mbi ku buzima ziterwa n’imyotsi iva muri ibyo bicanwa, bitume muri rusange imibereho y’abagize imiryango yakoreshaga ibicanwa gakondo ihinduka myiza.

Uyu mushinga uzagabanya umwuka uhumanya woherezwa mu kirere, bifashe mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe (climate change) nk’imwe mu ntego z’iterambere rirambye, ukazaba wanditswe nk’umwe mu imishinga ya “Verified Carbon Standard (VCS cg Verra). “Verra” ni ikigeranyo mpuzamahanga cyo kumenya ingano y’umwuka wangiza (carbon) ujya mu kirere, kikagenzura ndetse kigaharanira impinduka mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Uyu mushinga uzakurikiza impuzangendo ya “Verra” kandi witezweho kuzateza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda.

Nkuko bisabwa n’amahame ya VCS, SP na QEC Ltd barifuza kuganira n’abafanyabikorwa bose kugira ngo basobanukirwe n’inyungu u Rwanda n’abanyarwanda bazungukira muri uyu mushinga. Bazasobanurirwa ibyerekeranye na “carbon credits” n’uruhare bazawugiramo.

SP na QEC barifuza kugirana inama ngishwanama n’abafatanyabikorwa bose yo kuganira kuri uyu mushinga ngo basobanurirwe ibigendanye nawo byose n’uburyo bafatanya kugiran go bagere ku iterambere rirambye ry’abagenerwa bikorwa. Ni muri urwo rwego SP ibatumiye mu nama ku matariki: 18 Nyakanga 2022 mu karere ka Rwamagana, 20 Nyakanga mu karere ka Rulindo na 22 Nyakanga mu karere ka Nyabihu.

Abafatanyabikorwa bose bafite aho bahuriye cyangwa bifuza kumenya iby’uyu mushinga baratumiwe. Ku bindi bisobonuro mwahamaga umukozi ubishinzwe: Amazina: Mrs USABISA Yvonne Telephone: (+250) 0788821014 Emeli: [email protected]

Umurongo w’ibizakorwa:

1. Kwakirana

2. Gutora umuyobozi w’Inama

3. Kwemeza agenda y’inama

4. Gusobanurirwa umushinga

5. Umwanya w’ibibazo

6. Gushimira

Zimwe mu mbabura zizatangwa muri uyu mushinga

Special pages
. . . . . .