00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali yatangiye kwakira abanyeshuri bashya, Impamvu 7 ikwiriye kuba amahitamo yawe

Uri umubyeyi ushaka kaminuza yaha umwana wawe uburezi bufite ireme? Uri umunyeshuri warangije ayisumbuye cyangwa umukozi ushaka kwiyungura ubumenyi buzaguhesha agaciro ku isoko ry’umurirmo ku rwego rw’igihugu, urw’akarere cyangwa ku rwego mpuzamahanga haba mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa ibindi byisumbuyeho, Kaminuza ya Kigali yakubera amahitamo meza.

Kaminuza ya Kigali ni imwe mu zemewe na Leta y’u Rwanda. Izi ni impamvu zirindwi ukwiye guhitamo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

1 Amasomo meza agezweho ku rwego mpuzamahanga

Muri Kaminuza ya Kigali, uba ufite amahirwe yo guhitamo amasomo atandukanye ajyanye n’isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga. Muri aya harimo atangwa mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, icya gatatu mu bijyanye na Business Information Technology, Marketing, Accounting, Finance, Economics, Law, Procurement & Supply Chain Management, Computer Science, Information Technology, Business Administration, Early Childhood Development Education, CPA (Rwanda), CPA (Kenya), ACCA, CIPS, CIA, IPSAS n’andi.

2 Amashami menshi kandi byoroshye kugeraho

Kaminuza ya Kigali ifite amashami abiri, yombi aherereye ahantu heza byoroshye kugera mu Rwanda. Icyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye mu Mujyi wa Kigali, hafi n’inyubako ya Kigali Heights mu bilomero bitatu uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ishami rya kabiri riherereye mu Mujyi wa Musanze mu nyubako ya RSSB. Aho aya mashami yombi aherereye ni ahantu heza horohera Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuhagera.

3 Uburyo bwiza bw’imyishyurire kandi bwumvikanwaho

Kaminuza ya Kigali ifite uburyo bwiza bufasha umunyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri mu buryo bumworoheye, haba kwishyura ku kwezi, ku gihembwe cyangwa ku mwaka. Iyi kaminuza kandi yakira uburyo bwo kwishyura bukoresha ikoranabuhanga.

4 amashami y’amasomo agezweho n’amashuri afite ibikoresho byose

Kaminuza ya Kigali ifite amashami y’amasomo atandatu agezweho ndetse n’ibyumba by’amashuri bifite ibikoresho nkenerwa mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu mashami atandukanye arimo: Ishami ry’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, ishami ryigisha ibijyanye n’ubucuruzi n’ubukungu, ishami ry’ikoranabuhanga mu by’itumanaho, ishami ry’Uburezi n’ishami ryigisha Amategeko.

5 Abarimu bafite inararibonye

Kaminuza ya Kigali ifite abarimu bafite inararibonye barimo abakomoka mu Rwanda, u Buhinde, Kenya, Uganda, Nigeria, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu amasomo yacu atangwa n’abarimu icyenda bafite impamyabumenyi z’ikirenga (Professors) 32 bafite PhD mu bintu bitandukanye kandi baturuka impande zose z’Isi.

6 Ubufatanye mpuzamahanga dufite

Kaminuza ya Kigali ishyira imbere ubumenyi bugendanye n’imikoranire y’akarere ndetse n’iyo ku rwego mpuzamahanga.

Dufitanye ubufatanye na kaminuza n’ibigo byo muri Kenya, Uganda, u Buhinde, Afurika y’Epfo, u Budage, u Butaliyani, Canada, u Bwongereza, Pologne na Ghana ndetse n’ahandi.

Ubu bufatanye bugamije guha abanyeshuri n’abarimu ubumenyi n’amahirwe y’ibibera ahandi. Amwe mu masomo atangwa binyuze muri ubu bufatanye ni AIESEC na Erasmus binyuze mu bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

7 Abanyeshuri b’abanyamahanga

Nka kaminuza y’amahitamo ku banyeshuri b’abanyamahanga, Kaminuza ya Kigali ifite ishami rishinzwe kwita ku mibereho y’abanyeshuri mpuzamahanga kuva ku munsi wa mbere bageze kuri kaminuza kugeza barangije amasomo yabo.

Dufite abanyeshuri baturuka muri Angola, Nigeria, Gabon, Cote d’Ivoire, Ethiopie, Sierra Leone, Malawi, u Bushinwa, Turikiya, u Burundi, Uganda, Kenya, RDC, u Buhinde, Chad n’ahandi.

Kugeza ubu Kaminuza ya Kigali yatangiye kwakira abanyeshuri bashya bazatangira muri Gicurasi 2022.

Ushobora kwiyandikisha unyuze kuri mis.uok.ac.rw/apply cyangwa ugahamagare kuri +250 788 303 386/ +250 789 009 221.

Email: [email protected].
Website: www.uok.ac.rw


Special pages
. . . . . .