00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yashyize igorora abifuza gukurikirana igikombe cya Afurika

Ikigo gicuruza amashusho Canal+ Rwanda cyatangije poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda kureba imikino y’igikombe cya Africa kizwi nka CAN, ku giciro kiri hasi cyane.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Sophie Tchatchoua yavuze ko ubu umufatabuguzi mushya wa Canal+ ashobora kugura dekoderi n’ibikoresho byayo ku mafaranga y’u Rwanda 5000 gusa hanyuma no kubitunganya (installation) bigakorwa ku mafaranga 5000 gusa.

Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n’abasanzwe ari abakiliya bayo ibaha iminsi 15 y’ubuntu bareba amashene yose uko bongereye ifatabuguzi ryabo muri uku kwezi kwa Mutarama. N’uguze ifatabuguzi rya 5000 Frw, azamara iminsi 15 areba amashene yose ya Canal+.

By’umwihariko muri iyi mikino nyafurika ya CAN, Canal+ niyo ifite umwihariko wo kuba izerekana imikino yose ikongeraho n’amakuru, ibiganiro n’ubusesenguzi hamwe n’ibyegeranyo bizatuma abazakurikira aya marushanwa baryoherwa bihebuje.

Canal+ yavuze ko nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha Canal+ ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n’ifatabuguzi rya make riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

Rujugiro na Rwarutabura bari gufatanya na CANAL+ mu bukangurambaga bwo kwamamaza iyi poromosiyo
Sophie Tchatchoua, Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda

Special pages
. . . . . .