Ronaldo yakinnye muri Juventus hagati y’umwaka wa 2018-21 gusa ayisohokamo adahawe imishahara yose yari aberewemo, kuko Isi yose yari mu bihe byo guhangana n’icyorezo Covid-19 cyashegeshe ubukungu harimo n’ubw’amakipe.
Uyu mukinnyi yamaze gutanga ikirego asaba ko iyi kipe imwishyura umwenda wa miliyoni 17£ yagiye adahawe ku mishahara ye mbere yo gusubira muri Manchester United.
Urukiko Nkemurampaka rwatangaje ko agomba kwishyurwa iyo myenda gusa hagakurwamo imisoro n’ibindi byose umukinnyi yari kwishyura bityo akabona miliyoni 8.3£.
Ronaldo w’imyaka 39 yamaze imyaka itatu y’imikino muri Juventus kugeza mu 2021, ayifasha kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Butaliyani.
Yayivuyemo yerekeza muri Manchester United yo mu Bwongereza ariko ayisohokamo nabi akomereza umupira w’amaguru muri Arabie Saoudite ndetse akaba ari mu bakinnyi ngenderwaho ba Al-Nassr.
Mu mwaka ushize wa 2023, uyu mukinnyi wegukanye Ballon d’Or eshanu yashyizwe ku rutonde rwa Forbes nk’umu-sportif wa mbere winjiza agatubutse (miliyoni 109£).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!